Ngo RNC ibyayo bizarangira vuba aha!

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kiganiro n’itangazamakuru Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje ko Ihuriro Nyarwanda RNC ngo riri mu marembera!

Mu gusobanura impamvu yavuze ko ngo uwo mutwe ngo uri mu nzira zo kuzimangana kubera ko ngo nta gahunda ihamye ufite, nta ngengabitekerezo nzima ndetse nta n’ubuyobozi buzima ufite.

Ariko Dr Sezibera asa nk’uwivuguruza aho avuga ko ngo mu nzira yawo yo kuzimanagana urimo gukoresha abantu bawo bari muri Uganda na Afrika y’epfo mu guteza ibibazo.

Dr Sezibera akomeza avuga ko atumva ukuntu umutwe nka RNC waba ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda. Ariko ngo hari abantu bari muri Uganda bumvira ibivuye ku bayobozi ba RNC bari muri Afrika y’Epfo bagira uruhare mu gutungira agatoki inzego z’umutekano wa Uganda babereka abagomba gutabwa muri yombi babumvisha ko babangamiye umutekano w’igihugu cya Uganda.

Dr Sezibera yavuze kandi ko bohereje impapuro zo guta muri yombi abo bantu muri Afrika y’Epfo n’ahandi. Ariko ngo abo bantu bakomeje kuba isoko y’ibibazo mu mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’Afrika y’Epfo na Uganda ku buryo hari benshi bibaza ko ibi bihugu bifitanye ibibazo n’u Rwanda nyamara mu by’ukuri nta kibazo gihari hagati y’ibihugu ahubwo biterwa n’abo bantu barwanya u Rwanda bari muri ibyo bihugu.