Ni inde urimo gukoresha imiyoboro ya WhatsApp na Facebook bya Nyakwigendera Anselme Mutuyimana?

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, abantu benshi bari mu magroupes ya Whatsapp atandukanye basanzwe bari bafite inimero ya telefone ya Nyakwigendera Anselme Mutuyimana wari umuyoboke wa FDU-Inkingi (witabye Imana yishwe ku wa 8 Werurwe 2019) batunguwe no kubona mu rukerera rw’uyu munsi inimero ye iva mu magroupes yose ya Whatsapp yarimo!

Ibi bikaba bishatse kuvuga ko hari abantu barimo gukoresha inimero ya telefone ya Nyakwigendera.

Si kuri WhatsApp gusa kuko no ku rubuga rwa Facebook, umurongo wa Anselme uzwi yajyaga akoresha yandika cyangwa yohererezanya ubutumwa n’abantu ujya ucishamo ugakora!

Ibi biteye kwibaza!

-Ese ni bagenzi be bo mu ishyaka FDU-Inkingi barimo gukoresha iyo miyoboro?

-Ni abo mu muryango we se cyangwa inshuti ze?

-Ni abamuhotoye se dore ko bivugwa ko na telefone ze zatwawe igihe yicwaga?

Tubitege amaso!