Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017

Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n’umuryango we. Ikindi cy’ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y’umwaka wa 2017.

Mu buzima ni ingenzi kugira gahunda. Dufata ajenda zacu tukandikamo imigambi n’ibyemezo binyuranye twafashe. Muri iki gitekerezo cyange hari ibyo nshaka kukubwira utagombye kwibagirwa niba uri umuntu wuzuye.

  • Umuntu wuzuye agira amateka

Bimaze kuba akamenyero ka benshi guhimbaza isabukuru y’amavuko yabo n’ababo. Nibyo koko umunsi wo kwinjira mu buzima bwo kuri iyi si ni uwo kwibuka. Bityo tukumva uburemere bw’ubuzima, bw’amagara yacu. Ajenda yacu irimo iminsi tuzizihizaho ayo masabukuru.

Ikindi tutagombye kwibagirwa nk’abanyarwanda ni amateka ya buri muryango. Nta muryango n’umwe utarabuze umuntu mu mahano yatugwiriye. None se nutibuka abo mu muryango wawe, ni nde uzabibuka? Amateka yawe se ni wowe agarukiraho cyangwa ashamikiye no ku bandi? Aho waba wibuka itariki ababyeyi bawe, abavandimwe bawe cyangwa inshuti zawe biceweho, n’aho baguye. Byaba byiza unageragageje kumenya uko byagenze. Ni amateka y’umuryango. Bityo aho baguye wabishobora ukahasura ubazirikana, uzirikana n’ubwo bumwe mwari mufitanye. Bakurimo, nawe ubarimo. Hari byinshi mwasangiye, ibyishimo n’imibabaro. Hari byinshi ubibukiraho: Ifoto, umwambaro, igitabo, inyandiko,ibikoresho binyuranye, indirimbo, ahantu ndetse n’ibindi byinshi bigusubiza mu bihe mwabanyemo, byongera kukwereka ishusho yabo muri wowe. Ishusho yabo nta handi iri ni muri wowe. Ibyo byose bibakwibutsa aho bishoboka ni ukubibika nk’ibanga rikomeye ryubakiyeho amateka y’umuryango wawe.

Ni ngombwa ko ubasha gusobanurira abana n’abuzukuru amateka y’umuryango wabo. Mbere yo kumenya amateka y’igihugu n’ay’isi nibamenye amateka y’umuryango wabo.
Byaba bibabaje rero utazi amatariki abawe biciweho n’aho biciwe n’uko bishwe. Ayo matariki ni ukuyahimbaza ku buryo bunyuranye bijyanye n’imyemerere yawe.

  • Ntuzibagirwe

Mu buzima bw’abantu hari byinshi bibamo, bikaba byagira uruhare rukomeye mu mibereho yabo. Aha sinshaka kuvuga ibisanzwe tuzi: kuvuka, gushyingirwa, kwinjira mucyiciro runaka, gutsinda ikizami n’ibindi bihamya icyerekezo cy’imibereho yacu. Ibyo mwarabyanditse kandi ndumva mubyibuka uko mushoboye.

Na none ndashaka kwigarukira ku byatubayeho nk’abanyarwanda. Kwibuka umunsi intambara yagereye iwanyu. Kwibuka uko mwahunze bwa mbere. Kwibuka igihe inkambi yanyu bayisenyeye n’uko byari bimeze. Kwibuka igihe wagereye mu buhungiro niba ukiburimo. Kwibuka ibihugu wanyuzemo uhunga. Kwibuka umunsi warokokeyeho, mu gihe wibwiraga ko wpfuye byarangiye. Kwibuka abagushishe. Kwibuka abakurokoye. Kwibuka igihe watahukiye.

Ni byinshi ushyira muri ajenda yawe nashakaga kukwibutsa iki gice kireba amateka kandi ni ingirakamaro. Ntiwabaho urangamiye iyo ujya gusa utazirikana iyo uva. Ni ukubura ubumuntu kwibwira ko hari abandi bazabigukorera. Ni amateka yawe nabo bazareba abo mu miryango yabo. Agahomamunwa kaba kwibwira ko hari abafite uburenganzira bwo kwibuka ababo, abandi batabyemerewe. Aha ariko ntawe wabeshyera kuko ndumva ntawe uza kwandika muri ajenda yawe. Nta nukubuza gusobanurira abana bawe amateka y’umuryango wanyu. Ndumva nta muhanga mu mateka waza kwandika amateka y’umuryango wanyu uwo ntabaho. Kutagira amateka ni ukutabaho.Ntuzagire uwo witwaza; nta wakubujije kwandika, kubika no kwibuka amateka yawe n’ay’umuryango wawe.

Muzagire umwaka mwiza wa 2017 muzirikana kandi mwibuka amateka y’imiryango yanyu.

Emmanuel Musangwa