Kagame reka kuba Sawuli ube nka Paul wo muri Bibiliya

Emile Ndamukunda

Nyakubahwa Prezida Kagame,

Mu gihe Leta uyoboye ifunga abacyene bagerageza gushaka imibereho,mu gihe kandi abamotari bacibwa amafaranga buri munsi ku mpamvu zidasobanutse,nkurikije kandi ko abafite ibitecyerezo binyuranye n’ibyawe utabihanganira,nkongeraho ko Leta yawe usenyera abaturage ndetse ikabarandurira imyaka,ntibagiwe ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu nk’uko ijambo Ibifi binini rimaze kwamamara havugwa wowe na bagenzi bawe banyereza amamiriyari ntacyo bikanga,nkareba umutungo w’igihugu Leta uyoboye itikiza utunga ruswa ngo uvugwe neza ku isi yose,ayo utanga mu bihugu abanyarwanda bahungiyemo ngo bibacyure ku ngufu,ndetse n’ayo Leta yawe ihemba maneka zitabarika zinyanyagiye ku isi yose,nshingiye kandi ku mibanire ya Leta iyoboye n’amahanga cyane cyane abaturanyi aho nta gihugu na kimwe duturanye ubu mucana uwaka ndakumenyesha ibi bikurikira:

Wakoze byinshi,wubaka igisirikare gikomeye kuburyo wibwira ko ntawabona aho aguhera ariko ibaze niba igisirikare cyawe kiruta icya Hitlor,wibaze niba kiruta icya Hosni Mubalack wa Misiri,Blaise Compaore wari inshuti yawe na Kadafi wari umwanzi wawe!

Ibyo bibazo biri gutuma abanyarwanda bata igihugu iyoboye bagera hanze bakiyongera kubo Leta uyoboye yita Interahamwe, Ibigarasha,imitwe y’iterabwoba n’andi mazina adakwiye umunyarwanda!

Birantangaza ukuntu ubuzima wakuriyemo nta somo bwagusigiye ubwo watwaga inyangarwanda none nawe ukaba ubyita abandi banyarwanda nkawe!

Uko watecyereza ko ukomeye kose ndetse n’ingufu wibwira ko wagira zose ntago wahangana n’abanyarwanda batiahimiye imitegekere yawe,ndetse batishimiye ubuzima babayemo aho bibona nk’imfungwa mu gihugu cyabo,abandi bakibona nk’abanyamahanga ku butaka bwabo.

Impunzi zikomeje kwiyongera,abarakare baravuka buri segonda,inzira zirimo zirabyara amahari dore no muri bagenzi bawe harimo haravuka abarakare batanga wowe nk’umuntu ahubwo barambiwe imitegecyere yawe!

Ejo bundi waratubeshyeye ngo turacyaahaka ko ukomeza kudutegeka ndetse nanjye umbarira mubagusabye ko ubategeka iteka kuko muri batatu ngo babonetse batagushaka njye utanshizemo!

Igihugu cyawe mpamya ko ugikunda bityo rero subiza amaso inyuma,usubize agatima impembero,winyare mu isunzu kdi wiminjiremo agafu urebe inyungu z’igihugu urebe aho imitegekere yawe ikiganisha kdi nkurikije ijambo wavuze ejobundi nawe urabona ko nta handi bishya bishyira uretse kwa Bishyito!

Hari umugabo nagusaba kwigiraho uboneka mu gitabo cy’abayahudi mwitiranwa!Yahoze yitwa Sauli akora ibidakwiye ariko aza kwisubiraho!Ubwo ababyeyi bawe bamukwitiriye buriya ntibyari impanuka ahubwo byari ngombwa ko ukwiye kuziga amateka ye maze ukamukurikiza!

Hinduka,uhindure icyerecyezo kandi ntarirarenga!Wishyira imbere guhangana utuma abaturage kurwana niba ucyeka ko guhangana ari byiza jya woherezaho Cyomoro na Ange!

Nk’umunyarwanda ibi ni ibitecyerezo byanjye nkugejejeho kuko n’ubwo ntashatse ko umbera umuyobozi ariko uyobora mu izina ryanjye nk’umunyarwanda.

Ndasaba ababona bino bitecyerezo bakwegereye ko babikugezaho.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda!

Umunyarwanda Emile Ndamukunda!

1 COMMENT

Comments are closed.