Leta y’u Rwanda yaba yubuye umugambi wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa!

    Umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Jean Paul Turayishimye mu kiganiro kuri Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yaba ubu iri mu mugambi wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

    Jean Paul Turayishimye nta byinshi yavuze kuri uwo mugambi ariko yijeje ko azatanga ibisobanuro birambuye mu minsi iri imbere. Ariko yavuze ko amagabo arimo gutangazwa na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda muri iyi minsi asa nk’aho arimo gutegura uwo mugambi. Abayobozi b’u Rwanda bashyizwe mu majwi harimo harimo Ministre w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, Uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo, Vincent Karega n’abandi.

    Mushobora kumva uko Jean Paul Turayishimye yabivuze hano hasi:

     

     

    Frank Steven Ruta