Kwibuka24 : Kagame yivuyemo.

Mu ijambo yavuze ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 24, Kagame yagaragaje uwo ari we.
Iyo ukurikiye neza wumvako yavugaga ameze nk’ufite ubwoba ariko ameze nk’umuntu unaniwe cyane. Ibyo rero byanteye kwibaza, bituma ndushaho gusesengura ngo numve igisobanuro nyacyo cy’ijambo rye.

Kagame ntiyibuka abazize Genocide, ahubwo yifitiye igihunga n’ikidodo bimukomanga, atewe ubwoba n’ibyo yakoze, akomeza guhishira none akaba abonako atazabasha guhisha ukuri iteka. Hari abantu benshi abuza kwibuka kugirango batazarushaho kumenya ukuri no gutera imbere. Azi neza ko abatibuka bitaborohera kumenya ukuri. Gusa afite impungenge cyane kuko ukuri guca mu ziko ntigushye. Aranabivugana umususu cyane kuberako ubundi atariwe warukwiye guca uwo mugani.

Afite ikibazo ko kwibuka bizahoraho kandi ko atazabuza Abanyarwanda benshi kwiyubaka. Ikindi kimushengura nuko uko imyaka igenda ishira ariko we abona wagirango ni nkaho bigitangira. Mu yandi magambo arahangayitse kuko uko iminsi ishira ariko ukuri kugenda kurushaho kumenyekana.

Azabigenza ate ko kwibuka bimwibutsa ibyabaye byose kuva mu ntangiro ? Azabigenza gute ko kwibuka ari uguhangana na kamere ndetse n’amateka ?

Kagame ameze nk’uwicuza uruhare yagize mu mateka mabi bitaragombaga none ayo mateka akaba umwugarije doreko ashobora no kwisubiramo, kandi nawe arabyivugira !

Kagame ararizwa n’uko ntawe uzamufasha mugukemura ibibazo yateje. Kagame aribona ku isonga y’ibibazo bye, kandi ntawundi uzabimurangiriza : amateka ye ni aye n’ibibazo bye ni ibye. Bityo aricuza ukuntu yiringiye abanyamahanga none akaba yisanze wenyine ati :

“kuva hanze hari abadutije umurindi wo gukora ibibi, twikoreraga twebwe ubwacu dufatanya nabo gukora ibibi, binatwibutsako na nyuma yaho, mu gusiba ukuri, mu gusibanganya ukuri, mu guhisha ukuri nabyo ni uko bazagutiza umurindi”.

Ubu rero Kagame afite ibibazo, amabanga ye yaramenyekanye ibinyoma byose byarahishuwe none umutima uratera ntazi icyo gukora. Aribaza niba akwiye gukomeza inzira y’ingufu bamumenyereje cyangwa niba agomba kugarukira rubanda akubaka ubumwe bw’Abanyarwanda byaramuyobeye. Ntiyabasha kwigobotora abanyabubasha yari yariyeguriye, yibeshya ko hari icyo bazamufasha mu guhangana n’amateka ye.

Ntibakimusura, abandi bararuciye bararumira none kagame agiye gupfa ahebeba aka ya hene.

Ijambo rya Kagame ntacyo rivuga ku buzima bw’abo twibuka nta n’icyo rivuga kumvano y’urupfu rwabo, ari naho nyine yashoboraga guhera akatwereka incamake y’urugendo tumaze gukora mu muhango wo kwibuka kuva muntangiro kugera ubu ku nshuro ya 24.

Igihunga n’ubwoba yavuganaga byerekana ukuntu yishinja mu mutima we n’ ukuntu aziko nta hazaza heza yateganyirije u Rwanda kuburyo ashobora kuzabibazwa igihe kigeze.

Kagame ageze aha Mugabe mbere gato y’uko Abazimbabwe bamutabaye bakamukura ku butegetsi amazi atararenga inkombe ngo igihugu cyose kirohame. Ubwo rero nange ndasaba ababishoboye rwose kugira bagatabara igihugu kabone n’aho Kagame yabihomberamo ariko igihugu ntigisubire mukaga nk’ako twabonye muri 1994.

Kandi nabyo Kagame arabiteganya nk’uko byumvikana iteka mu magambo avuga. Rwose ndinginze ngo hagire igikorwa nange mbafatiye iry’iburyo kugirango dutabare abanyarwanda vuba na bwangu , kuko ibitambo birahagije:

Abishwe nka Rwisereka, Rwigara, Mucyo Jean de Dieu, Rugambage Leonard, kugeza naho yica umuganga wamuvuraga Dr Gasakure; tutibagiwe n’abafunzwe nka Frank Rusagara, Joel Mutabazi, Rwigara Diane, Ingabire Victoire , Kizito Mihigo,……

Nkaba nshishikariza by’ umwihariko urubyiruko kugirango rukorane n’abiyemeje guhirika ingoma y’igitugu n’ikinyoma cya FPR na Kagame no guharanira uburenganzira bw’ abanyarwanda.

Emmelyne MUNANAYIRE