Ndashaka ko uruyuzi rwanjye rugumaho ntirwume

Emmanuel Nzirabatinya

Twibukiranye mu bihe bya cyera igihe Imana yatumaga Yona ngo ajye kuburira abari batuye i Nineve. Kuko yarababuriye bumvira barihana Imana ibavanaho uburakari. Ariko Yona we yagiye ngo arebe uko Ibarimbura ntiyabibona, Imana iza kumumereza uruyuzi rumubera igicucu yugamamo izuba, nyuma aza kubabazwa nuko Imana itabarimbuye. Imana yaje gutuma agasimba kitwa inanda karya rwaruyuzi ruruma Yona ababazwa nuko uruyuzi rwumye, Imana imubaza impamvu ababajwe n’uruyuzi atahinze, atanamejeje, Imubaza niba yo itababazwa n’abantu yiremeye.

Abahanuzi benshi Imana imenyesha iby’ibihugu ikanabatuma bakamera nka Yona, bagahagarara ahirengeye bitegeye ngo bitegereze uko Imana irimbura ibyo bihugu. 

Njyewe NZIRABATINYA Emmanuel Imana yantumye ku Rwanda Imbwira ko Imaze kuhanyura kabiri: Ubwambere u Rwanda rwabaye inshoberamahanga(Mu ntambara yabaye mu 1959), ubwa kabiri rwabaye akabarore k’amahanga (Intambara yabaye mu 1994) none nibatihana igakomeza kurakara ikahanyura bwa gatatu izarugira incyuro y’amahanga yose, kandi ko yashatse umuntu wayihagarara imbere ngo asane inkike, ahagarare mu cyuho kugirango idasuka uburakari bwayo ku Rwanda.

Nkimara gusobanukirwa n’icyatuma Imana ituvanaho uburakari nagerageje uko nshoboye kose ngo nzibe icyuho ariko mpura n’imbogamizi, icyo gihe ubwo hari hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu muri 2017 naje gutanga kandidatire kuri uwo mwanya inzitizi nabonye nuko abantu bose bakomeye bampaye akato ngo batavaho bagaragara ko twifatanyije bakabihanirwa, itorero nsengeramo naryo rinsaba kurivamo aho kugirango mve mu itorero ibyo naringambiriye ndabireka. Mbere hari ijwi ry’Imana ryanjeho rimbwirako hari igisakuzo igiye gusakuza u Rwanda nza gusanga rero icyo gikorwa natangiye nyuma nkagerura byari icyo gisakuzo, kandi yari yambwiye ngo najyaga nyikorera ntazwi ngo none igiye kumenyekanisha. Nyuma yo guhagarika igikorwa cyo kwiyamamaza Imana yaje kunsanga irambwira iti “ Ntuceceke kandi ntucogore kugezaho abanyarwanda imiburo”. 

Ikintu cyatuma Imana ishira uburakari ni uko abanyarwanda bose bakwihana kuko bose bakoze ibyaha ari abahutu ari n’abatutsi bose barishe baranasahura, Imana ntiyumva urwumwe, ntuca urwa kibera, kandi ntirobanura ku butoni. 

Nanditse igitabo kitwa INGOMA Y’U RWANDA KU ISI “INDORERWAMO”

Nkaba ndi kugitura abanyarwanda bose, uhereye ku mukuru ukageza ku woroheje nyuma y’abandi uzi gusoma ni agisome utazi gusoma agisomerwe. U Rwanda ruzakira ibibi byinshi rubone ibyiza byinshi, Imana izaruha amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye, imbere y’amahanga yose nkuko rutabyemeye ngo rwihane yazarugira incyuro imbere yayo mahanga. Icyo gitabo kigizwe n’ijamambo ryibanze n’imitwe cumi n’itatu(13): 

  • Umutwe wa mbere witwa: Iriburiro
  • Umutwe wa kabiri witwa: Ingoma yose, ugizwe n’ingingo eshatu
      • Ingingo ya mbere yitwa: Ingoma yose igira ibyayo
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Ntawe ukwiriye kugira icyo yirata
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Dukwiye kujya twitegereza
  • Umutwe wa gatatu witwa: Umugambi w’Imana, ugizwe n’ingimgo eshanu:
      • Ingingo ya mbere yitwa: Iby’Imana yerekana
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Uko Imana yiyerekana
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Abantu nibo bibuza umugisha
      • Ingingo ya kane yitwa: Byose bibaho Imana yabyemeye
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Umukuru w’igihugu wese aba ahagarariye Imana.
  • Umutwe wa kane witwa: U Rwanda ni iki? Ugizwe n’ingingo enye:
      • Ingingo yambere yitwa: Tumenye igihugu cy’u Rwanda
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe
      • Ingingo ya vatatu yitwa: Imiterere y’abanyarwanda
      • Ingingo ya kane yitwa: Inkomyi yiterambere rirambye ry’u Rwanda
  • Umutwe wa gatanu witwa: Ingoma y’u Rwanda. Ugizwe n’ingingo esheshatu
      • Ingingo yambere yitwa: Ubwami
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Repubulika. Igizwe n’ibika bitatu
          • Igika cya mbere: Ingoma ya KAYIBANDA Gregoire
          • Igika cya kabiri: Ingoma ya HABYARIMANA Junenal
          • Igika cya gatatu: Ingoma ya KAGAME Paul
      • Ingingo ya ya gatatu yitwa: Umwaka wa 1994 ku Rwanda
      • Ingingo ya kane yitwa: Dukwiye kumenya ubwenge
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Ingaruka zo kutamenya Imana
      • Ingingo ya gatandatu yitwa: Tumenye guhitamo igikwiye
  • Umutwe wa gatandatu witwa: Mbese dusa na bande? Ugizwe n’ingingo eshanu:
      • Ingingo yambere yitwa: Isano y’abantu
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imana ntihinduka
      • Ingingo ya gatatu yitwa: guhinduka kw’abantu guhindura n’ibihe
      • Ingingo ya kane yitwa: Dukwiriye gukanguka tukareba
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Imana Iravuga abantu ntibabimenye
  • Umutwe wa karindwi witwa: Bose barasa. Ugizwe n’ingingo eshatu
      • Ingingo yambere yitwa:  Ibyo abantu bakora birabaranga
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Abana b’u Rwanda barageragejwe
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Umurimo wose ugira ingororano
  • Umutwe wa munani witwa: Umuntu wese. Ugizwe n’ingimgo enye:
      • Ingingo yambere yitwa: Kuki tutubahana
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Kwita ku bantu nibyo Bizana umucyo
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Umuntu wese ni igikoresho cy’Imana
      • Ingingo ya kane yitwa: ntawe ukwiriye kugawa
  • Umutwe wa cyenda witwa: Ingoma ikwiye. Ugizwe n’ingingo eshanu
      • Ingingo yambere yitwa: Haranira gukora ibikwiriye
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imana ntigira uwo ihinyura
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Ntacyo wageraho hakiriho uwurenganywa
      • Ingingo ya kane yitwa: Igihe kibaye kirekire u Rwanda rwisenya
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Nyamara Imana ivugana n’abanyarwanda 
  • Umutwe wa cumi witwa: Ukuri kuri he? Ugizwe n’ingingo ebyiri:
      • Ingingo yambere yitwa:  Ikinyoma ntikicara ku ntebe kabiri
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Imbaraga n’ubukire ntibyahagarika ibyago
  • Umutwe wa cumi n’umwe witwa: Hazabaho indi ngoma. Ugizwe n’ingingo ebyiri
      • Ingingo yambere yitwa: Zihora zihindura imirishyo
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Siko bizahora
  • Umutwe wa cumin a kabiri witwa: Intambara. Ugizwe n’ingingo eshanu.
      • Ingingo yambere yitwa: Imana niyo nyir’intambara
      • Ingingo ya kabiri yitwa: Umuntu niwe uhura n’intambara
      • Ingingo ya gatatu yitwa: Urwane intambara nziza
      • Ingingo ya kane yitwa: Intambara mbi ni ukuyoborwa nabi
      • Ingingo ya gatanu yitwa: Indi ntambara mbi ni ukutabimenya
  • Umutwe wa cumi na gatatu witwa: Indunduro

Icyo gitabo nubwo kizabanza gusomwa  n’abifite kubera icapiro rihenze, buhoro buhoro kizagenda kigera no kuboroheje