Leta y’u Rwanda yaba yatanze uruhushya rwo kwibuka abahutu bishwe na FPR?

    Iki ni ikibazo umuntu wese yibaza iyo abonye amafoto bigaragara ko ari ayo mu ntangiriro y’imyaka ya za 1980 ari ku rubuga rwa facebook rwa Bwana Olivier Nduhungirehe umwe mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye (ONU) i New York.

    Ayo mafoto agaragaraho murumuna we, nyakwigendera Janvier Jean-Cyriaque Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw’itariki ya 15 Mata 1994 n’umusirikare wa RPF, wamurasiye mu marembo y’iwabo ku Kicukiro i Kigali.

    Janvier Nduhungirehe
    Janvier Nduhungirehe

    Janvier rero, yavuye kuri bariyeri yariho icyo gihe n’abandi basore asubira iwabo. Kuko yumvaga urusaku rw’amasasu rwagendaga rubegera, ariko batazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga metero 50 zari hagati ya bariyeri n’urugo rwabo.

    Yabaye agikanda kuri sonnette y’amarembo, nyina wari mu nzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje ahunga ayo masasu yari amaze kuvugira hafi aho. Aho yari mu gipangu, nibwo nyina yumvaga umwe muri abo basirikara ba R.P.F. abwira undi ati : « Mwice Gataba… » akaba ari nako izina ry’uwamwishe rizwi kuko uwo wundi yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mu kwaha irindi mu musaya.

    Olivier na Janvier Nduhungirehe bakiri abana
    Olivier na Janvier Nduhungirehe bakiri abana

    Kubera ko bari bumvise ko abantu bajagataga mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye ku butaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri busitani.

    Mu myaka myinshi ishize nta na rimwe Bwana Olivier Nduhungirehe yigeze avuga kuri murumuna we cyane cyane aho aherewe umwanya w’ubuyobozi ukomeye muri Leta FPR.

    Igitangaje giteye no kwibaza ni impamvu Bwana Nduhungirehe ahisemo gushyira ifoto ya murumuna we ku rukuta rwe rwa facebook.

    Ese yabisabiye uruhushya ibukuru ko hari benshi bazize ibiri munsi y’ibi?

    Ese Leta ya FPR yadohoye noneho yemera ko n’abahutu bakwibuka ababo bishwe na FPR?

    Ese ko Bwana Nduhungirehe yakuwe ku mwanya yari afite i New York aho imbehe ntiyubamye ntiyahabwa undi mwanya akaba yabaye umurakare akibuka murumuna we noneho?

    Tubitege amaso!

    Umusomyi wa The Rwandan