NIBA KAGAME AGEZE AHO KWIYAMBAZA UBUSA IBINTU BIGEZE IWANDABAGA!

Ubundi no mu mibare ubusa ni ubusa gusa ntacyo bwongera uretse kuba bwakubwa n’ikintu nacyo gigahinduka ubusa gusa, icyo butanga bacyita zeru mu zindi ndimi.

Mu gihe abanyarwanda banyuranye bibaza byinshi kuri Diane Rwigara n’ukwinjira n’ukuzamuka kwe muri politiki: ese mama yaba ari igkoresho cy’itekinika rya Kagame ko abandi batinyutse bishwe, bagafungwa cyangwa se bagahezwa hanze ? Ese yaba koko yiyemeje ? Ese yaba akoreshwa na RNC irimo nyirarume muri bureau politiki ? ese yaba akoreshwa n’agahinda n’umujinya gusa nta kindi akaba yiyahura mu menyo y’intare ?, ubu havutse n’ikindi kibazo cy’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ukuli nyakuli! Ibibazo byibazwa biteye bitya : Ese aya mafoto yaba ari aye koko? Ese yaba ari amafoto y’itekinika yahimbiwe mu ikoranabuhanga?

Kugeza ubu nta gisubizo kuri ibi bibazo ariko hari isomo rikomeye abantu bakuramo

Niba Diane Rwigara ari igipupe cya Kagame cyo kugira ngo bigaragare ko yihanganira abamurwanya, nta mpamvu abo mu nzego ze z’iperereza n’abambari be bakwiyambaza amafoto y’ubusa mu gaharabika uwo basangiye umugambi mu ibanga !

Kuba aya mafoto yaba ay’ukuri cyangwa se amahimbano byose biratanga igisubizo kimwe : niba yoherejwe ku mbuga n’abambari ba Kagame cyangwa se intore ze, bisobanuye ko Diane Rwigara atari igikoresho cya kagame na FPR. Ikindi byaba bisobanuye ni uko hejuru yo kutaba igipupe n’igikoresho cy’itekinika, ahubwo ateye n’ubwoba abari ku butegetsi ku buryo biyambaza iharabika ngo bahangane nawe! Iyi ikaba ari imirwanire y’abanyantege nke n’abanyabwoba.

Nyakubahwa Kagame niba ari wowe uri inyuma y’ibi, wabuza inzego zawe kwandavura mu gukwirakwiza amafoto nk’aya, kuko aho intwaro, iterabwoba, ikinyoma gisanzwe, … byananiwe, byagaragara ko nta yindi ntwaro cyangwa se iturufu usigaranye uretse iyo kwiyambaza ubusa bw’umwana w’umukobwa uguhangaye aho kujya mu mihigo y’ibitekerezo no kurwanira amajwi y’abaturage, ni ukuri nukomeza muri iyi nzira uyu mwana w’umukobwa arakurahira iyo mukorera itekinika!  Yego uratekinika amatora ariko ibihe uyu mwali ashobora kuba agushyizemo biragusigamo imvune, niba ibyo twumva ariko biteye koko!  Ubu busa bwo mu mafoto, bwaba ukuri bwaba ibihimbano, buragaragaza intege nke n’ubwoba umufitiye. Ese ni ngombwa guhangana muri ubu buryo? Ubu Urwanda rugeze aho ruvuga UBUSA mu bihe bikomeye nk’ibi? Umukobwa arazana ibitekerezo, maze intore zawe n’abarwanyi bawe zikiyambaza ubusa bw’amafoto? Karabaye!

Hari aho bishya bishyira kandi ngo ibijya gushya birashyuha : birabe ibyuya ntibibe amaraso

… bitinde bitebuke, amaherezo ibi birarangira abanyarwanda bigobotoye iterabwoba ryo gucecekeshwa no kwemera kubagwa buhene na butama nta gukopfora imyaka ihita indi igataha! Aya matora wayatekinika utayatekinika, arasiga abanyarwanda bateye intambwe idasubira inyuma.

Dore aho bukera, abari hanze baraza gutinyuka guharanira gutaha byanze bikunze, abakorera politiki hanze baraza kwifuza no gushakisha uko barwinjiramo ngo bayikorere mu gihugu byanze bikunze, abari mu nzego z’ubuyobozi baraza gutangira kurambirwa kwitwa ibinyabwoba bikubitwa inshyi, abajenerali n’abasilikali n’abapolisi baraza kwinubira gucirwa mu maso no gukubitwa inshyi no gutukwa nk’imbwa, abasilikali n’abapolisi baraza kurambirwa gukizwa no guhunga igihugu cyabo maze batumbere ibibazo uko byakaje bakirane nabyo aho bari, abarimu n’abandi baraza kurambirwa kudahembwa uko bikwiye, abacuruza ku muhanda baraza gutangira kuvuga OYA ku bugizi bwa nabi bubakorerwa ndetse bahangane n’ushaka kububagirira wese batitaye ku bugome bwe aho bwagarukira n’aho butagarukira, abihaye Imana (kiliziya gatolika, abahagarariye imisigiti, abapasitori, …) bahisemo gupfukamira ubutegetsi no kuruca bakarumira ku biba bakaba ibikoresho by’umuntu aho kuba ibikoresho by’Imana baraza kuribwa n’umutima batangire batinye Imana aho gutinya umuntu maze bayobore za roho aho kuroha za roho bazitsinda mu bwoba n’inda nini nabo ubwabo bihitiyemo bitabahesheje icyubahiro, abahagarariye igihugu mu bihugu byo hanze baraza gutangira kurambirwa no gutangira kwiyambura ubugwari bwo guhiga no kwica cyangwa se kwicisha abo basangiye igihugu no kuzengereza abavandimwe inshuti n’impfubyi aho bahungiye hose, abashinzwe umutekano baraza gutangira kwibaza impamvu batakibarizwaho ubutwari bwo kwanga kwica umunyagihugu ngo ni uko babisabwe! Kuboha abagore bakabaniga, gutwika abana batagira kivurira, kwica abaganga, guhotora abacuruzi, kurasa abunganizi, abacamanza baraza kurambirwa gukoreshwa kuri telefoni mu gufata ibyemezo nk’aho ari abantu batakigira ubwenge n’icyo bamaze cya nyacyo, abashinjacyaha baraza kwinubira no kwanga gutegekwa gushinja ibinyoma no kubihimbira abatakoze ibyaha ngo aha barashimisha ubahatse, abashingamategeko baraza kurambirwa kwicara mu ntebe  nk’ibiragi bitagira icyemezo bategereje ko babwirwa icyo bemera n’icyo banga nk’ibitambambuga, … abahutu batari bake baraza gutangira kwanga gucecekeshwa no kubuzwa kuvuga ko ababo bishwe, baraza guhaguruka ari benshi basabe ko iyo migirire irangira nta kiguzi kindi nta no gutegereza bemeye, abatutsi bacitse ku icumu baraza gusohoka mu bwoba bwo gutinya kuvuga ko ababo bariho bicwa ubutitsa bikitwa ukundi, baraza  gutinyuka gutandukanya uwabiciye n’utarabiciye kabone n’iyo ubutegetsi bwaba bubategeka gutamba indi ntero bufitemo inyungu, bazi gutandukanya icyatsi n’ururo baraza gutinyuka gutandukanya upfobya jenoside n’utayipfobya haba mu mvugo cyangwa se mu bundi buryo, baraza kubaza impamvu amagufwa y’ababo yanikwa mu birahuri ku itegeko batagishijjwe inama, abanyarwanda benshi baraza gutangira kwanga ko uwabo yitwa impunzi kandi afite igihugu! Baraza kubibaza ku mugaragaro, … abategetsi baraza gutangira kwinubira gutukwa mu manama no kugirwa ibiburabwenge bakagera aho bishinja ubugwari no kuba imburamumaro ngo uretse umuntu umwe gusa! Dore impunzi aho ziri henshi ziraza kwiyemeza guhangana n’iterabwoba rya HCR n’akagambane zikorerwa nta kivugira kandi nizishyira hamwe zikavugana ibintu ibibazo bizafata indi ntera!

Nyamara inzira zo koroshya ibibazo no gutanga ituze kuri bose ntizibuze.

Uwaba umunyabwenge yaziyambaza akiri umunyabubasha kandi amazi atararenga inkombe kuko inyanja ziriho zisendera cyane, n’amarira arisuka ari menshi ku maraso amenwa ubudahagarara!

Birashoboka cyane, kuko ubwenge Imana yahaye umuntu burahagije ngo abukoreshe mu gushaka igisubizo ku magorwa ayo ariyo yose, ikibura akenshi kikaba ubushake.

Aho kujya mu busa Nyakubahwa shakashaka igisubizo urakibona, maze ituze rikwire nk’urumuri rw’izuba ryaka.

Amahirwe

Bamara