KAGAME asigaye yemeza ko ari hejuru ya Mandela na Gandhi

Mu gusesengura ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri Unity Club-Intwararumuri, Bwana Gervais Condo aribanda kuri ibi bikurikira ahereye ku byo Nyirubwite yivugiye:

Gusobanukirwa neza abagize Unity Club n’akamaro kayo.

Impamvu ijambo ryavuzwe mu cyongereza kandi ababwirwa ari abanyarwanda.

Kugaragaza ukuntu Perezida avuga ikintu kimwe agahita agiteshukaho ako kanya.

Kugaragaragaza ko uko afashe ijambo ahita yiyibagiza ibyo yavuze ejo cyangwa ejobundi yibeshya ko abo abwira ari ibicucu cyangwa injiji.

Kugaragaza ko iyo yasumbanyirijwe, yikoma abanyamahanga bose uko bakabaye, akagarura iturufu ya genocide ngo arebe ko yamugoboka nka mbere.

Kugaragaza uko abeshya izuba riva kandi we yemeza ko arimo kuvuga ukuri.

Kugaragaza ukuntu ijambo rye ririmo ubwibone n’ubwirasi ndengakamere aho yigereranya n’abo batareshya, akagera aho yemeza ko ba Mandela na Ghandi ari ibikuri kuri we.

Kugaragaza ukuntu yitiranya itangazamakuru, imiryango itabogamiye kuri leta na za leta ibyo ibitangazamakuru n’iyo miryango bibarizwamo; ashimangira ko adakozwa amahame ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kwibutsa impamvu zitera Kagame ikimwaro cyo kuba yaribye manda ya gatatu akaba ashakira impamvu aho zitari.

Kugaragaza ko Kagame ari: ntawuhana uwahanutse.

Kugaragaza ko Kagame akabije guhora yigereranya n’Imana.

Kugaragaza ko Kagame akomeje kwibeshya ko u Rwanda ari akarima ke bwite.

Kugaragaza ukuntu apfobya akamaro k’ubuhinzi agamije guhishira impavu za nyazo zikomeje kwicisha abanyarwanda inzara.

Ibirebana n’umutekano ugerwa ku mashyi, Kagame akavuga ko usesuye!

Ubuhumyi bwa Kagame bumwemeza ko ibikorwa bye by’’indashyikirwa bizamwinjiza mu bwami bw’ijuru!

1 COMMENT

  1. Yewe yewe, uyu muyobozi aba yabazengereje nimureke guhimba himba ntacyo bizabagezaho.
    Isi izakomeza kubabana nto muribeshya, u Rwanda rukomeje kuba Igitangaza cy’Imana kubwa Kagame.

Comments are closed.