Kagame yasabye Museveni igihanga cya Joel Mutabazi nk’uko Herodiya yasabye icya Yohani Batista

    Amakuru ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryateye akamo kuri Leta ya Uganda nyuma y’iyoherezwa mu Rwanda ku ngufu ry’umwe mu basirikare barindaga Perezida Kagame, lieutenant Joël Mutabazi. Uyu akaba yari impunzi yabaga i Kampala muri Uganda. Ntabwo byari ubwambere bibaye kuko muri Kanama uyu mwaka haburiyemo igikorwa cyo kumwohereza mu Rwanda.

    Joël Mutabazi  ngo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2013, yahise yoherezwa mu Rwanda ngo hakurikijwe urwandiko rwo kumufata rwatanzwe na Leta y’u Rwanda mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

    Mbere uyu mugabo Leta y’u Rwanda yamuregaga ngo kuba yaribye Banki akoresheje intwaro mu 2011, none ubu icyaha aregwa cyahindutse. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare ngo iperereza ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryagaragaje ko Mutabazi akekwaho kuba yihishe inyuma y’iterwa rya hato na hato ry’ibisasu bya gerenade mu Rwanda afatanyije n’abo mu ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) ritavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse n’umutwe wa FDLR ubarizwa muri Congo Kinshasa!!

    Ariko uko bigaragara, Joël Mutabazi yari yahawe ubuhungiro na Leta ya Uganda, mu mategeko bikaba bitemewe ko umuntu asubizwa ku ngufu mu gihugu yahunze kubera umutekano we igihe yemerewe ubuhungiro!

    Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda, Leta ya Uganda yatunguwe n’iki cyemezo ku buryo yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse ku mirimo ye umupolisi mukuru wayoboye igikorwa cyo gusubiza Joel Mutabazi mu Rwanda.

    Uwo mupolisi mukuru witwa Joel Aguma, ukuriye urwego rushinzwe iperereza ku  byaha yaba yari amaze igihe gito avuye mu mahugurwa yamazemo umwaka mu Ishuli rikuru rya gipolisi (Rwanda’s National Police College) mu Rwanda!

    Joël Mutabazi yari atwawe na none mu buryo bufifitse muri Kanama uyu mwaka Imana ikinga akaboko ariko mugenzi we witwa Innocent Kalisa, nawe uri mubahoze barinda Perezida Kagame yaburiwe irengero kugeza ubu!

    N’ubwo HCR yirinze kugira icyo itangariza itangazamakuru, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bararega HCR kuba itarabashije kurinda umutekano wa Joel Mutabazi kuko nyuma yo kumva umutekano we ugeramiwe yasabye HCR kumujyana mu kindi gihugu ariko bivugwa ko ngo kubera ko yahoze ari umusirikare ibihugu 7 byose HCR yashatse kumwoherezamo byanze kumwakira, uretse ko ntawabyizera mu gihe bizwi neza ko umuryango HCR usa nk’aho wacengewe na Leta y’u Rwanda.

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko uriya mupolisi mukuru Joel Aguma kugira ngo ahagarikwe ari nk’urwiyerurutso rwakozwe na Perezida Museveni kugira ngo yerekane ko Leta ye nta ruhare yagize mu gutanga Joel Mutabazi ahubwo ari amakosa yakozwe n’uriya mupolisi.

    Biravugwa ko mu gihe hategurwaga inama y’abakuru b’ibihugu bya Uganda, U Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo yabereye i Kigali, Perezida Kagame yaba yarasabye Perezida Museveni ko Joel Mutabazi yakoherezwa mu Rwanda. Perezida Museveni nawe yanze ko imigendekere y’inama n’urugendo yari agiyemo mu Rwanda byabaho mu mwuka utari mwiza atanga itegeko ryo kohereza Joel Mutabazi ariko hagakoreshwa amayeri yerekana ko Leta ye ntaho ihuriye nabyo.

    Leta y’u Rwanda nayo kugirango ishyiremo umunyu mu rwego rwo gutera ubwoba abanyarwanda ndetse no gucecekesha amahanga n’ubundi asanzwe adacira akari urutega abaregwa gukora iterabwoba, hafashwe icyemezo cyo kongera ku byaha Joel Mutabazi aregwa by’ubujura bwitwaje intwaro, ikindi cyaha cy’iterabwoba ni ukuvuga amagerenade amaze iminsi aterwa mu gihugu.

    Iyi nkuru ya Joel Mutabazi yateye ubwoba bwinshi mu mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda aho benshi bumva basa nk’aho bahungiye ubwayi mu kigunda.

    Marc Matabaro

    The Rwandan