MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE

By Jean-Jacques Bigwabishinze

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !

Umwami ni uganje ubu,
Naho abami ni rubanda,
Ari bo bene Kanyarwanda,
Iyo bava bakagera.

Fungura Diane Nshimyimana,
Umwari wahagurukanye amatwara,
Agashaka kuyobora igihugu
Ashize amanga nka Ndabaga !

Fungura uwo mwari uteze igisingo,
Asubire mu be, abizihire;
Reka u Rwanda rucune ituze,
Abana barwo baruteteremo !

Rekura umubyeyi Mukangemanyi,
Urekere aho kumutoteza
No kumugaraguza agati
Yarategeye u Rwanda urugori !

Ha agahenge abo kwa Rwigara,
Wibahoza ku nkeke,
Ubaziza ibitekerezo byabo,
Kuko ukuri atari umwihariko wawe !

Fungura Déogratias Mushayidi
Warokotse icumu rya jenoside,
Ubu akaba ashinzemo iry’iyi ngoma,
Imurega kurwanya ubutegetsi !

Nyamara birazwi ko yazize agatsi,
Kuko yashatse kunga Umuhutu n’Umututsi,
Inzego zose zikamuviraho inda imwe,
Akaba asigaye ari imbohe !

Fungura Ingabire Umuhoza
Wahohoteye huti huti,
Azira kuzirikana inzirakarengane
Zose zavukijwe ubuzima !

Fungura Kizito Mihigo
Waturushije twese ubutwari,
Akimakaza ubuvandimwe,
Muri gahunda ya « Ndi umuntu » !

Wizimanganya imiryango
Y’abarokotse itsembabwoko;
Wijugunya mu buroko uwarokotse,
Wikohereza ku rugamba ba nyakamwe !

Fungura abo banyamakuru,
Burya ni ijisho rya rubanda,
Kuko ari bo bahwitura ubutegetsi,
Bakaba ari ishyiga rya gatatu !

Fungura izo mayibobo
N’izo ndushyi z’indaya,
Kuko agaciro k’igihugu
Ari ukurengera abatifite !

Fungura uzira akamààma wese
Kubera amashyari na munyangire;
N’uhamwa n’icyaha yakoze,
Ahabwe uburenganzira bwe !

Fungura abakoze icyaha
Cyo kuba bava inda imwe
Cyangwa ari inshuti magara
Z’abo mutavuga rumwe !

Uwakora icyaha ku giti cye
Yagihanirwa wenyine,
Ntikigerekwe kuri se na nyina,
No ku muryango akomokamo.

Ubutabera butaboha,
Kandi bubereye bose,
Ni bwo buzana amahoro
N’ihumure mu gihugu.

Ubutabera butajegajega,
Ntibuvugirwemo n’ibikomerezwa,
Bugaca imanza butabogamye,
Ni yo ngabo ikingira rubanda.

Reka ubutabera bwigenge,
Kuko ari bwo nkingi ya mwikorezi,
Igihugu cyose gishingiraho,
Umuyaga uhushye ntugihungabanye !

Ni bwo ruhimbi rwemaraye
Ruterekwaho buri ngoma,
Ubutegetsi bwose buhirimye
Ntibuhitane abenegihugu.

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !

Reka impunzi zitahe
Zitaregura intwaro,
Ngo zitahe zirwana
U Rwanda ruhazaharire !

Uzazihe inda ya bukuru,
Ntuzikureho amaboko;
Sigaho guhuruza amahanga,
Ngo ajye kuzimishaho amasasu !

Maze uzihoze ku mutima,
Ntuzigere uzitererana,
Kuko ineza y’izo mpabe
Iri mu nshingano zawe !

Abandi bami bantumye,
Ngo wunge Abanyarwanda by’ukuri,
Mu ngamba zibahumuriza,
Bitari amagambo gusa.

Ubwiyunge nyakuri
Ntibugaragazwa n’imibare;
Bushingira ku bikorwa
Bitavangura abahemukiranye !

Emerera uwapfushije wese,
Hatitawe ku wamwiciye,
Maze aririre uwigendeye,
Anamuzirikane igihe abishatse !

Bityo bose basende imisaka,
Bave mu mihango yo kwirabura,
Bakîre batyo ihahamuka,
Babone no kubaka igihugu.

Emerera Kiliziya Gatolika,
Ishyingure abashumba bayo
Bishwe n’Inkotanyi i Gakurazo,
Ibashyingure mu muco wayo !

Emerera umubyeyi Mukashema,
Na we ashyingure umwana we,
Richard Sheja wicanywe na bo,
Akaba akiri mu cyobo rusange !

Nyuma y’intambara ku Rucunshu,
Umugabekazi Nyirayuhi
Yatanze ihumure mu gihugu,
Nubwo imidugararo yakomeje.

Abarwaniraga Musinga,
N’abari ingabo za Mibambwe
Baguye ku rugamba,
Bashyinguwe mu cyubahiro.

Umugogo wa Rutarindwa,
Wari wahiye urakongoka,
N’ingoro ye yari umuyonga,
Iryo vu rishyirwa mu nkangara.

Bariyorana icyubahiro,
Barishyingura ishyanga,
Mu mashyamba ya Tongo,
Ngo atazateza impagarara.

Kugirira inzika uwapfuye
Ni iby’umuntu w’umutindi;
Uwatabarutse wese arubahwa,
Ngo aruhukire mu mahoro.

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !

Mu kwigana isura ya Singapuru,
Wisenya inzu y’umuturage;
Wikikânììra umugisha w’undi,
Ngo Umunyarwanda abigenderemo !

Witesha abaturage umutwe,
Ungo ubarutishe za nyirarureshwa
Z’imishinga y’amashanyarazi
N’ibishushyanyo-mbonera by’umujyi !

Mwikwitwaza Kigali,
Ngo mugaraguze agati
Umutindi nyakujya
Mudasangiye amajyambere !

Mwivogera Kavukire,
Ngo abavire mu nzira,
Mumucuze duke atunze,
Mutitaye ku mategeko !

Nimukataze mu iterambere
Mudahutaza Kanyarwanda,
Mutagereka amagorofa
Kuri bene ngofero !

Reka Umunyarwanda utishoboye
Yishyire yizane mu gihugu cye,
Ntacibwe muri Kigali,
Azira ko atambaye ibirato !

Nta gihugu cyatera imbere
Gihutaza umunyantege nke;
Kigali ntiyagira amahoro
Mu gihe igihêeza abakene.

Reka umuturage utishoboye
Ayishakiremo imibereho,
Adasagariwe n’insoresore
Zikora amarondo mu mihanda !

Wirandura imyaka y’umuhinzi,
Ejo atazicwa n’inzara,
Agasuhukira i Bugande,
Kandi ataraye ihinga !

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !

Wibuza umuturage amahwemo,
Ngo ahore yiruka yahagira,
Ahunga inzego z’umutekano
Na za maneko zimugendaho !

Buza inzego z’iperereza,
Iza gisiviri n’iza gisirikare,
Zirekere aho kunyereza abantu,
Ngo baburirwe irengero !

Nta mpamvu ituma Leta
Ifunga abantu rwihishwa,
Kandi ifite amategeko
Ayitegeka gukorera mu mucyo !

Dore igihugu nta mîikoro,
Kandi gukena si ingeso;
Nimusaranganye duke mufite,
Imijyi ntiyibagirwe icyaro !

Ntihabeho itsinda ry’abaherwe,
Basesagura ibyo kwa Mirenge,
Bakicwa n’umurengwe,
Rubanda yicira isazi mu jisho !

Abami bantumye, ngo nkubwire
Ko nta muturage ukwiye
Guhozwaho ikiboko cy’umupolisi,
N’inkoni z’Inkeragutabara !

Abandi bami bantumye,
Ngo funga ibâagiro rya Kami,
Aho inzirakarengane zicwa urubozo,
Ngo zemere ibyaha zitakoze !

Ntiwibagirwe Rubavu na Mukamira,
Aho bene Kanyarwanda bagowe,
Bakorerwa ibya mfura mbi,
Bakabakamuramo amaraso !

Funga bya bigo by’urukozasoni,
Iby’i Gikondo no «kwa Kabuga»
Byahindutse inzu z’ubucakara,
Aho baryama bacurikiranye;

Aho abahaboheye bacucikiranye,
Aho inzego za Leta zigukorera
Zica urubozo rubanda rugufi,
Uwo zitishe zikamuvuna igufa !

Wikohereza urubyiruko mu itorero,
Aho rutozwa ibyo kwivugana
Umunyarwanda basangiye igihugu,
Ngo nuko badatekereza kimwe !

Abandi bami bantumye,
Ngo wikoresha ingabo z’igihugu
Mu guhungabanya amahanga
Musanzwe muhahirana !

Wica umuturage ururimi,
Ngo umucecekeshe, aruce arumire,
Aho kumuha urubuga na we,
Ngo ateze imbere igihugu cye !

Ntihemererwe kuvuga
Abakoma yombi bahakirizwa,
Bakikiriza imbyino uteye,
Bati « yego Mwidishyi ! ».

Burya ibitekerezo bizima,
Ni yo mabuye y’agaciro
Atagora abayacukura,
Akazavamo umukiro !

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !

Muri iyi manda wiyongeje,
Wihe gahunda y’ubugwaneza,
Ntuzongere kuzinga umunya,
No guhekenya amenyo uri ku ngoma !

Niwisubiraho sinzakugaya,
Ube «Nyamutegera akazaza ejo»,
Kuko abakuvukaho, bokabaho,
Bazabaho neza waratuvuyemo.

Ube nka wa mwana Mahero,
Warambiwe kuba igihararumbo,
Akareka umugambi yari afite
Wo kwîigììra i Bugande,

Akibwira ati « ndi imbwa bikabije,
Ngiye kubwira uwambyaye
Ko kwigira icyohe
Bikwiye undi utari jye ! ».

Umuyobozi dukeneye,
Si uwitwara nk’igitangaza,
Ngo arangazwe n’inyungu ze,
Aho gucungura igihugu.

Si ubanza kwiyibuka,
Ngo yishakire amakuzo,
Maze aterere ku munigo
Abamugaya iyo migirire.

Iyo ntebe y’ubutware
Ntiteshwe agaciro,
Ngo impaca ziyicareho,
Ibe inteko y’ibicumuro !

Niterekerwe ingenzi
Irangwa n’ubumuntu,
Ikagirira urugwiro
Imbaga y’Abanyarwanda !

Maze uhereye mu mudugudu,
Ukahuranya imirenge
N’intebe z’uturere,
Ukagerekaho n’intara,

Kugera no mu ngoro
Y’umukuru w’igihugu,
Ntihakabeho guhuguza,
No guhohotera umuturage !

Urwego yabamo rwose,
Nta mutegetsi n’umwe
Ufite mu nshingano ze
Kuzimanganya imiryango !

Inshingano y’umuyobozi,
Ni ukurinda buri muturage,
Ntihagire umenerwa amaraso,
Habe n’igitonyanga kimwe !

Ndi intumwa y’abami,
Sindi umwihanduzacumu,
Sinihutira kwanduranya,
Ngo nshotore undusha imbaraga.

Ntunyice ntagira igicumuro,
Ca inkoni izamba sinzakuveba,
Unamura icumu rigica ibintu,
Kugira neza si ubugwari !

Umwami Rujugira yatumye umuntu,
Arakugendera n’i Burundi,
Ajya kumutukira Mutaga,
Ngo nyina aragatwara inda y’indaro !

Sebitungwa aramutanga,
Ariko Abaganwa baramwamagana,
Bati « intumwa irarabirwa ntiyicwa ! »,
Undi ataha i Rwanda ari mutaraga.

Abandi bami bantumye,
Ngo tanga ihumure mu gihugu !