Diane Shima Rwigara witangiye kuvuganira rubanda rugufi, Mushikiwabo aramwita Umurozi (Sorcière)
Ku cyumweru gishize, taliki ya 29/10/2017, Louise MUSHIKIWABO yagiranye ikiganiro kidasazwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bya TV5, RFI na Le Monde bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Muri icyo kiganiro hari ibintu bitatu bikomeye MUSHIKIWABO yavuze byateye benshi kumirwa:
1. Yaratinyutse, yigira umucamanza, asimbura urukiko, aca iteka ko Diane Shima Rwigara yagombaga kubuzwa kwiyamamaza ndetse agafungwa kuko ngo yarimanganyije (« elle a trichee ») mu kubona umubare w’abashyigikira Kandidatire ye mu matora ya Perezida yari ateganyijwe muri Kanama 2017! Uyu Muskikiwabo se yaba asigaye ariwe bucamanza mu Rwanda? None niba Diane Rwigara yarahamijwe icyaha byararangiye aracyaruhira iki ngo araburana! Icyakora ntiyabuze byose, imvugo ya MUSHIKIWABO yashoboye kongera kumvisha Umuryango mpuzamahanga ko mu Rwanda ruyobowe n’Agatsiko k’Abanyamurengwe bitwaje imbunda nta Butabera buhaba, ko ibyo Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Adelina Mukangemanyi bari gukorerwa ari ukugaraguzwa agati mu buryo bwo kubihimuraho no kubishima hejuru, urwabo rukaba rwaraciwe kera! Ko kandi nta kindi bazira uretse kuba barabaye intwari bagatinyuka kwamagana akarengane kagirirwa rubanda bugufi.
2. MUSHIKIWABO yesheje umuhigo mu kwerekana ko « Agatsiko k’Abanyamurengwe bitwaje imbunda » gatinya ubutabera kurusha abazima n’abapfuye!
Mu gutumira Abanyamakuru ba biriya bitangaza makuru ngo baze i Kigali, nta wundi mugambi wari ubyihishe inyuma uretse kubona uburyo bwo kubihererana hagamijwe kubaguyaguya no kubasaba ubufasha mu gutakambira Abategetsi b’Ubufaransa ngo bakore ibishoboka byose banige Ubutabera bwabo ntibukomeze gukora anketi ku cyaha gikabije Kagame yakoze cyo guhanura indege ya Perezida Habyarimana mu ijoro ryo kuya 6 rishyira iya 7 Mata 1994. Twibuke ko icyo gikorwa cy’iterabwoba aricyo Loni yafashe nk’imbarutso ya jenoside yatsembye abenegihugu basaga miliyoni ! None Mushikiwabo ati « Ces enquêtes n’ont pas de raison d’être » . Bishatse kuvuga ngo Abafaransa nibagire impuhwe, urwo rubanza barwihorere, baruburizemo, nibyo byiza !!! Koko rero Kagame n’Agatsiko ke bazi neza amahano ndengakamere bakoze. Kandi ntibayobewe ko umunsi uzaba umwe, byose bikabagwa hejuru, bakayozwa ibyaha bidasaza bakoreye Abanyarwanda . Ubu kandi bagomba kuba batangiye no kubona ko iminsi basigaranye ibarirwa ku ntoki. None dore ga batangiye gusaba uwo bimye: Umufaransa !!!
Niba se nyine ntacyo ba Kagame bikeka, baratinyira iki ubutabera! Baratinyira iki Anketi ku rupfu rwa Habyarimana! Bazi guhimbukira ku baturage batagira kirengera, bakabica urubozo barangiza bakabacira urwa Pilato kandi mu by’ukuri aribo ba Nyirabayazana bikoreye ibyaha byoretse igihugu!! Ngaho nibakomeze bigire ishyano, amaherezo y’inzira ni munzu!
Victoire Ingabire Umuhoza, intwari yitangiye rubanda, Mushikiwabo ntatinya kumwita Umurozi (Une Sorcière)
3. Ariko icyarushijeho kubabaza abantu benshi kikanatera umujinya abumva ururimi rw’Igifaransa ni aho Louise Mushikiwabo yageze akihenura biteye ishozi, akumvikanisha mu gasuzuguro kenshi ko ngo abo bagore bibona nk’INKUNDWAKAZI z’ « Agatsiko k’Abanyamurengwe » (muri iki gihe!!!!) ari ABAMIKAZI( des Reines) naho abagore n’abakobwa bose ba « RUBANDA IGOOKA » bakaba ari ABAROZI (des Sorcières) uhereye kuri Diane Shima Rwigara na Victoire Ingabire bahisemo gufata iyambere mu kwitangira impinduka yazana umukiro wa rubanda!
Abavugana n’uyu mugore , ndabingize rwose muzamumbwirire ngo azatubere imfura maze ajye ahagaragara yereke Abanyarwanda igitangaza akenyereyeho gituma yishyira mu bicu akiyita « Umwamikazi » kikanamutera kwita abakobwa ba rubanda rugufi ngo ni « Abarozi »(des sorcières)! Ishyano riragwira ni ukuri kw’Imana !
Icyakora nkomeje kwizera ko Abanyarwanda bateze amatwi ibyishongoro bya MUSHIKIWABO bashoboye gusobanukirwa neza ko IKIBAZO gikomereye u Rwanda muri iki gihe gishingiye ku bice bibiri by’abenegihugu bihanganye kandi amaherezo bigomba gusakirana :
(1). Hari AGATSIKO K’ABANYAMURENGWE bitwaje intwaro, kakaba kagizwe na bariya banyamaboko barya ibyabo bakongeraho n’ibyo bambuye rubanda bityo bagakungahara , bakagura amadege,amazu y’akataraboneka iyo mu mahanga, bakohereza abana babo kwiga amashuri za Bulayi na Amerika….mu bya rubanda! Niyo mpamvu bagundira ubutegetsi ndetse bakaba badateze kuburekura ku neza, kuko nta mutima mwiza bigiramo! Bakeneye gukomeza kubwifashisha mu gusahura ibyarubanda!
(2)Hakaba n’igice cyitwa RUBANDA IGOOKA kigizwe na miliyoni cumi n’imwe (11/12) z’ abaturage bakora bakagooka ariko bakaba bicwa n’inzara kuko bamburwa ibyo bakoreye, bagacibwa imisoro n’amahoro by’urudaca, bakamburwa uturima twabo cyangwa bagahatirwa gusorera gakondo, bagasenyerwa amazu, bakarandurirwa imyaka, abana babo bakagirwa abashomeri, bagakeneshwa , bagatindahazwa bitavugwa.
UMWANZURO
Biragaragara neza ko nta kundi umuti w’iki kibazo cy’Agatsiko k’Abanyamurenge bigize ibimanuka by’indakoreka ushobora kuzaboneka uretse mu gihe « Rubanda igooka » yakwiyemeza guhaguruka ikihagararaho, igasumira bariya Banyamurengwe, ikabambura ubutegetsi, ikabahatira gusubiza imitungo yose bambuye rubanda. Ngiyo Revolisiyo ya rubanda yifuzwa kandi mu by’ukuri biragaragara ko yatangiye gututumba . Diane Shima Rwigara yarayitangije, Rubanda nibe amaso, yitegure kwirwanaho. Igihe cyageze…Ntawe usogongera ku ntsinzi ahunga imirwano!
Padiri Thomas Nahimana
Perezida wa Guverinoma ya ribanda ikorera mu buhungiro.
Ibyo Diane yashakaga kugukorera arianbyo yashakaga gukorera Vigitware byaramupfubanye, gerageza umanuke umukorere mu ngata waaa, reka kuvugira aho mu bazungu, ifiriti na hamburgers byabo bishobora kuzavaho bigutera ubwenge bucye cyangwa ubugwari!