JAMES MUNYANDINDA ATI “UKURI NIKO KUZAKIZA ABANYARWANDA” NANJYE NTI ”IMYAKA 29 IREGEREJE TURWANA N’UKURI K’UBWICANYI TWAROSHYWEMO GUHERA TARIKI 01/10/1990 !“

Banyarwanda, banyarwanda kazi, cyane cyane abiswe abahutu n’abatutsi mureke mbabwire ntanyuze ku ruhande, ariko mbere ya byose ntawe ngamije gutoneka dore ko ntacyo naba ngamije mu gihe nanjye naba ntiretse kuko ubu bwicanyi mvuga nta munyarwanda butagezeho, ngendeye ku mvugo umusangirangendo w’urubyiruko (jeune) Bwana Pascal Manirakiza aho akoresha ijambo nkunda cyane ati “ BIZADUSABA IKIGUZI “ koko rero bizadusaba ikiguzi cyo kuvugisha ukuri kuzira UBWOBA, UBUGWARI, INYUNGU ZA PORITIKE, MPEMUKE NDAMUKE, NDETSE N’UBUHEZANGUNI bw’abari muri aya moko yombi mvuze hejuru mbere yo kubona u Rwanda twifuza.

Ku batwa bo nabivuze ubutari rimwe mu inyandiko zitandukanye nakoze ko dufite ibyo tubagomba nk’abana b’igihugu nabo bakakibonamo, ariko igiteye agahinda n’uko magingo aya leta ya Paul Kagame yagishubije irudubi  bakibindikiranya ngo hato bititwa amoko, mugihe tuziko ahandi ibyo bita discrimination positive yemewe kuko abantu nkabariya baba bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kugirango bahabwe ubuzima bumwe n’abene gihugu bagenzi babo, bityo rero tukaba tutabitaho tutabamenye(identifier), mu igihe k’ubuyobozi bwabanjirije iriya leta bagihaga umwihariko ngirango abakuru muri twe muribuka amabati yagenerwaga abatwa,bakanabashishikariza kujyana abana babo mu amashuli, ikanabashakira imyanya m’ubuzima butandukanye bw’igihugu nubwo nemera ko byari bitaragera k’urugero rushimishije, none nyuma y’imyaka 25 leta ikaba inaniwe no gutunganya ikibazo cy’abanyagihugu nkabariya  b’ubwoko bwenda kuzima babarirwa hagati y’ibihumbi 35.000 na 50.000 muri miriyoni 12.000.000, aho mperutse kunva umwali umwe muri ubu bwoko warangije kaminuza ababazwa n,icyatumye ajya mu ishuli! Hashira umwanya ngo bateje imbere igitsina gore!  kandi mwibuke ko bo batatangiriye k’ubusa nkuko byari bimeze kuri leta zayibanjirije, ariko ibi ntagitangaje kirimo kuko n’abandi benegihugu batibona mu agatsiko k’abagashize ka FPR/Inkotanyi nirwo rwego nabo bagezemo.

Nigarukiye ku icyanzinduye uyu munsi, tariki ya 19/02/2019 nunvise ikiganiro kiswe “Ubuhamya bwa James Munyandinda na Jabo Akishuli ku bwicanyi bwa APR/FPR”cyakozwe na J.Claude Mulindahabi afatanije na Celestin Sebahire bombi bo kuri radio Urumuri ya societe civile nyarwanda, abatumire babo  bari Marc Matabaro umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru the Rwandan, James Munyandinda na Jabo Akishuli bombi bahoze mu igisirikare cya APR/FPR/Inkotanyi, bakaba barakoze ikiganiro kubwanjye kimurikira abanyarwanda twese ngo twongere twisuzume bityo duhere aho dufata ingamba nyakuri zizatuma tugana k’u Rwanda twese twifuza,ibyo nvuga rero muri iki gitekerezo cyanjye simbavuguruza ahubwo ndabunganira kuko ingingo bavugagaho ireba ubuzima bw’abanyarwanda,impfu bakorewe guhera tariki ya 01/10/1990,inyito izo mpfu zihabwa,n’icyakorwa ngo twongere tubane mu amahoro.

1.Ubwunganizi bwambere nshaka gutanga haba ari ku abari mu kiganiri bose kimwe n’abandi bazasoma iy’inyandiko,dukwiye kujya twitondera amagambo abacurabwenge ba FPR/ Inkotanyi batumenyereza tugatangira natwe tukayafata nk’ihame.

  • Urugero rwambere: ngo tugomba gukoresha IMIBIRI ntitugakoreshe AMAGUFA? Ariko se koko tutabeshyanye ngo nuko umuntu aba yapfuye,umuntu yaba amaze imyaka irenze 25 apfuye,tutitaye k’uburyo yapfuyemo  yishwe cgwa yarazize urw’ikirago , maze ibisigazwa bye bikaba bikiri umubiri? Ubu se twese hari udafite ibyo bice byombi kandi tukaba tuzi n’uko birangira ngo nuko ikinyarwanda cyacu gikennye mu amagambo? Ndabibutsa ko ibi byaje aruko bwana Jonathan Musonera nawe wahoze mu igisirikare cya APR/FPR/Inkotanyi m’ubuhamya bwe yababwiye ko bamanitse amagufa y’abacu nk’ibicuruzwa m’ububati bashyize mu inzibutso,kubera ko bunvise uko ari ukuri kudaciye k’uruhande hahise hacurwa ko uzavuga amagufa aho kuba umubiri ngo aba akoze amahano kandi ibyo n’ibice by’umubiri(body)twese dufite,nkaba ntabona itandukaniro. Ari naho mpera nunganira umuvandimwe Marc Matabaro wakoresheje ubuhanga n’ubushishozi butwereka ibinyoma by’imibare yitangiwe na banyiri ubwite bakinyuramo(contradiction), ndibutsa abantu ko ubu bushakashatsi bushingiye ku imibare abany’Amerika babiri (academics) Christian Davenport na Allan Stam babutanzeho rapport muri 2009 y’igihugu cy’u Rwanda cyose bakaba baribanze mu ibice by’amajyaruguru, nayo yagaragazaga ibinyoma bitagira izina cyane cyane nk’umubare w’abahutu bapfuye warutaga kure uw’abatutsi duhereye ku amabarura yaherukaga yo muri 1991,ariko bo bayikoze m’uburyo bwa gihanga busanzwe naho Matabaro aragerekaho no gucengera mu inda y’ingoma(ubuyobozi bw’igihugu) kandi aravuga ibyo azi nk’umunyarwanda byagizeho ingaruka,nkaba namwunganira ko kubwanjye nunva kuvuga AMAGUFA aho kuvuga UMUBIRI ntakinyabupfura gike kirimo kuko ibintu byakagombye kwitwa amazina yabyo.
  • Urugero rwakabiri: mwese abakuru mwibuke uko ijambo INTERAHAMWE ryagize ubukana bumeze nkubw’inyamaswa y’ubugome butangaje uko byaje,icyo niseguraho ku abasoma iyi nyandiko sindi umuvugizi w’interahamwe sinigeze nazishyigikira m’ubugome ndenga kamere zakoze,ariko ubu inyito INTERAHAMWE yabaye iyaburi muhutu wese,yemwe na Rucagu, Bamporiki,ba Evode, Gatabazi,Bosenibamwe,n’abandi……..hari abiherera bati”ese kiriya giterahamwe kiba kiri mu ibiki?”, ikindi jye nemera ko Interahamwe koko zari nyinshi m’ubwicanyi bwo muri 1994 nyuma ya tariki ya 07/04 ho nk’icyumweru,ariko ntizari zonyine zari zifatanije n’abandi bishi baturutse mu ayandi mashyaka dore ko zo zari iza MRND tutiyibagije  n’ umusemburo(APR/FPR commandos bari mu abishi kuri za bariyeri b’abatutsi) kandi ubu bwicanyi bwakwiriye u Rwanda rwose,aha iyo umuntu ahageze ibintu birushaho kwivanga muri buriya bwicanyi ndengakamere twaguyemo. 
  • Urugero rwa gatatu: nimurebe ijambo IMBONERAKURE aho rigeze mu bukana! Kandi leta y’ikigali ibifitemo uruhare rutaziguye abantu dukurikira jye nawe tubiziranyeho mwibuke muri Gicurasi 2015 igeragezwa ry’ihirikwa ry’ubutegetsi(coup d’etat) i Burundi ryaje kuburizwamo,guhimba genocide ngo yakorwaga n’IMBONERAKURE bagafata ikibiribiri, ibi byose baca umugani mu ikinyarwanda ngo UTARIBWA NTAMENYA KURINDA kuko ibyo m’u Rwanda byatanze amasomo ahagije i Burundi, liste ni ndende cyane ntawabirondora ngo birangire.

2. Iyo ngiye kuvuga kuri ubu bwicanyi bwadukorewe(abanyarwanda) hari abantu babili nfatiraho ikitegererezo kuko ndabubaha kandi ibyo bavuga mbiha agaciro cyane cyane kuri iyi ngingo kuko biba birimo ubuhanga, ubushishozi, n’ukuri,abo ni umushakashatsi Prof Dr Charles Kambanda n’umunyaporitike w’inararibonye Twagiramungu Faustin. Aho Kambanda afite theory igira iti ”kuvuga ngo genocide yakorewe abatutsi gutyo ntabwo mbyemera”hashize igihe kitari gito asabye debat kuri iki kibazo ariko abantu bavugira mu amatama tama wamugani we (kuvuga gusa)na Kigali yararuciye irarumira kuko izi ko bamushoye ho imanza, ikirego batabona uko bakireka nkuko byabagendekeye kuri Charles Onana.

  • Kuri bwana Twagiramungu Faustin yabivugiye kuri BBC GAHUZA ati” ibyo mwita genocide yakorewe abatutsi gutyo simbyemera mubwire abo bazungu baze banfunge ati mbahaye amezi 3 kandi koko uyu musaza w’inararibonye muri poritike nyarwanda afite ukuri kuko yivugira ko guvernement yafashe ikemezo ku inyito yambere yahawe ubwo bwicanyi yarayirimo ,ihindagura rero ry’amazina rikorwa na leta iriho ubu mu inyungu zayo bwacya bakajya kugambana na banyiri ububasha bamwe nabamwe bo mucyo twita UN njye mbona dufitanye ikibazo nk’abanyarwanda cy’ubugambanyi, amahirwe dufite nuko bose atariko babibona mwibuke ko na leta zunze ubumwe z’Amerika( US ) n’ibindi bihugu nk’ibihugu byibumbye by’iburayi … nabyo bitemera izina rya genocide yakorewe abatutsi gutyo nubwo ryemejwe na UN , Kigali ikaba ariyo yari yabishyushyemo ariko kuko bazi ko babigejeje imbere y’urukiko batayoboye ko ibyo barimo naba mpatse ibihugu babari inyuma byahita bijya ahabona ntibakoma,ahubwo bagenda bakwiza iterabwoba ku abanyakuri ubu bageze mu Bubiligi(Belgique)ariko nabwo birinda icyabigeza mu inkiko kuko baziko batazazivamo amahoro,ahubwo bafite amayeri yo gutekinika(technics)ibyaha basaba kubyinjiza mu mategeko y’u bubirigi nkoko ibyiha nk’ibyo bimaze gutera urujijo mu amategeko y’u Rwanda. 
  • Nunganire J.Claude Murindahabi na Celestin Sebahire ku akazi kabo k’indashyikirwa bakoze muri iki kiganiro, kandi bakora kenshi kuri radio ya societe civile nyarwanda dore ko bo ubuhanga bwabo butuma babaza nka mwarimu(kubaza ibyo uzi kugirango bivugwe na benebyo) nubwo na Marc Matabaro kuri iyo ngingo ntawamutera ibuye, ubwunganizi bwanjye nti”Nkurikije ubuhamya duhabwa i Bugande aho APR/Inkotanyi zatorezwaga,aho zanyuze za Byumba,Ruhengeri,tukazenguruka igihugu cyose tubariyemo n’aho mu ikiganiro nyirizina mwibanze ariho Gahoromani,Ndera,cgwa i Kabuga na Masaka bigaragara ko hakorewe ubwicanyi bwateguwe,butoranya ubwoko bw’abahutu bugamije kubamara cgwa igice cyabo,n’ubwo guhera tariki ya 6/4/1994 hamaze kuraswa indege yari itwaye ba presidents Habyarimana Juvenal,Ntaryamira cyprien n’abo bari kumwe guhera ubwo ubwicanyi bwahinduye isura aho abanyamakuru bageraga kimwe n’abandi bantu muri rusange(ahari hakigenzurwa na FAR/na leta yaje kujyaho tariki ya 9/4/1994) maze bwibasira abatutsi kuburyo budashidikanywaho,abasaga nabo,n’abitwaga ibyitso by’inkotanyi,tukongeraho n’abahutu batavugaga  rumwe na MRND aho bwatangiriye mu murwa mukuru w’igihugu i Kigali ariko bugenda bwimuka kuburyo bwakwiriye igihugu cyose biboneka ko hari ababuteguye kandi bari baburi inyuma”nti ese mubona FPR/Inkotanyi yaba ifite umwanya mwiza wo gutanga inyito kuri ubu bwicanyi nayo Atari umwere”? Muzambarize abo banyarwanda batagize uruhare muri ubwo bwicanyi uko bo babyita.”  
  • Mbere y’uko nva kuri iyi ngingo ndashimira by’umwihariko umubyeyi Esperance Mukashema wahuritse muri ubu bwicanyi bw’abanyarwanda,kuriwe n’abandi batutsi basangiye akaga biciwe ku impande zombi aha mba nvuga FPR/Inkotanyi n’abandi bishi bamwe bita( (Interahamwe)nemera ko zarimo koko ariko zikaba zitari zonyine kuko hiyongeragamo n’abandi bicanyi baturukaga mu ayandi mashyaka yari mu igihugu yose udakuyemo na FPR/Inkotanyi(ubuhamya burahari) ari naho nibukira nyakwigendera president Juvenal Habyarimana koko wari waragundiriye ubutegetsi nk’abandi banya Africa ariko akagira ubumuntu wavugaga ati”(mwirinde gusubiranamo mutazaha umwanzi icyuho)kandi bwarakeye biraba, ariko uyu mubyeyi uko tugenda tumenya ukuri yanze guheranwa n’amateka y’ubuhezanguni bw’abatutsi bamwe baheze mu ibinyoma bya FPR/Inkotanyi yiyemeza kunva akababaro k’abandi benewabo b’abanyarwanda  b’abahutu dore ko basangiraga  akabisi n’agahiye nubwo byaba ntabyera ngo dee, ariko yahisemo gufatanya n’abandi batutsi navuga nka ba Callixte Nsabimana Sankara,ba James Munyandinda, n’abandi bavuga ibintu uko biri batarya iminwa n’abahutu bakubititse k’urundi ruhande rwa FPR/Inkotanyi kandi n’izo bamwe bita Interahamwe jye mbona zitari zonyine zitabaretse,uru rugamba rero twiyemeje nabizeza ko rufite ukuri kandi tuzarutsinda byanze bikunze, abantu nk’aba bazajya bibukwa nk’intwali z’u Rwanda igihe cyose.

3. Ubundi ubu bwicanyi bwatubereye umusaraba nk’abanyarwanda mbubona mu ibice bitanu(5):

  • Igice cyambere: Hakurikijwe ubuhamya bw’abasilikari bari aba APR/FPR/Inkotanyi nkaba Abdul Ruzibiza(mu igitabo Rwanda histoire secrete), Jonathan Musonera, James Munyandinda, Jabo Akishuli, n’abandi………….n’ibyo natwe abantu babirebaga tuzi,guhera aho Inkotanyi zatangiraga amahugurwa i BUgande zahatangiriye ubwicanyi bujonjora kandi bukibasira ubwoko bw’abahutu,ubu bwicanyi bwarakomeje no k’urugamba nyirizina aho hagabiwe ibitero abo bitaga ba Jean Claude(ibi biri m’ubuhamya bwabo navuze hejuru) aho INKotanyi zibashirije kugira aho zigarurira k’ubutaka bw’u Rwanda nko muri za 1992; abaturage babaga barazihunze n’abandi bagotwaga bicwaga k’uburyo buteguwe neza burimo ibyo bitagaga AMANAMA,KUJONJORA abahutu bahereye ku abize,abacuruzi,n’ibindi hari ibyo bitaga GUKUBURA (GUFAGIYA) ubu bwicanyi buteye butya bwarakozwe aho Inkotanyi zabaga zarafashe hose  kugeza tariki ya06/04/1994.
  • Igice cya kabiri: Ndatanga urugero rw’ikina mico ku impfu zakorewe Abagogwe tariki ya 08/02/1993 James Munyandinda yavuze muri iki kiganiro,ubu bwicanyi bwatanzweho ubuhamya n’abasirikare bahoze ari aba APR/Inkotanyi batandukanye,icyari kigamijwe kwari ukwerekana ko leta ya Habyalimana irimo yica abatutsi,iki  n’ikimenyabose ko ubu bwicanyi bwakoze na FPR/APR/Inkotanyi ndetse no kuri Radio yabo Muhabura y’icyo gihe barabisakuje mu rwego rwo kujijisha,ubwicanyi busa n’ubu bwarakozwe henshi m’u Rwanda,ibi bihita binyibutsa impfu zakorewe Abakongomani bari i Mudende muri za 1998 bitwaga Abanyamurenge mu rwego rwo kwerekana ko abitwaga abacengezi b’abahutu bamaze abatutsi,ubuhamya burahari bw’ababikorewe ko byabaga byateguwe na FPR/APR/Inkotanyi harimo n’amanama nk’iyabereye i BUtare muri icyo gihe.
  • Igice cya gatatu: Ubu bwicanyi twagereranya na RUHEKURA-RWANDA bwarabaye mu igihugu hose,aha nakunganira umuvandimwe Marc Matabaro aho avuga ati”buriya bwicanyi nta miseke igoroye uri mo abanyarwanda bari bashinzwe imirimo runaka nubwo baba batariroshye muri ubwo bwicanyi”nanjye mbimushyigikiyemo,gusa iyo haje itegurwa ryabwo njwa kure nkibaza uriya ( MUSEMBURO W’UBWICANYI ) James Munyandinda n’abandi benshi baduhaye ho ubuhamya winjijwe mu Interahamwe( ABA COMMANDOS  BARI BARAHUGURIWE KWICA ) nkatekereza ibikoresho byo kwica byabaherekezaga birimo za missiles zahanuye indege yarimo abaperezida babiri b’abahutu Juvenal Habyalimana na Cyprien Ntaryamira n’abafasha babo,ubuhamya bukatwereka ko m’u Rwanda hose hari ibyitso bya FPR/Inkotanyi byakiraga abo ba commandos  bagiye kuba umusemburo w’ubu bwicanyi kandi mwibuke ko na President w’interahamwe m’urwego rw’igihugu yari umututsi Robert Kajuga,ibi byose maze kuvuga bidakuraho ko iki gice cy’ubu bwicanyi kibasiye ubwoko bw’abatutsi ndetse ababicaga bari biganjemo abahutu bari  bagambiriye kubarimbura,aha hanjyana ku igitekerezo cya Celestin Sebahire maze nkabona bya ibiganiro yavuze muri iki kiganiro ngo byahuza abanyarwanda nanjye mbona ari ngombwa,gusa abany’amategeko aha ndabona bazaba bafite akazi kataboroheye.
  • Igice cya kane: Ubwicanyi bwabereye mu inkambi ya Kibeho muri 1995 busa n’ubundi bwabereye henshi mu amakambi m’urwanda abaturage bahungaga  ubwicanyi bwa RDF ya leta yari imaze kujyaho muri ibyo bihe,iyo wambutse ukajya muri DR/Congo cyane cyane ubwicanyi UN yakozeho iperereza bise rapport mapping izo mpfu zose ubona zisa ndetse zifite n’icyo zipfana, kuko zateguwe na RDF ikorera leta iyobowe n’Inkotanyi, ni nabo babushyize mu ibikorwa, umuntu wese uha agaciro rapport mapping ntaba yibeshye,kandi naburiya bwicanyi buvuzwe hejuru n’ubwo bwakozwe n’abari k’ubutegetsi m’u Rwanda ubu,abiciwe nabo bategereje ubutabera.
  • Igice cya gatanu: Kuva muri za 2000 general Paul Kagame asimbuye president Pasteur Bizimungu mu myaka yambere hibasiwe abahutu bize,abacuruzi,n’abandi b’imboneza z’abaturage babaga bacitse ku agafuni n’ibindi bikoresho byavuzwe, kugeza uyu munsi nandika iyi nkuru m’u Rwanda hari impfu zibasiye abantu bari babitse amabanga ya FPR/Inkotanyi,abantu bari mu amashyaka ataremeye gukorera m’ukwaha kwa FPR/Inkotanyi yaba ayemerewe gukorera m’u Rwanda n’ataremererwa (abahutu n’abatutsi)izo mpfu ntizibasiye abari m’u Rwanda gusa kuko hari n’abatumwe kwica abari hanze yarwo baturutse m’u Rwanda ingero ninyinshi,hari ibindi usanga byinjira muri programme za leta nko kwicisha abaturage inzara n’ibindi,ibi nabyo abantu nibicara bazabiganireho.

4. Ariko se bene wacu mwee! Abahutu,abatwa, n’abatutsi,izi mpfu twakorewe ziri k’umwanya wambere mu ibidutanya, nyamara twazihawe ho ubufasha bw’ubuhamya butandukanye bwatanzwe n’abanyarwanda ingero nazitanze ariko hari benshi kandi banditse ibitabo byo kwizerwa, n’abanyamahanga cyane ko bo bitwa ko ntanyungu baba bafite mu ibibazo byacu , aha ndavuga nka ba Charles Onana, Judy River, Ambassadeur Swinen, Pierre Pea, ba procureur Carla del Ponte ,Loise Arbur, yemwe, dufite na rapport mapping ya UN ngo itegereje kujya m’urukiko da!………..liste ni ndende cyane,kandi aba bantu bose berekana neza ubuhamya bw’ubushakashatsi bwabo akenshi bagatunga agutoki FPR/Inkotanyi,jye kubwanjye by’umwihariko sinshidikanya ko FPR/Inkotanyi iri mu abateguye ubwicanyi ndengakamere bwadukorewe baba abahutu bo bari bagambiriwe,abatutsi batanzwe ho igitambo ak’ Ambassadeur J.M.V. Ndagijimana mu igitabo cye,n’abatwa,ingero z’ubuhamya zirahari sibyo mpimba aha ndabaha ingero 5 gusa,iyo witetegereje ubwicanyi bwakorewe ABAGOGWE(ikina mico byavuzwe na Jemas Munyandinda n’abandi..) aha ni muri 1992,icengera  ry’ abiswe ABAKADA n’aba COMMANDOS mu abishi barimburaga abatutsi aha ni uguhera 1990 kugera 1994(aha nari k’uruhande rw’abatutsi)urebye irimburwa ry’abahutu I KIBEHO no muri DR/CONGO,ukongeraho ubuhamya dufite ko J.Claude Dusayidi,Gerard Gahima,bamwe bashyiraho na Charles Muligande ariko signature ziboneka k’ubuhamya ni ebyili(aba bari aba cadre bo hejuru b’aba civil) basinye urwandiko rwahabwaga akanama gashinzwe amahoro ku isi ka UN tariko ya 30/04/1994 rubabuza gutabara bene wacu babanyarwanda nkuko byarimo gutegurwa,maze ukambwira ngo FPR/Inkotanyi ntiyateguye ubwo bwicanyi? Iyo nvuga ibi simpakana ko no k’uruhande rw’abahutu habonetse uruvugiro abanyarwanda twaganiriramo hatashakirwa ababa baragize uruhare mw’itegurwa ry’ubu bwicanyi kirimbuzi tutitaye kuri Arusha yaje iduteranya cyane ko yo ivuga ko kuruhande rw’abahutu yabuze ababuteguye, nabo(abahutu)nubwo batinya ngo hato FPR itabashinja ibyaha by’ibihimbano nk’uko isanzwe mpamya ko ukuri bakuzi kandi bakaba banagutanga.  

UMWANZURO: Muri iyi nyandiko nibanze ku impfu zibasiye abanyarwanda nkuko n’abo nunganiraga arizo bakomojeho,sinagiye m’ubuzima bwose bw’igihugu,gukemura ibi bibazo byose bizadusaba UKURI rero mwigutegereza kuri FPR/Inkotanyi kuko NTAWUTANGA ICYO ADAFITE,ukuri gusabwa twe abanyarwanda, ndibanda ku abari hanze y’u Rwanda kandi tugomba kubanza KUKUNVIKANAHO(abahutu,abatutsi, n’abatwa niba bahari) kuko twe ntawudupfutse umunwa nubwo ibibazo byo gukemura biri mu igihugu akaba ari naho hari miriyoni 12.000.000 ariko dushobora kubabera UMUSEMBURO ariko  mu ibyiza wamugani wa James Munyandinda,reka mbaze nti”ese mama uko kuri tuzakumenya twemera ibya (UN)dufiteho ikibazo cy’ubugambanyi? Twemera ukuri kwa leta ya Kagame se? Ese tuzasibe genocide mu amateka y’urwanda koko nkuko umuvandimwe Jabo Akishuli abitugiramo inama kuko ari icyaha  ndenga kamere,dore ko ngo arimo aminuza amategeko?jyewe nakunga mury’umuvandimwe Pasical Manirakiza aho agira ati”BIZADUSABA IKIGUZI” Reka mwongerereho nti”IKIGUZI KIZADUHENDA cgwa KIZADUHENDUKIRA bitewe nuko tubigennye twese(abahutu,abatwa n’abatutsi) cyane cyane abo muri opposition iri hanze kuko aritwe dufite uruvugiro kandi uko dutinda niko ikiguzi gitwara ubuzima bw’abacu natwe jyewe,nawe bizatugeraho nitutunvikana ku ibidutanya buri wese agahera mu inguni ye,kandi ibi nzahora mbibibutsa” wasoma iyi nyandiko nanditse ku intabaza.com tariki ya 08/04/1917 yitwa    MUSONERA JONATHAN NAKUGIRA INAMA YO GUSHISHOZA KU BAGUTAMIKA AMAGAMBO BAGAMIJE KUGOREKA UKURI UBA WAMAZE KUDUSHYIRIRA AHAGARAGARA,GUSA UKABA WATERA INDI NTAMBWE MURUKO KURI

Ahasigaye mubane n’Imana.

Umusomyi wa The Rwandan : Samson Mutaganzwa