Ni iki kihishe inyuma y’ukwegura kwa Degaulle no kwanga gutora Rwemalika Félicité?

Nzamwita Vincent De Gaulle uretse kuzambya umupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Impamvu Nzamwita Vincent De Gaulle yakuye kandidatire mu bahatanira kuyobora Ferwafa

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yakuye kandidatire ye mu bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Nyamara abakurikiranira hafi ibibera mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange bari biteze ko Nzamwita Vincent De Gaulle akuramo ake karenge nyuma y’aho amakuru akwirakwiye mu bantu no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru RuhagoYacu, yavugaga ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo ashaka ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe amajwi mu matora yo kuri uyu wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine ishize

Ibi RuhagoYacu yari yirinze kubitangaza mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa kuri iyi tariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo uyu muyobozi wa Ferwafa uri kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya yararanaga n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo akomeze kwizera ko nta n’umwe uri bwisubire mu matora ateganyijwe kuri uyu munsi.

Nkuko RuhagoYacu yabitangarijwe na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza, bikaba biteganyijwe ko bazasohokamo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017.

Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanye n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza birangirana na tariki ya 29 Ukuboza saa sita z’ijoro ko gukora ibikorwa nk’ibi ubwo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.

Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru uva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yavuze ko biramutse bikozwe byafatwa nka ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.

Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya (yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.

Impamvu Rwemalika Félicité yabuze amajwi ya ngombwa kandi yiyamamaje wenyine

Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuri uyu wa Gatandatu, muri 52 batoye umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangarije The Rwandan ko impamvu abatora benshi banze gutora uyu mutegerugori ari uko bari bararangije kurya ruswa ya Nzamwita Vincent de Gaulle ndetse bananga no kwiteranya dore ko bizwi na bose ko Nzamwita Vincent de Gaulle ashyigikiwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ari nabo bamushyize kuri uriya mwanya ndetse bakaba barakomeje kumukingira ikibaba muri iyi myaka yose n’ubwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwijujuta bikaba iby’ubusa.

Hari n’izindi mpamvu zikomeye zatumye abayobozi bakuru b’igihugu batifuza ko Rwemalika Félicité atorwa kuko abamuzi bavuga ko atizewe ibukuru ku buryo yashyira inyungu z’ubutegetsi imbere y’inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko Nzamwita Vincent de Gaulle yabikoraga.

Uretse kuba Rwemalika Félicité ari umuntu wihagazeho avuka mu muryango wihagazeho kandi ukomeye kandi tutavuga ko wizewe cyangwa wisanga cyane mu butegetsi buriho.

Rwemalika Félicité ni mushiki wa Major Dr Peter Bayingana wapfuye mu Ukwakira 1990, umwe bivugwa ko yabwiye Perezida Kagame ati:”you are physically and mentally unfit, how can you lead people?”.

Urupfu rwa Major Dr Peter Bayingana na Mugenzi we Major Chris Bunyenyezi n’ubwo rukirimo urujijo bwose ariko nta rujijo ruri mu kubona ko Kagame atajyaga imbizi na Major Dr Bayingana ndetse n’urupfu rwe ruri mu byamufashije kuba yicaye mu Rugwiro.

Uretse kuba Rwemalika Félicité yafatwa nk’umurakare utabigaragaza, kuvukana byonyine na Major Dr Bayingana byatuma atabona uriya mwanya dore ko umuryango wa Bayingana utarebwa nabi gusa na Perezida Kagame ahubwo na James Musoni, umwe mu bikomerezwa mu butegetsi bwa FPR afitanye amateka maremare n’umuryango wa Bayingana twavuga ko adateye na gato ishema James Musoni n’umuryango we.

Nabibutsa ko ikintu gikomeye nka FERWAFA kigomba kuyoborwa n’umuntu wizewe kuko umupira w’amaguru ari kimwe mu bintu bihuruza imbaga binarimo akamiya gatubutse ku buryo FPR yakora ikosa ryo kuyishyira mu maboko y’umuntu utizewe neza.

Umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’amadini ni bimwe mu bintu bike bisigaye mu Rwanda abantu benshi bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo bajyamo, bafana cyangwa bagaragarizamo ibyishimo batajijisha bizeye ko batabizira.

Rero gukurikiranira hafi ibibera mu mupira w’amaguru cyane cyane amakipe n’abafana bikaba ari ikintu cya ngombwa ku butegetsi nk’ubwa FPR buhora bwikanga igihise cyose dore ko byagaragaye ko benshi mu banyarwanda nta rutangira bimarira umujinya bafitiye FPR ndetse bakanagaragariza ibyishimo mu gufana amakipe ahanganye na APR(ifatwa nk’ikipe y’ubutegetsi) cyane cyane Rayon Sport.

Hashingiye ku ngingo ya 28 igenga amatora ya Perezida wa FERWAFA, Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.

Biravugwa ko Komite Nyobozi ya FERWAFA izahurira hamwe mu minsi mike ikagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa.