Menya uburyo gusaba imbabazi no kuzitanga ari yo nzira yabasha kutwegereza Imana

Imana ishaka ko ubaho mu mahoro aturuka kuri yo, nta bwoba kandi wuzuye ukwizera, ibyiringiro ndetse n’urukundo. Ntabwo ishaka ko ubaho uhangayitse biturutse ku byakubayeho bitewe nawe, cyangwa se undi muntu. Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ritwigisha uburyo twabaho turi abantu bagira imbabazi kandi n’impamvu bidukwiriye.

Mika 7:18: “Ni iyihe Mana ihwanye nawe, ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye mu murage wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.”

Niba Imana yaturemye mu ishusho yayo itubwira ko idahorana uburakari ahubwo yishimira kugira imbabazi, ninabyo natwe idushakaho. Uyu munsi rero ndagirango turebere hamwe ishusho y’uburyo Imana isubiza ibibazo cyangwa impamvu z’umuntu atanga zituma adatanga imbabazi cyangwa se ngo azisabe.

Ibi ni ishushongero ry’ibyo umuntu aba yibwira nk’urwitwazo rutuma adashaka gusaba imbabazi mu gihe yakosheje cyangwa se akaba adashaka kuzitanga igihe yahemukiwe, n’ibyo Imana iba imubwira bijyanye n’imbabazi igira kandi natwe yifuza ko twahorana:

  • UMUNTU: Yego ndabizi naramubabaje, ariko ndizera ko azabyibagirwa.
  • IMANA: Oya, umuntu ntiyibagirwa uwamugiriye nabi ahubwo yibagirwa uwamugiriye neza. Imigani 18:19 “Umuntu ubabajwe n’uwo bava indimwe kumugorora biraruhije kuruta guhindura umujyi ukomeye kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome”.
  • UMUNTU: Ntabwo uri kwiyumvisha uburyo ibyo nakoze ari bibi cyane ndetse birenze no kubabarirwa.
  • IMANA: Ndi ya Mana idahinduka ibabarira kandi ikongera ikababarira. Muri Mika 7:18 haranditse ngo “Ni iyihe Mana ihwanye nawe, ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye mu murage wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.”
  • UMUNTU: Nibyo twagiranye ibibazo kandi kuri njye biragoye kujya aho ari.
  • IMANA: Niba udashoboye kujya aho aho ari ngo mubirangize kunsenga kwawe ndetse no kunkorera ni imfabusa. Matayo 5:23-24 “Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro ukahibukira mwene so ko ufite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure nawe, uhere ko ugaruka uture ituro ryawe.”
  • UMUNTU: Nibyo… Ariko se hari igihe kitarengwa cyo kubabarira?
  • IMANA: Oya, nabaremye kugira ngo munyigireho, Urabikora ukongera ukabikora, inshuro nyinshi. Matayo 18:33: “Nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?” Hanyuma muri Matayo 18:21, 22 haranditsitse ngo: “Nuko Petero aramwegera aramubaza ati: Databuja, mwene Data nangirira nabi, nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi? Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi”
  • UMUNTU: Ariko ubwo uzi ko nabaye nk’igicibwa mu bantu kubera ibyambayeho?
  • IMANA: Wiyumvemo amahoro, ntabwo ari byo, igihe cyose mba niteguye kukwakira nkanaguhobera. Luka: 15:20 ”Arahaguka ajya kwa se, ise amubonye agituruka kure, ise aramubabarira, aramuhobera ndetse aranamusoma.”
  • UMUNTU: Ni gute ushobora kubabarira umuntu utemera ibyo yakoze bibi?
  • IMANA: Njye mbabarira abantu bose bampemukiye mu byo bazi no mu byo batazi. Luk a23:34:“Yesu aravuga ati” Data bababarire, kuko batazi icyo bakora.”
  • UMUNTU:Yego ndabyumva,ariko ndumva binteye ubwoba, reka nigumire uko nari nimereye.
  • IMANA: Ubuntu bwanjye burahagarika ubwo bwoba, ariko niba utababariye uzatakaza byinshi. Abaheburayo12:15 ”Mwirinde hatagira umuntu ugwa, akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana”.
  • UMUNTU: None se ni gute nababarira kandi niyumvamo ko nanduye?
  • IMANA: Ni amahitamo yawe. Ariko wakongera ukuhagirwa (ukezwa). 1Yohani 1:9 “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.”
  • UMUNTU: Uwampemukiye ndumva naramwanze!
  • IMANA: Umuntu ugira imbabazi nta muntu yanga. Bitabaye ibyo ntuzongere kwiyita umukristo.”1Yohani4:20 ”Umuntu navuga ko akunda Imana akanga mwene se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.”

Imana itubohore, dusobanukirwe iteka ko gusaba imbabazi byongera kutwegereza Imana kandi ko no gutanga imbabazi nk’uko Imana itubabarira nabyo bitwegereza kurushaho za mbabazi z’Imana. Hari bamwe tujya dusenga tukavuga ngo “Utubabarire nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Ese koko tubasha kubabarira abaducumuyeho? Iyo se twe tubacumuyeho tubasha kubasaba imbabazi?

 

Iri jambo ry’Imana muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: [email protected]