James Munyandinda yavuze ko ibyobo byavumbuwe i Kabuga byarimo abishwe na FPR

James Munyandinda – wahoze ari umusirikare muri FPR – avuga ko imibiri itabururwa ubu yiganjemo abahutu bishwe mu ibanga rikomeye n’abakomando ba FPR Inkotanyi.

Ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka, twabagejejeho inkuru ku mirambo y’abantu yatabururwe mu byobo mu karere ka Gasabo.

Inzego z’ubuyobozi zifatanije n’abaturage bari bamaze ukwezi bari mu gikorwa cyo gushakisha iyo mirambo.

Icyo gihe bari bamaze gutaburura abantu magana ane.

Amakuru aheruka gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, aravuga ko imirambo bamaze kubona irenga ibihumbi 18.

Inzego z’ubutegetsi zivuga ko ari imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yabaye muri 94.

Ariko tukimara gutangaza amakuru y’iyo mibiri yabonetse muri Gasabo, James Munyandinda, uri mu Bufaransa, uvuga ko yari umusirikare mu mutwe wari ushinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame kuva FPR iri mu inyeshyamba, yaratwandikiye atumenyesha ko amakuru umunyamakuru wacu yahawe n’inzego z’ubutegetsi atari amakuru y’ukuri.

Yavuze ko iyo mibiri yari iya bantu biganjemo abahutu bishwe mu ibanga rikomeye n’abakomando ba FPR Inkotanyi.

Kubera amategeko ya BBC, twatinze kubagezaho ikiganiro twagiranye na Munyandinda kuko twari dutegereje igisubizo cya leta y’u Rwanda ku bivugwa nawe.

Leta y’Urwanda ibinyujije kuyihagarariye mu by’amategeko hano mu Bwongereza yavuze ko ibyo Munyandinda avuga ataribyo ariko ntihagira ibindi bisobanuro itanga.

Uyu munsi rero turabagezaho ikiganiro Prudent Nsengiyumva yagiranye na James Munyandida akimara kutwandikira.

Yatangiye amusobanurira icyo yashingiyeho anyomoza amakuru yatangajwe n’inzego z’ubutegetsi mu Rwanda.