Kagame ati: Genda uvugane nabo ni wowe uzi kubeshya no gutukana mu rufaransa

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba RFI, TV5 na Le Monde ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yakoze agashya agaragaza uburyo kuko ashimishijwe no kurya ibiyagano nk’uko atahwemye kubyivugira.

Uretse gushaka kubeshya abanyamakuru b’abazungu ngo abanyarwanda benshi bifuza ko Kagame yategeka ubuzima bwe bwose yarihanukiriye yemeza ko abanyarwanda bafite uburyo bwabo bwa Demokarasi ibabareye itandukanye n’isanzwe izwi ahandi.

Kuri Louise Mushikiwabo abagore b’abanyarwandakazi batari inkomamashyi bahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo bose aba ari abarozi nk’uko yabyise Diane Rwigara!

Rero Kagame yohereje Louise Mushikiwabo kuvugana na bariya banyamakuru kuko yari amwizeye ko aribuhamubere byaba ku bitutsi no mu kurimanganya dore ko amakuru dufite avuga ko bariya banyamakuru bo bifuzaga kugirana ikiganiro na Kagame nyirubwite ariko agatinya ibibazo byabo akabohereza kwa Mushikiwabo.