Kagame Paul imana y’abatutsi.

Yanditswe na Emmanuel Musangwa

“Ntabwo twibuka Yezu turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 7 Mata” 

FPR mu ijwi ry’uhagarariye CNLG, irashaka guhangana na Yezu. Buhoro buhoro Inkotanyi ziragenda zizamura Kagame mu nzego aho bukera tuzamusenga. 

Profile ni gatozi

Ubusanzwe Profile y’umuntu ni gatozi. Gushaka gutegeka abantu ibyo bashyira kuri profile zabo byaba ari ukurengera no kwivanga mu buzima bwite bwa buri muntu. Hari abashyiraho inshuti zabo, abana babo, abagore cyangwa abagabo babo… Hari n’abo nabonye bashyiraho Kagame Paul muri iyi minsi. Gushyiraho Kagame Paul ntacyo bitwaye ahubwo ku bwa FPR bose niwe  bakagombye gushyiraho. Ariko gushyiraho ishusho ya Yezu ni ugupfobya?

Nta yindi Mana yemerewe gusengwa mu Rwanda uretse Kagame wenyine. Ku Bakristu Yezu ni Imana, uyu mugabo aravanga Imana muri gahunda ze ate? Twese iyo tugize ibibazo niyo duhungiraho, Imana ayishakaho iki?

Abakristu bari he?

Igitangaje si uko uyu mugabo wahoze ngo ari uwihayimana yabivuga. Kuki bamwe batubwira ko bahagarariye Imana bicecekera? Birashoboka ko n’ubwo tubabona mu matorero na za kiliziya baba bahagarariye inyungu za FPR kurusha uko bareba iby’Imana. Iri vangavanga rikazatubyarira amazi nk’ibisusa. Babanje kurwanya umusaraba abitwa abakristu baraceceka. Bavanaho ibara ry’isine ngo baraceceka. Bavanaho misa n’amasengesho baraceceka, none bageze no ku Mana. “Imbeba irya umuhini yototera isuka”. 

Zigitera za Byumba Inkotanyi zavugaga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ko abajya gusenga bibeshya. Zishe abasenyeri n’abihayimana ngo ukwemera kuzime. Binjije Inkotanyi nyinshi mu buyobozi bw’amatorero no mu kiliziya ngo byose bibe FPR. Kugeza uyu munsi ibyemezo byo mu madini bifatwa na FPR. Akarengane n’ubugome byakagombye kwamaganwa mu izina rya Yezu babikomera amashyi. Abakagombye kwigisha urukundo bakomera amashyi inkoramaraso.

Nitegereje profiles nyinshi harimo iz’abapadiri n’abihayimana bikimara kuvugwa bahise bakuraho ishusho ya Yezu. Bataye Imana yabo ngo bashimishe Inkotanyi.  

Si ngombwa kurengera

Kuba Kagame ari imana ya bamwe nababwira iki. Ariko ntituragera aho kumusimbuza Yezu Kristu umwana w’Imana. Batangiye bamwita impanga ye turaceceka, none agiye no guhangana na we.

Abanyarwanda bazi neza ko CNLG ari ishami rya FPR. Bitari ibyo yakavugiye abacitse ku icumu bahora bicwa, ikicecekera. Ubu se mu kwezi kumwe twibagirwe Kizito Mihigo? Ntawaririmbye indirimbo zo kwibuka nkawe. Yafashije abarokotse benshi kwiyumva no kwiyakira. Umunsi yishwe nta n’ubutumwa. Kujya kumushyingura ni ukurwanya ubutegetsi bwa FPR. 

Nta mpamvu yo kurengera. Kwibuka abajize jenoside muri Nyagasani Yezu ntako bisa. Imana ntihiganwa n’abantu.