Ni mpamvu ki Edouard Ngirente yemeye kuba Ministri w’intebe?

Yanditswe na Faustin Kabanza

Nk’uko byakomeje kuvugwa n’ibinyamakuru byo hirya no hino ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo wagizwe ministri w’intebe ntabwo yari azwi n’ubwo yakoraga muri banki y’isi. Ntabwo yagaragaraga muri politiki nyarwanda. Ndetse no kuva kera (tumuzi muri Kaminuza i Butare) ntabwo yari umuntu ukunze kwerekana ibitekerezo bye.

Nk’uko hari abakomeje kubivuga, hari abemeza ko abategetsi b’U Rwanda bamwegereye, bakabimusaba ndetse harimo na Perezida ubwe, wanamushimiye kuba yabyemeye, mu ijambo ryo kumurahiza. Kubera umwanya yari afite, abategetsi b’u Rwanda baba batekereza ko azaba umuvugizi wa Leta mu rwego mpuzamahanga nk’uko nyine ibinyamakuru bimwe birimo bibyemeza.

Aha ariko umuntu akaba yakwibaza niba uyu mugabo azabishobora kuko mu bisanzwe ari umuntu ucisha make. Ese yaba azemera kuvuga no guharanira ibyo yemera cyanga atemera?Ni ukubitega amaso !!

Hari n’abandi batekereza ko yaba yafashe umwanzuro wo kuba ministri w’Intebe w’ U Rwanda muri ibi bihe bitoroshye (byabayemo guhindagura itegeko nshinga)atabanje gutekereza neza, ngo ashishoze arebe ingorane zirimo, ari na yo mpamvu na perezida mu ijambo yavuze yakomeje kumubwira ko azamufasha, ko atagomba kugira impungenge.

N’ubwo rero yakoreraga amafranga mensh muri banki y’isi, umwanya nk’uriya kuwuhakana ntibyoroshye. Nyamara kandi nanone, kuba Ministri w’intebe udasanzwe umenyereye imirimo ya politiki bishobora kuzamubera ubuhamya bukomeye kabone n’ubwo perezida yamwijeje kuzamuba hafi !!! Aho kumugira Ministri w’intebe, uyu mugabo yari kugirwa ministri w’ubukungu kuko afite byinshi yafashamo mu kuzamura ubukungu nk’umuntu w’umuhanga muri urwo rwego. Siko byagenze !

Indi mpamvu rero Kagame ari we yahisemo, ni uko akiri muto, akaba ashaka kwiyegereza abakiri bato, abasaza bakajya ku ruhande buhoro buhoro!

Bwana Edouard Ngirente, reka tugire tuti uzagire amahirwe mu mirimo mishya kandi njye nkankwisabira, nk’uko wabivuze urahira, kuzubahiriza koko uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abanyarwanda rero baguhanze amaso, uzakore uko ushoboye kose, ntuzabatenguhe !!