Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweri

Lt Gen Jean Jacques MUPENZI

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera Kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019, aravuga ko habaye impinduka zikomeye mu bayobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda.

Nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo z’igihugu The Rwandan yashoboye kubonera kopi ribivuga ngo Perezida Paul Kagame Akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu yategetse amahinduka akurikira:

-Major General Jean Jacques MUPENZI yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General ahita anasimbuzwa Lt Gen Jacques Musemakweri ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka (ARMY CHIEF OF STAFF (ACOS).

-Lt Gen Jacques Musemakweri wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yagizwe umukuru w’Inkeragutabara (RESERVE FORCE CHIEF OF STAFF (RFCOS).

Major Gen Aloys Muganga

-Major Gen Aloys Muganga wategekaga Inkeragutabara yagizwe umukuru w’igombaniro rirwanisha ibimodoka by’intambara (MECHANISED DIVISION.)

1 COMMENT

Comments are closed.