Lt Gen Karenzi Karake na Maj Gen Jack Nziza basezerewe mu ngabo

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, Maj Gen Jackson Nkurunziza na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017 aravuga ko abasirikare bagera kuri bose hamwe 817 basezerewe mu ngabo z’u Rwanda, barimo ba Ofisiye na ba Su-ofisiye 369, hakabamo 378 barangije amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF na 70 bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.

Abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bashoboye kumenyekana ko basezerewe ngo kubera izabukuru nk’uko urubuga rwa Ministeri y’ingabo mu Rwanda rubitangaza ni ba Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, Maj Gen Jackson Nkurunziza na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa.

Maj Gen Jackson Nkurunziza asezererwa

Umuhango wo gusezererwa ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 ku Kimihurura ku cyicaro cya Ministeri y’ingabo mu muhango wari uyobowe na Ministre w’ingabo Gen James Kabareba ndetse n’umugaba w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake asezererwa

4 COMMENTS

  1. Amwe mu makuru mujye mwemera ko muba mwayahashye ku igihe.com maze mureke kwifatira abantu. Nkiriya nkuru y’abasezerewe mu ngabo ni iki gishya mwasumbije igihe.com?

    • Alors? Igihe.com se burya niyo source y’amakuru gusa ku isi? Niba nasomye neza, igihe.com nta video yashyizeho…Mu magambo make rero, get over yourself!

  2. Tubiziho ubushobozi,ubuhanga, umurava,Ntimwigeze mutenguha Umugaba w’Ikirenga mwaranzwe na Patriotism.
    Mwarakoze Nkotanyi cyane, Imana ibahe umugisha muzahirwe muri byose.
    Much respect.

Comments are closed.