KWIBUKA BOSE TWIBUKA TWESE.

Banyarwanda babyeyi bavandimwe namwe nshuti nitureke kwitana bamwana dupfa ingorane twese duhuriyeho ahubwo nkeka ko arizo zakagombye kutubukira ubumwe butayegayezwa.

Nimureke twibuke twese kandi twibuke bose, abacu ku bw’abamaraso abo twabanye twakoranye twabyirukanye twiganye twakuranye twatobanye akondo n’abo duhuje amasano akomoka ku bo tuzi dushobora no kuba tutarabonye.

Nimureke abanyarwanda bibuke abanyarwanda bose ntawe uhejwe nta n’uwihariye cyangwa wiyitiriye kwibuka..

Mbese nibarize ni nde ukubuza kwibuka abawe uzi cyangwa wamenye n’abo wabikiwe n’abawe??

Igisubizo ni kimwe kandi kigufi; utubuza twese kwibuka abacu twisanzuye ni agatsiko ka Paul Kagame kabifitemo inyungu za Politiki no kwigira igihangange abeshya amahanga. Ni FPR n’agatsiko kayo kandi nibo ba nyirabayazana b’amahano y’amarira n’imiborogo y’abanyarwanda kuva mu mwaka wa 1990 ku italiki ya 1 Ukwezi k’Ukwakira; abanyarwanda batangiye kwotswa umuriro w’amasasu n’udufuni.

Abiciwe mu turere tw’imirwano bishwe na FPR bagomba kwibukwa n’ababo bagihumeka,

Abiciwe mu karere k’imirwano  na FAR muri ibyo bihe nabo bagomba kwibukwa n’ ababo kuko kuko barabakundaga kandi bari bakibakeneye

Ubwicanyi bwakurikiye Ukwakira 1990 kugeza kuri uyu munsi harimo na ubwiswe Genoside yakorewe abatutsi, nabwo ababuguyemo bari abantu nabo ntacyatuma batibukwa n’ababo mu buryo babishaka kandi babishoboye bisanzuye ntawe ubakoma mu nkokora. Umuhanzi umwe ati “Ibuka nanjye nibuke”

Kwibuka kwa kagame na FPR n’iturufu yo gucuruza genocide ibyo birazwi, ariko ntbikwiye kutubuza kwibuka natwe aho turi n’uko tubyifuza, tugakora icyunamo cyacu buri wese ku buryo yumva bumuha amahoro y’umutima; ushaka kubinyuza mu masengesho n’ibitambo bya Misa ni uburenganzira bwe busesuye, ushaka kubinyuza mu mihango ya gihanga ndumva nawe atabibubuzwa niba ari byo bimuha amahoro, buri untu uko abyumva, uko ashoboye n’uko yishoboye.

Abari mu Rwanda bo tuzi ko bagomba kubyina ku mudiho wa Kagame na FPR n’agatsiko, aha ni ukwihangana bakabikora kuko ari amaburakindi.

Abari hanze kandi bisanzuye mu bihugu barimo bemererwa kubikora uko bashaka n’igihe bashakiye, kandi bafite n’izindi nshingano zo kugaragariiza amahanga ko iyibuka ry’ingufu n’agahato abanyarwanda bakoreshwa mu Rwanda na Leta y’agatsiko ka Paul Kagame ari igitugu gikwiye kwamaganwa.

ABANYARWANDA NITUREKE GUPFA UBUSA

Hamaze iminsi havugwa impaka ku banyarwanda bari mu bihugu byo hanze y’u Rwanda ngo bashaka kwibuka bamwe ababo mu buryo butandukanye. Ibi rwose si ikibazo cyagombye kubyara impaka haba ku mazina y’abibukwa ku mafoto yabo igihe biciwe, uwabishe cyangwa uburyo bishwe.

Nimureke twibuke twese ntawe ukomwe mu nkokora kandi kwibuka ntibitubere impamvu yo kudutanya kuko umwanzi w’abanyarwanda ni umwe ni Kagame Paul n’agatsiko ke bo nyirabayazana w’amahano yagwiriwe igihugu cyacu akaba yarishe kuva mu kwakira 1990 kugeza kuri uyu munota.

NYUMA Y’ICYUNAMO CYA MATA ABANYARWANDA BAZAKOMEZA GUKENERANA

Abanyarwanda cyane abari hanze y’u Rwanda dukwiye kwirinda amarangamutima yihishe inyuma y’icyunamo no kwibuka abacu bishwe.

Abishe bose mu bwoko bwose nta n’umwe ukwiye kubyambikirwa umudari n’amapeti kuko bose ari abicanyi, abatarafatwa ngo babihanirwe igihe cyabo  cyizaza babibazwe aba Kagame n’agatsiko ke, abarengana igihe cyabo cyizagera barenganurwe, ahubwo ni mureke twerekeze ingufu zacu ku mpinduka izadufasha guha ubutabera buri wese, Kagame n’agatsiko bakabazwa ibyo bakoze bagikora n’ubu.

Nimureke twerekeze imbaraga zacu ku mpinduka zizadufasha kurenganura abacu baborera mu magereza barenganakandi abicanye barya imitsi ya rubanda mu gihugu cyacu, Buri munyarwanda nafasha amarangamutima kuruhande agayumbera impinduka amaherezo tuzibuka abacu dutekanye tumaze gushiraa impumu mu rwatubyaye.

Abacu bose bishwe Nyagasani nakomeze abiyereke iteka baruhukire mu mahoro.

Inzirakarengane zibabazwa haba mu magereza abanyarwanda bicwa urubozo mu buryo bwose nabo turabazirikana kandi umunsi ni umwe utari cyera kuko Kagame n’agatsiko ke basigaye bakomeye hejuru nk’amase.

Harakabaho impinduka izatanga ubutabera abanyarwanda bakibuka ababo batekanye

Tugire twese amahoro y’Imana.

Claude Maie Bernard Kayitare