Major Callixte Sankara ashobora kwerekwa itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019.

Callixte N. Sankara, wari Umuvugizi wa FLN

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga za Whatsapp cyane cyane izihurirwaho n’abanyamakuru bo mu Rwanda ni avuga ko Major Callixte Nsabimana Sankara ashobora kwerekwa itangazamakuru.

Nk’uko ngo bitangazwa n’umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, igikorwa cyo kwereka itangazamakuru Major Callixte Sankara Nsabimana kizaba mu gitondo guhera isaa mbiri za mu gitondo ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019.