Komini Giti : Gushaka kugoreka amateka no gushinyagura

Uwahoze ari Bourgmestri wa Komini Giti, Edouard Sebushumba

Yanditswe na Faustin Kabanza

Uko imyaka ihita, ni ko bamwe bashaka guhindura amateka y’icyahoze ari Komini Giti, imwe izwiho kuba nta batutsi bishwe n’abahutu mu 1994, nyamara abahutu bo bakamarirwa ku icumu n’ingabo za FPR . Mu kiganiro majoro Rutayomba yatanze ku iradiyo itahuka (cyaranzwe n’ibitwenge byinshi !!!), ntako atagize ngo abeshye abamwumvise bose ku byabaye muri Giti.

Ibyabaye muri Giti ndabizi, kuva mu ntangiro nari mpibereye, kandi kimwe n’abandi banyagiti, abavandimwe n’incuti zacu barahaguye bazira akarengane.

Majoro Rutayomba aratangira avuga ngo ingabo za FPR zahise zigera muri Giti, ni ikinyoma cyambaye ubusa, kuko dusohotse mu misa kuri Paruwasi ya Rwamiko, ku cyumweru tariki ya 10/04 /1994, ingabo nkeya za FPR zari zihishe muri Komini Rutare, zarashe bwa mbere igisasu mu kivunge cy’abakiristu. Hakomerekeye abantu, umukobwa umwe ahasiga ubuzima.

Hagati aho, Abanyagiti barimo bakira abantu bahungaga ubwicanyi bwari bwaratangiye muri za komini duturanye. Nta musirikare n’umwe wa FPR wari wagakandagiye muri Giti. Giti yari ikigenzurwa n’abajandarume bo kwa Habyarimana. Hashize iminsi, nibwo ingabo za FPR zarwaniye bikomeye i Rutare n’ingabo zo kwa Habyarimana. Nyuma y’iyo mirwano rero nibwo abasikare ba FPR batangiye kwinjira muri GITI.

Muri ibyo bihe, Burugumesitiri Sebushumba ntako atagize ngo abuze ubwicanyi. Ndibuka turi mu Bitsibo, Rwakibibi (umukuru w’abapolisi muri Giti) yaje kubwira Sebushumba ngo interahamwe zo muri Komini Murambi na Gikomero zigiye kwambuka ngo zice abanyagiti batarimo « bakora » !! Sebushumba yaramubwiye ngo ajye kureba umukuru w’abajandarume, itsinda rimwe rijye kuri Muhazi, irindi rijye i Gasange, interahamwe zishaka kwinjira muri Giti bazirase. Ng’uko ukuri bwana Rutayomba.

Hagati aho abatutsi bahigwaga hirya no hino bakomeje guhungira muri Giti kandi bakakirwa neza nk’uko bamwe na n’ubu babitangamo ubuhamya. Mwisomere ubuhamya bw’uyu mukobwa UWAMALIYA, yatanze mu 2014

Majoro Rutayomba aravuga ibindi binyoma byinshi, ngo Burugumesitiri Sebushumba yarafunzwe, ni akumiro! Yafungiwe hehe ?? Ntabwo Sebushumba yigeze afungwa na rimwe. Ahubwo abasirikare ba FPR bakiza yarihishe nk’abandi banyagiti bose (abahutu n’abatutsi), kugeza ubwo agiriye ahagaragara ( twazabigarukaho ikindi gihe).

Nyuma hari bamwe mu banyagiti batangiye kwegera abasirikare ba FPR ndetse no kwinjira mu gisirikare, abo rero bari mu bagize uruhari rukomeye mu kwerekana abahutu (bagahera ku bo bafitanye ibibazo), ubwicanyi bugenda bufata intera ndende, bugwamo abantu benshi mu manama yabereye hirya no hino, ndetse bamwe mu basirikari bakaza guhiga mu ngo no ku misozi. Ibyo byamaze nibura hafi amezi 4 (kuva mu mpera z’ukwa kane kugera mu kwa munani). Bwana Rutayomba rero, barya bantu bicwaga ntabwo bari interahamwe k’uko nawe ubizi neza, utigijije nkana.

Nongeye kumirwa numvise Majoro Rutayomba avuga ngo ahitwa ku Munyinya (i Karagali) nta bantu bahiciwe uwo munsi avuga bari kumwe na Karake!!!! Niba rero nk’uko abivuga nawe yari ahari, biteye agahinda. Uwo munsi, aho ku Munyinya hiciwe abantu batagira ingano, barimo mwarimu wanyigishe mu wa kane w’amashuri abanza Madame Edissa, abandi barimu nka Musirikare, Haguma, n’abandi baturage benshi.

Mu kwanzura, biragaragara ko muri iyi minsi hari abantu batangiye gupfobya ubwicanyi bwabereye muri Giti, ndetse bamwe bitwa ko barwanya muri ibi bihe ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Kugeza na n’ubu nk’uko mpora mbyandika, abanyagiti ntibarahabwa ijambo n’ubutabera ngo bagaragaze akarengane kabo mbere na nyuma ya jenoside, bavuge ababiciye bityo babazwe impamvu yabibateye, bahanwe cyangwa se abanyagiti babababarire. Bityo ubwiyunge nyabwo mu banyagiti bushinge imizi nk’uko byahoze. Aha nkaba nakwibutsa Majoro Rutayomba ko no muri za 1959 abanyagiti baranzwe no kubana mu mahoro, byongeye kugaragara muri 1994.

Ibyabaye muri Giti birazwi kandi bizakomeza kugarukwaho ariko twakwibutsa abanyarwanda ko bakwitondera abashaka kugoreka amateka ya Giti kubera impamvu zabo bwite. Mu gihe ubutabera bugitegerejwe ku banyagiti, tuzirikane nibura muzehe Sebushumba wakoze umurimo yari ashinzwe wo kurinda abaturage !

Murakoze.