Mgr Mbonyintege yabwiye Jeanne Mukamurenzi ko Kiliziya Gatorika y’u Rwanda idasinziriye.

Mu kiganiro Mgr Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi yagiranye na Jeanne Mukamurenzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, uwo Mwepiskopi aragaragaza uko abona ibintu kandi agasobanura imikorere ya Kiliziya Gatorika y’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro cyakozwe ku murongo wa Telephone, Mgr Mbonyintege yashimangiye ko Kiliziya y’u Rwanda ntaho ibogamiye ko ikora byinshi bamwe badasobanukiwe imikorere yayo badashobora kubona.