MAGURU YA SARWAYA KAGAME AGEZE I DAKAR

Umugabo David Himbara amaze iminsi atugezaho ingendo z’umwami utaba mu bwami bwe, umwami waragije igihugu ibikoko bitatu by’abagore b’impuhwe nke!

Ibyo byateye abanyarwanda benshi amatsiko ku buryo ubu gukurikirana ubwo bukerarugendo bwa Paul Kagame wigize Maguru ya Sarwaya utakikoza mu Rwanda dore ko iminsi amara mu Rwanda ku mwaka iyingayinga iyo amara hanze yarwo, niba itayiruta. Yambukiranya imigabane y’isi nk’uri mw’isomo ry’Ibidukikije cyangwa se ubukerarugendo!

I Dakar muli Senegal aho ari kuva ku wa mbere taliki ya 7 Werurwe 2016 arahamara iminsi ine! Ese mama azerekeza hehe nyuma yaho ko I Kigali hasigaye hamuhanda?

Ikizwi ni kimwe aho agenda hose ntagenzwa na kamwe kandi ntagenzwa no gushakira abanyagihugu imibereho, dore ko yahisemo kubaheza ku munigo kugeza igihe iminsi n’ibihe bihindagurika bizamugamburuza!

Abaturage abitondere kuko umunsi umwe bazava mu kinya n’ibitotsi yabarogeyemo ubundi igihuru kibyare igihunyira, keretse niyisubiraho kare akabaha amahoro nta mananiza!

Ashishwa nabi, kwica abayisilamu yarangiza akaza mu ruzinduko cyangwa se mu nama (niba ariyo imugenza koko??) i Dakar mu gihugu cy’idini ya Isilamu!

Mirabyo Mendez