Kayumba Rugema yiganye na Kalisa Mupende. Barakuranye. Aratubwira amabanga y’urupfu rwe

Kayumba Rugema yiganye na Kalisa Mupende mu mashuri abanza i Bugande. Barakuranye. Bageze mu Rwanda, barakoranye mu bya gisilikari. Kalisa Mupende, yize mu Rwanda, ajya mu Buhinde, akomereza muri Amerika. Arangije amashuri ye, yategetse ibiro bishinzwe imari muri Présidence akorana bya hafi na Paul Kagame.

Niho yatangiye kugira abanzi. Ajya gutegeka BRD, aho abakomeye bose bashakaga amafranga y’inguzanyo nta bwishyu bafite. Naho abanzi be bagiye biyongera. Haziramo n’ikibazo cy’amasoko yo kugemura ibintu muri Sudani birimo na Jeannette Kagame, James Kabarebe, Jack Nziza, na James Musoni.

Ng’uko uko hapanzwe dosiye yo kumufunga. Yari amazemo imyaka 10 kugeza bamwishe. Mwibuke ko bishe na Mupende Alexia mushiki we kwa se wabo. Mwumve byose uko byagenze mu magambo arambuye muri iki kiganiro.