Kutemera ibinyoma bya Dr Bizimana ni ugupfobya jenoside y’Abatutsi?

    Dr Jean Damascène Bizimana

    Ubundi hari hasanzwe havugwa umubare w’imbumbe (arrondi) 1.100.000 w’ abishwe bose muri 1994 (Abatutsi n’Abahutu modérés), ko kandi abenshi muri bo ari Abatutsi nta kigereranyo cy’ijanisha gitanzwe kuri buri bwoko.

    None nyuma y’imyaka 25   bose biswe Abatutsi gusa. Dr Bizimana ati hari abari barahinduye ubwoko kugirango bashobore kubona imibereho. Abo bari mu bize amashuri babaga bashaka akazi ko hejuru, ntabwo baba ari abaturage basanzwe, kandi nyamara abo baturage basanzwe nibo bishwe ari benshi.

    Niba hari  abari barahinduye ubwoko, ni ukuvuga ko bari bazwi kuri ubwo bwoko biyitiriye aho bari batuye. Rero  bishwe bitwa abo muri ubwo bwoko biyitiriye; uwari yariyise Umuhutu yishwe yitwa Umuhutu ; uwamwishe yamujije ikindi, si itsembabwoko Tutsi yakoze.

    Nta n’ukuntu abahinduye ubwoko bashoboraga kuba icyakabiri cy’umubare w’Abatutsi bose. Ibarura ryo ku itariki 15 nyakanga 1991 rivuga ko Abatutsi bari de 597.459. Ndetse iyo umuntu akoze ijanisha 8,4% rya 7.099.844 Komisiyo y’ibarura ivuga ko aribo bari bafite ubwene gihugu nyarwanda, bigaragaza ko Abatutsi bari 596.387. Kuvuga rero ko hari abandi bangana nabo bari barahinduye ubwoko, ni ugukabya.

    Bityo rero abishwe bazwi ko ari Abahutu bazize ikindi, ukwicwa kwabo si jenoside Tutsi !

    Iri hindagura ry’imibare rya Leta ya FPR nibyo bipfobya jenocide, kandi bituma abantu bibaza kuri iyo mibare.

    Ku byerekeye imibare ivugwa ahari inzibutso za génoside, tuvuge nk’i Kigali ku Gisozi, havugwa 250.000. Ko Kigali yari ituwe n’abantu batarenze 250.000, amoko yose avanze, kandi ko abari batuye Kigali bose  batishwe, uwo mubare uturuka he?  Kandi ikizwi ni uko Abatutsi bari i Kigali batari barenze 50.000. Nonese tuvuge ko ahubwo  Kigali yose yari Abatutsi gusa. Bishwe nande,ko nta bantu baturutse ahandi ngo baze kwica abantu batazi ubwoko bwabo, uretse  Abahutu bishwe na FPR, bari bararondowe na Karenzi Karake (espion agréé wa FPR kuva muri 1991)?

    Ibarura ry’Abaturarwanda ryo ku itariki 15 Nyakanga 1991 navuze haruguru, ryakozwe n’abantu batuye aho ryakorerwaga, bazi ubwoko bwa buri muntu, cyangwa se ubwo yiyitiriye kuva kera.

    Ni ukuvuga ko bagiye bandika ubwoko bw’umuntu uko basanzwe bamuzi, aho kuba ubwo yiyitiriye ako kanya. Kubera ko abantu bagiye bicwa n’abaturanyi babazi, ntabwo Abatutsi bishwe muri buri selire bashoboraga kurenga ababonetse muri ririya barura. Ni ukuvuga ko iriya mibare leta ya FPR igenda ihindagura, ahubwo ari yo igaruka iyo abantu bayisesenguye.

    Abatutsi baba bariyitiriye ubwoko bw’Abahutu, baba barabikoze kuva muri 1961. Nyamara abantu bari baciye akenge icyo gihe, bo muri segiteri imwe, bose babaga baziranye ku buryo guhindura ubwoko bitari kuba byoroshye.  Mu mashuri abanza abana baturukaga imihanda yose bagahurira ku mashuri kenshi na kenshi yabaga ari kuri Misiyoni (Paruwasi) gusa kuva ku mwaka wa gatatu. Buri mwana yabaga azi ubwoko bwa bagenzi be, kandi nyamara ntawabazaga undi ubwoko bwe.Abahinduye ubwoko rero ni mbarwa kuko ari abajyaga mu mashuri yisumbuye, naho umuturage w’umuhinzi, nta nyungu yari kugira yo guhindura ubwoko. Nta nubwo byari kumushobokera kandi yarabaga azwi ku bwoko bwe n’abo baturanye, bareranwe.

    Lancetre Mugasa