Nahimana na Kagame barasa nk’abatekereza kimwe ku byerekeye ikibazo cy’inzibacyuho

Mw’itangazo ryashyizwe hanze igihe GREX (Gouvernement Rwandais en Exil) yashyirwagaho ku ya 20/02/17, hari aho rigira riti: “Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo,” mu gihe ngo leta ya FPR yakwanga kuganira na GREX ntinafungurire amarembo abanyapolitiki batavuga rumwe nayo mbere y’italiki 23/03/2017.

Mu nyandiko zinyuranye mu binyamakuru ndetse no ku ma radiyo amwe namwe kuri iki kibazo cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho, nakunze kwerekanako ishingiro nyirizina ry’ubwo butegetsi rivuguruza inshingano bwite z’ubutegetsi butangwa n’abaturage. Nko mur’iyi nyandiko yasohotse muri therwandan kuri 06/11/2014, dore uko mbibona:

Niba demokrasi ariwo mugambi mu rwego rwa politiki uba ugamijwe hirya no hino, mu gihe amatora akozwe n’abaturage adashoboka nyuma y’ubutegetsi bwari buriho buvuyeho bitunguranye (aha FPR bigaragaye neza ko itagishoboye gutegeka cyangwa gutegeka yonyine), amashyaka ya politiki ntakwiye kujya mu nzego zayobora inzibacyuho.”

Mur’iyo nyandiko nanone ndagira nti:

“Impamvu y’ingenzi ya mbere yuko amashyaka ya politiki atajya mu nzibacyuho, nuko niba iyo nzibacyuho umugambi wayo wa mbere ari ugusubiza abaturage ububasha bwabo bwo gushyiraho abategetsi bishakiye, ntabwo byaba aribyo ko abahagarariye amashyaka bagira uruhari rufata ibyemezo mur’iyo nzibacyuho. Bitabujijeko bagira urwo kugira inama, kandi bakaba bagira uruhari rwihariye mu rwego bwite rwa Komisiyo yo gutegura amatora.”

Aha umuntu yakwibuka nanone ibintu byabaye mu Rwanda muri za 92/93 amashyaka amaze kujyaho ari menshi, ndetse na leta ihuriweho n’amashyaka anyuranye imaze kujyaho. Nibyo koko igihugu cyari mu ntambara, ibintu byinshi bikavangatiranywa, birimo no guharanira kubona abarwanashyaka b’amashyaka yari amaze kwemerwa. Mwibuke ibintu byiswe kubohoza abarwanashyaka. Biriya bintu ntibyari bikwiye, mu gihe byakorwanga hari leta isa n’iyinzibacyuho iyoborwa n’abanyamashyaka. (iyo usubiye inyuma ugasesengura, usanga nta leta yari ikiriho, ahubwo amashyaka niyo yayoboraga igihugu akoresha abakozi n’ibikoresho bya leta mu kwishakira abarwanashyaka – ubundi leta n’amashyaka bikwiye gutandukanywa, kuko amashyaka ayobora igihugu ashobora guhinduka, ariko leta (en tant qu’institution) yo yagobye guhoraho).

Nakunze kuvugako ubutegetsi bw’inzibacyuho busa nubwambura abaturage ububasha bwabo bwo kwishyiriraho abategetsi. Kandi nibyo koko. Ntabwo byaba bikwiye rero ko nanone mu gihe amatora adashobotse, ubwo butegetsi bwaharirwa n’abashobora gukora uko bashoboye kose ngo bazitoreshe igihe kigeze (ubu nk’uwavugako FPR kuva muri 94 ifata ubutegetsi kugeza uyu munsi, itegekera mu gisa n’inzibacyuho gihoraho mu gihe nta matora asesuye yigeze abaho ku ngoma yayo, ntiyaba abeshye). Inzibacyuho mu gihe bibaye ngombwa ko ibaho, byaba byiza ko iyoborwa n’abantu (cyangwa institutions zigenga – kuki hatakorwa nk’ “appel d’offres” haba mu banyagihugu cyangwa abanyamahanga mu gucunga inzibacyuho) bizwiko badafite imigambi y’ubutegetsi (yo kuzitoresha) mu rwego rwa politiki. (Iyo nzibacyuho kandi yagobye kuba ngufi, ntirenze nk’amezi 6, kugira ngo ubutegetsi busubire vuba mu maboko yaba nyirabwo, aribo baturage)

Kubibuka, mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha yabaye muri 92/93 hagati ya leta ya Habyarimana na FPR, ikibazo kimwe cyatumye ibintu bizamba, nuko impande zombi zahuye, zombi nta numwe wazitoye mu buryo bwa demokrasi isesuye (ubutegetsi bwa MRND bwitwagako ari ubw’igitugu, abanyamashyaka bari muri Guverinoma y’inzibacyuho, na FPR wari umuryango w’inyeshyamba zarwaniraga gufata ubutegetsi mu Rwanda), noneho bicarana bagamije kugabana ubutegetsi kandi ubundi ubutegetsi ari ubw’abaturage, nkuko amategeko nshingategeko hafi kw’isi yose abivuga.” Ubundi ntawukwiye kwigabagabanya ibitaribye. Ababikora gutyo ni ababa babyibye.

Victoire Umuhoza Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU ubungubu ufunze, mbere agifite uruvugiro yigeze kuvugako nubwo itegekonshinga ry’u Rwanda uko riteye kose, rikaba rinarimo byinshi bikocamye, bigomba gukosorwa, ubutegetsi n’ababuharanira, ndetse n’abanyarwanda muri rusange turyubahirije mu byiza biririmo, hari byinshi byahinduka bituganisha aheza. Byaba n’intangiriro yo kwerekana ko dukomeye ku mategeko yacu. Itegekonshinga nk’ishingiro ry’ubutegetsi mu gihugu, kudashimangira ibyiza biririmo (nko guharanirako buba ubw’abaturage vuba), byakwerekanako imvugo atariyo ngiro.

Mu gusoza rero, cyane cyane ku birebana na kiriya gitekerezo cy’inzibacyuho yifuzwa na GREX iyobowe na Thomas Nahimana, mu gihe kitakongerwa gutekerezwaho, ngo gikosorwe, byagaragara nk’aho abayigize nabo bariguharanira mbere na mbere kujya mu myanya y’ubutegetsi ngo bayirambemo nta wabatoye (imyaka 2 si mike mu mwanya w’ubutegetsi utatorewe si mike), mu gihe prezida Paul Kagame na FPR bo baba bari guhatana ngo batabuvanwaho kuberako baburiho barakoresheje ingufu ngo babugereho, akaba ari nazo bakomeje gukoresha ngo butabaca mu myanya y’intoki.

Nibutse uko itegekonshinga rya FPR riteganya ibisa n’inzibacyuho bikomeje, ukurikije uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bubikora. Ingingo ya 172 y’itegekonshinga uko ryavuguruwe mu mwaka 2015 iragira iti:

Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo.

Kugez’ubu nandika, abashatse kwandikisha amashyaka yabo mu Rwanda, bigaragarako bashoboraga gutwara amajwi menshi FPR, amatora aramutse akozwe mu mu mucyo, bamwe barishwe, abandi barafungwa, naho abandi bacirirwa ishyanga. No muyateganyijwe mu kwa munani 2017, imigirire, iracyari iyo ngiyo.

Ambrose Nzeyimana