Kiziba: Bangiwe kwibuka ababo bishwe na leta y’u Rwanda umwaka ushize.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Tariki ya 20 kugeza  22/2/2018, nibwo impunzi z’Abakongomani bavuga ikinyarwanda zibarizwa mu nkambi ya kiziba iherereye mu karere ka Karongi ho mu burengerazuba bw’u Rwanda, zakoze imyigaragambyo imbere y’ibiro bya HCR biherereye i Karongi. Izi mpunzi zasabaga ishami ry’umuryango w’abibumbye gufashwa gutahuka mu gihugu cya Congo Kinshasa zaje ziturukamo bitewe n’uruhuri rw’ibibazo zimazemo imyaka myinshi. N’ubwo iyi myigaragambyo yari yakozwe mu mahoro ntibyabujije inzego z’umutekano z’u Rwanda  kubamishaho urufaya rw’amasasu bamwe muri bo bahasiga ubuzima, kuri ubu amakuru ava muri iyi nkambi ni uko  abarokotse bangiwe kwibuka ababo baguye muri iyo myigaragambyo.

Uko ikibazo giteye 

Umwaka ushize mu kwezi kwa kane nibwo bamwe mu bagize komite yariho ubwo imyigaragambyo yakorwaga , bafashwe barafungwa. Babanje gufungirwa ahantu hatazwi ndetse banakorerwa iyicarubozo hanyuma leta y’u Rwanda imenye ko byamaze kumenyekana ibona kubashyira muri gereza zisanzwe. Aba barimo president Bwana Maombi Mbangutse Louis n’uwari umwungirije Mukeshimana Clémence. Nyuma yo gufunga aba bayobozi, inzego z’umutekano zimitse uwitwa Karasira Joseph usanzwe ari demob muri RDF. Icyari kigamijwe kwari ugucecekesha impunzi zari zicyifitemo ubushake bwo guharanira uburenganzira bwazo.

Uyu mugabo Karasira yafatanyaga n’inzego z’umutekano bakitwikira ijoro  bagashimuta abasore n’abagabo biganjemo abajijutse bakajya kubafungira ahantu hatazwi  mu rwego rwo gutera ubwoba abasigaye.  Nyuma y’ibi byose impunzi zakomeje kwihagararaho zikomeza gusaba gutahuka mu gihugu zaje ziturukamo kubera ko zidashaka gukomeza guturana n’ibituro bya bagenzi babo bakinduwe na leta y’u Rwanda  izuba riva. Ikindi ni uko ibibazo byari byatumye bigaragambya ntaho byagiye.

Bamwe mu rubyiruko rwacitse kw’icumu ry’umwaka ushize bashatse kwibuka bagenzi babo komite iriho ibabwira ko bazicwa!

Amakuru The Rwandan ikesha umwe mu bari bafashe gahunda yo gutegura igikorwa cyo kwibuka yemeza ko ubwo urubyiruko rwari rutangiye kwisuganya ngo bategure uwo munsi wo kwibuka impunzi zishwe na leta y’u Rwanda umwaka ushize, amakuru yaba yarageze kuri komite iriho kuri ubu maze nayo imenyesha inzego z’umutekano iby’icyo gikorwa.

Inzego z’umutekano zahise zitegeka komite ko igomba kumenyesha abashaka gutegura gahunda yo kwibuka ko batazabigeraho kandi ko nibatabihagarika bazicwa cyangwa bagafunguwa. Ibi byatumye iki gikorwa gihagarara impunzi zifata icyemezo cyo kuzibukira mu mitima mu gihe habura icyumweru ngo umunsi nyirizina izi mpunzi ziciweho ngo ugere. 

Umwe muri izo mpunzi waganiriye na The Rwandan yavuze ko ibi byererekana ubuswa bukomeye bwa leta ya Kigali itemera ko buri muntu yibuka uwe mu gihe bitari mu nyungu zayo, ariko yo na n’ubu ikaba igitababurura imibiri y’abanyarwanda bishwe hagati y’1990 na 1997 igamije guhahamura abanyarwanda muri rusange no gutera ipfunwe abahutu ishinja gushyira mu bikorwa genocide.