Leta y’u Burundi ngo ntabwo itewe ubwoba na gato n’umutwe uyirwanya wavutse!

    Mu Burundi, umusirikare wahoze mu ngabo z’u Burundi afite ipeti rya lieutenant-colonel, Edouard Nshimirimana yasomye itangazo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2015 avuga ko hashinzwe umutwe wa gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

    Uwo musirikare avuga ko ahagarariye igice cy’abasirikare n’abapolisi bahoze mu ngabo z’u Burundi bakaba baratorotse mu minsi ishize. Uwo mutwe wa gisirikare wiyise Les Forces républicaines du Burundi (Forebu). Ngo intego yawo  ni: kwirukana Perezida Nkurunziza ku butegetsi, no gukora ku buryo amasezerano y’Arusha yubahirizwa.

    Ku ruhande rw’abayobozi b’u Burundi ngo iby’ingabo zirwanya ubutegetsi si ibyazanywe n’uko Perezida Nkurunziza yashatse kongera kwiyamamaza, bibukije igitero cyagabwe mu ntara ya Cibitoke kiva muri Congo. Bavuga kandi ko habaye ibitero byinshi byashakaga guhungabanya umutekano bigahita bikubitwa incuro mu masaha make cyangwa mu minsi mike. Ngo n’ubwo abayobozi mu by’umutekano mu Burundi bashaka kumenya neza abayoboye, ingufu ndetse n’imikorere y’uwo mutwe mushya, ngo ntabwo Leta y’u Burundi ihangayikishijwe cyane n’uwo mutwe.

    Umwe mu bayobozi b’u Burundi yavuze ko uwo mutwe bahaye izina rya FOREBU utangajwe ubu ariko abawugize bamaze amezi menshi bashaka guhungabanya umutekano. Ngo abo bantu bohereza abana b’abasore mu rupfu, nta myitozo, rimwe na rimwe nta ntwaro, ngo ibi ni ubugizi bwa nabi.

    Hari amakuru avugwa ko mu bitero abarwanya ubutegetsi bagabye ku bigo bya gisirikare i Bujumbura ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 bashoboye gutwara intwaro nyinshi, ariko abayobozi b’u Burundi barabihakana bakavuga ko mu masaha make yakurukiye igitero ngo intwaro zose Leta yashoboye kuzifata ndetse n’abari bateye baratsindwa bidasubirwaho.

    Ku bayobozi b’u Burundi ngo uyu mutwe w’ingabo uvugwa wavutse bivugwa ko ufite ibirindiro muri Bujumbura rural, ngo ni  ikintu cyahimbwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Ngo abayobozi b’u Burundi ntabwo bahangayitse, uretse kuvugwa cyane k’uwo mutwe mu itangazamakuru mpuzamahanga ngo naho ubundi mu gihugu hari umutuzo.

    Ngo birazwi ko hari uduco tw’abantu bahungabanya umutekano w’abaturage ariko ngo abashinzwe umutekano igihe cyose bashoboye guhangana n’utwo duco baradusenya mu masaha make. Ngo n’ubwo uyu mutwe wiyerekanye ubu ngo wari usanzwe uriho ahubwo urimo kugenda usenywa n’abashinzwe umutekano k’uko byatangajwe n’umuvugizi w’umukuru w’u Burundi. Bwana Willy Nyamitwe. Akomeza kandi avuga ko ibi bivugwa by’uyu utwe bidashobora guhangayikisha abaturage b’uburundi cyangwa leta yabo ngo n’inkuru zakuririjwe n’itangazamakuru mpuzamahanga. 

    Willy Nyamitwe ahakana kandi ko uyu mutwe mushya wavutse waba ufite ibirindiro ku butaka bw’u Burundi, ngo abatanga ayo makuru ni abanyabinyoma, Ngo birashoboka ko haba hari abantu bake bitwaje intwaro baba bihishe muri Bujumbura rural, hashobora kuba hari n’abaturage batunze intwaro ku buryo butemewe n’amategeko ngo akaba ari nayo mpamvu harimo gukorwa ibikorwa byo kwambura intwaro abazitunze bitemewe n’amategeko. Naho kuvuga ngo hari umutwe ukomeye ufite inzego zubatse neza uwo ntawuhari ku butaka bw’u Burundi.

    Ku munsi ubanziriza Noheli abaturage b’i Bujumbura baba abashyigikiye ubutegetsi baba ababurwanya ntabashakaga kuvuga cyane kuri uwo mutwe w’ingabo wavutse ahubwo abenshi bifuzaga ko iyi minsi mukuru y’impera z’umwaka yaba nta mutekano muke cyangwa amaraso yongeye kumeneka.

    Mu duce tw’umujyi wa Bujumbura twiganjemo abarwanya ubutegetsi ho barasa nk’abishimiye uwo mutwe ko waza ukabakemurira ibibazo ariko bamwe muri bo bavuga ko bumvise amakuru avuga ko hari ubwumvikane buke hagati mu barwanya ubutegetsi, kandi ngo nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Ukuboza 2015 hari abasore benshi basanze abarwanya ubutegetsi kubera gutinya ko hashobora kubaho ibikorwa byo kubibasira.

    Muri Cathedral Regina mundi, Musenyiri Evariste Ngoyagoye, yasabye abakristu gusengera abiteguye kujya mu biganiro, kugira ngo amahoro agaruke mu Burundi.

    Nta havugwa ko hahungabanye umutekano n’abwo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nta bantu benshi baboneka mu mihanda kubera ubwoba. Kandi na misa z’ijoro rya Noheli zarangiye hakiri kare.

    Mu ma quartiers  nka Mutakura na Cibitoke, ari muri amwe yari amaze misi arangwamo umutekano muke, hari agahenge, ariko abantu bagumana umutima uhagaze.

    Marc Matabaro

     

    Facebook : Marc Matabaro   Facebook page: The Rwandan Amakuru 

    Twitter: @therwandaeditor   Email:[email protected]