KAGAME ARONGEYE YIVUYEMO, OPPOSITION IRAMUHAGAMYE

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Mu nyandiko zashize nakunze kwibutsa ko Kagame ari umunyabwoba kandi ko amakosa akora mu buzima bwe atuma yitekerezaho agata umutwe. Ibyo bimutera guhora yivamo, n’ibyo abantu batari bazi cyangwa bakekaga akaba ariwe utangaza ukuri kubyihishe inyuma.

Ngirango mwese muribuka uburyo yafunze madame Ingabire Victoire mu karengane gakabije, ku buryo abanyarwanda bamuhanuye bikanga, n’isi yose binyuze mu rukiko rw’Afrika ikamusaba kumurekura ariko akica amatwi.

Ingabire Victoire we ntiyahwemye kugaragaza ko arengana kandi ko akwiye kurekurwa akaguma kubaka igihugu hamwe n’abandi banyarwanda.

 None kuwa gatanu taliki ya 14 Nzeli 2018 nibwo ku buryo butunguranye Kagame na guverinoma ye bafashe umwanzuro wo gufungura Ingabire n’izindi mfungwa.

Ariko ubutwali n’ubwisanzure bwa Ingabire, amaze kugera hanze, bwaciye igikuba muri iyo guverinoma bitera n’ igihunga perezida Kagame, ubu ngubu ivuzivuzi ni ryose. Abagaragu ba Kagame bacitse ururondogoro ku ma televiziyo na Kagame ubwe yahatereye umutwe ku buryo atabashije no kwihangana mu ijambo yabwiye abagize inteko nshyashya y’intumwa za rubanda.

Mu isesengura nagize, navuga ngo Kagame arongeye yivuyemo kandi ibyo yatangaje biratwereka uwo ariwe:

Kagame akunda ikinyoma

Kugeza ubu ibyo twari tuzi ku rubanza rwa Ingabire n’ifungwa rye byavaga ku ruhande rumwe gusa, uruhande rwa leta yamufunze; noneho aho amariye kubona ubwisanzure nawe akavuga ibye, Kagame na leta ye ntibemera ko ukuri kwamenyekana. Ni nayo mpamvu bamuhagurukiye ngo bamucecekeshe kandi ngo basibanganye ibimenyetso byose byuko byagenze.

Kagame arabeshya ko bafunguye ziriya mfungwa kubera umutima wo gushaka kubaka igihugu; nyamara ahubwo ari ugushaka kubaka igihugu, nta numwe bafunga bamurenganya kandi ni ufunguwe bamureka agasubirana uburenganzira bwe bwose. 

Ariya magambo avuga rero ni ikinyoma gusa cyangwa se agamije gukanga bariya badepite bashyashya ngo hatazagira utinyuka kuvugira abaturage.

 Kagame ntiyemera liberte d’expression

Duhereye ku isesengura ry’abanyamategeko batandukanye, dusanga amategeko bitwaje barekura bariya bantu, adahuye n’uburyo barekuwe.  Bityo uko abantu babivuga Kagame na leta ye bikabatera impungenge.  Bagomba kuba baribwiragako Ingabire nasohoka azaruca akarumira kandi bigahuma amaso abamushyigikiye, agaceceka ibye bikibagirana. 

Nyamara ariko ibitangazamakuru byinshi biramugana, abamwibonamo ku mbugankoranyambaga baramushyigikira kandi nawe ubwe afite ishema ryo gutangaza imigabo n’imigambi ye y’igihe kizaza.

Amatangazo n’ ibiganiro by’urudaca nibyo byatumye Kagame yifuza kumusubiza mu ibohero. Mwarabyiyumviye, muri ririya jambo yavuze, aho agaruka ku gitutu akanivugirako mubo yarekuye harimo abasitari. Ubusanzwe tuziko Kagame atemera umuntu wese ugaragara mu rwego urwarirwo rwose, andi atamucira akari urutega.

 Niba yararekuye Kizito Mihigo nk’umusitari w’umuhanzi kandi ushaka kunga abanyarwanda, namureke akomeze ahange, aririmbe ubwiyunge. Niba yararekuye Ingabire nk’umusitari w’umunyapolitiki namureke akomeze akore politiki; arekure na bagenzi be: abo mu ishyaka rye, abandi banyepolitiki nka  ba Deogratias Mushayidi, Nitegeka Theoneste, Rwigara Diane na maman we Mukangemanyi Adeline ndetse n’abasirikare yabeshyeye akabaziza ibya politiki, nyamara ariko ikorwa n’abavandimwe babo. Yagiye abafunga bigezo kubera gutinya ibyo bavuga ariko ni hahandi opposition iramuhagamye.

Mu gusoza nasaba Kagame gushira impumu, nkuko we abyivugira, akareka politiki yo gutoteza no gutamika abandi ibyo yishakiye akemera ko twese turi abanyarawanda kandi ko twese tugomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Bitabaye ibyo abaturage bazahaguruka bigizeyo agatsiko gashaka kwikubira byose, bashyireho abayobozi beza bumva icyo buri munyarwanda akeneye.