MAKURU KI MU NTITI Z’ABANYARWANDA ?

Faustin Kabanza

Mu bisanzwe, amashuri makuru na za kaminuza zigisha abanyabwenge bakagombye kuba urumuri rw’abaturage. Muri abo banyabwenge harimo n’abashakashatsi. Abo ni bo bakagombye gufata iya mbere, mu gusobanurira abanyeshuri, abategetsi ndetse n’abaturage ibijyanye n’ubuzima, politiki, ubukungu n’ibindi.

Mu kumurikira abaturage, izo ntiti n’abashakashatsi bifashisha cyane inyandiko n’ibiganiro. Izo nyandiko ziifashishwa n’inzego zinyuranye mu kubaka igihugu. Abanyabwenge nibo bamurikira abanyapolitiki ndetse bakanabereka aho bibeshya.

Mu Rwanda ho abantu bemeza ko abanyapolitiki ari bo bamurikira abanyabwenge n’abashashakatsi!! Abanyapolitiki nibo basobanurira intiti ibijyanye n’ubuzima, imiyoborere, ubukungu,n’ibindi kabone n’aho baba batarabyize cyangwa ngo babisobanukirwe. Abanyarwanda rero bakaba bibaza uruhare rw’abashashatsi babo, bize bakaminuza.

Intiti n’abashakashatsi nyabo koko bakora umurimo wabo mu bwigenge, nta maco y’inda cyangwa gushaka gushyigikira amakosa ngo barebwe neza n’ubutegetsi. Umunyabwenge n’umushakashatsi nyawe ntarangwa n’amarangamutima, ahubwo aharanira kujijura abaturage n’icyateza imbere ubuzima bw’abatuye isi bose, atititaye ku nyungu ze gusa.

Abanyarwanda bakaba bibaza impamvu intiti n’abashakashatsi babo batabahugura mu nzego zose kuko babyize, bakaminuza. Abanyarwanda bategereje ko abashashatsi babo bigisha abana b’abanyarwanda ibijyanye n’imiyoborere, amateka, ubuzima n’ibindi, batagendeye ku marangamutima cyangwa ibyo abanyapolitiki bifuza.

Uwo murimo wo gukorera mu bwisanzure ntabwo woroshye kuko abanyapolitiki bashobora gukora ibishoboka byose ngo bahindure abanyabwenge n’intiti ibikoresho byabo. Aho ni ho izo ntiti zigomba kwihagararaho, zikerekana koko ko zikwiye iryo zina.

Faustin Kabanza