“Mu nkiko abategetsi bazahanwa bagerekeho n’indishyi z’akababaro ku biciwe n’ingona”

Ibi biremezwa n’impuguke mu mategeko.
Abategetsi bazisobanura bate mu nkiko ku kibazo cy’ingona ziri kurya abaturage

Hashize imyaka isaga itanu abategetsi b’u Rwanda bashyize mu mugezi wa Nyabarongo ingona z”inkazi; babikora basobanura ko ari mu rwego rwo kubungabunga ibinyabuzima. Byakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB (Rwanda Development Board). Muri iki gihe, hatangiye kugaragara ko hari ingaruka mbi z’icyo gikorwa zitigeze zifatirwa ingamba hakiri kare, kuko izo ngona zimaze iminsi zica abantu.

Abaturage baturiye inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo, cyane cyane umurenge wa Mageragere hafi ya Kigali, bakomeje gutabaza bitewe n’uko ingona zo muri urwo ruzi, ziri kwica abajya kuvomayo. Ayo mazi nubwo atari meza, ariko nta yandi mahitamo bafite kuko nta mariba ubutegetsi bwabagejejeho.

Muri iki kiganiro turabaza impuguke mu mategeko, inzira bariya baturage banyuramo ngo barenganurwe ndetse n’icyakorwa kugira ngo izo ngaruka mbi za kiriya gikorwa zibonerwe umuti. Izi mpuguke ziremeza ko Leta nigezwa imbere y’inkiko izahanwa kandi igatanga n’indishyi z’akababaro Kubera ko abategetsi bashyize ziriya ngona muri Nyabarongo mu izina ryayo.

Abo batumirwa ni:
Dr Innocent Biruka, na Didas Gasana