“Iyo abantu bakubujije kunyura inzira ya kaburimbo unyura iy’ishyamba ariko ukagera iyo ujya”: Prezida Kagame Paul.

Yanditswe na Boniface Twagilimana

Mu bibazo bihangayikishije umukuru w’ugihugu kandi nkuko amaze kubitangaza mu irahira rya guverinoma shya nuko usanga muri za minisiteri zimwe na zimwe abaminisitiri bazikuriye ntawe uvugana n’undi! Akaba yibaza impamvu yabyo ikamuyobera!

Perezida Kagame kandi avuze ko agaya ukuntu ibyo avugana n’abamufasha kuyobora igihugu barimo naba baminisitiri ibyinshi ahora abisubiramo mbese ibikorwa cg impinduka zigasa n’izibura. Inyerezwa ry’umutungo wa leta ndetse abawunyereza ntibabiryozwe nabyo ngo biri mu bimuhangakishije.Aha akaba abaye nk’uwibaza umurimo wa minisiteri y’ubutabera mu gihe isa niyananiwe gukemura iki kibazo cy’abanyereza ibya rubanda.

Hari na za minisiteri Perezida Kagame asa nuzitunga agatoki kuruta izindi arizo :minisiteri y’ubuzima,minisiteri y’uburezi,minisiteri y’ibikorwa remezo na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.Izi minisiteri Perezida Kagame asa nutanejejwe n’imikorere yazo.

Ibi byose ni byiza kuba uyu mukuru w’igihugu abikomojeho ariko jye reka ngire icyo mbivugaho nk’umunyarwanda.

-Ku birebana no kutavugana hagati y’abayobozi, hasuzumwa niba bidashingiye kukutigirira ikizere cg ubwoba bwo kutavuga icyo umuntu atekereza aho umuntu ashyirwa mu mwanya nyamara akaba asa nuzi ko agomba gutegereza amabwiriza ava ku bitwa ba kibamba(i bukuru) cg se ugasanga hari igihe waba uri minisitiri nyamara nta jambo cyangwa ububasha ufite ,ibi bigatuma unicecekera ku bibazo waba ubona aho uyobora ngo hato bitaguturukaho ukubikirwa imbehe ,ugashakirwa ibyo bita
” kese” n’abafite ijambo bakagutangira raporo mbi bityo agahitamo kwicecekera ngo bucye kabiri. Biramutse bimeze bitya umuti waba uwo gukemura igituma aba bayobozi batavuga cg ntibavugane kuruta kubategeka kuvugana nyamara wenda ikibacecekesha gihari.

-Ku bijyanye n’umusaruro muke uva muri bamwe muri aba bayobozi jye sinumva ukuntu umuntu yamara ku mwanya imyaka cumi n’imisago cg makumyabiri warangiza buri manda ukamugaya kandi ukamurekera kuri wa mwanya!Byaba se ari ugutinya gukanda ku kibyimba? Aba baba kuri iyi myanya se hari ibanga babitse kuburyo hitonderwa ibyo kubacyaha no kibahindura ngo hatagira igisandara?

Niba se aba bantu batabasha kumva impanuro n’amabwiriza ya perezida w’igihugu iyi minisiteri y’ubutabera yo aho ntiyaba irengana isabwa gukemura ikibazo cyananiye na nyir ‘ubwite kandi ariwe munyambaraga wo ku rwego rwo hejuru igihugu gifite?Niba minisitiri runaka minisiteri ayobora ihora uvugwaho kutuzuza inshingano ariko uko perezida agiye gushyiraho inzego wa muminisitiri akarekerwa ku mwanya ubwo biba bisobanuye iki?

Nonese Perezida wa Repuburika aho ntiyaba yivuguruza mubyo avuga niba yemeza ko ntawuhindura ikipe itsinda ariko kandi akavuga ati aba bantu ntibuzuza inshingano ubwo umuturage arafatamo iki muri iryo cenga?

Aba bayobozi batikosora nyamara ibyo bagakemuye byo bikomeza kuremerera abaturage umunsi kuwundi izi mbwirwaruhame zo kubanenga ku munwa gusa zifite iyihe nyungu kuri rubanda?

1 COMMENT

  1. Biragaragara ko ikipe ikeneye undi mutoza ndetse na capitain mushya. Ninde se uhitamo abakinnyi? yarangiza akitotomba!!! biragaragara ko ananiwe iimyaka 23 ntabwo ari ubusa.Kandi ngo ntawe ugaya imisaya y’urushishi.

Comments are closed.