Ninde ufite inshingano zo gucunga no kubungabunga inzibutso za jenoside mu Rwanda?: inzibutso zashyizwe mu mitungo rusange ya leta n’iyabigenga naho abazinshinguyemo bari mumitima y’abacikacumu.

Nyuma yaho abadepite batoreye itegeko rishyira inzibutso za jenoside mu mitungo rusange y’ibigo bya leta n’ibyabigenga byanteye kwandika iki gitekerezo.

Jenoside ikirangira habaye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abayizize, muri icyo gihe umuryango washyinguraga mw’isambu ryabo kugirango bazabone uko bazita kuri ayo marimbi ndetse biborohereze kuzajya bibuka igihe cyose babishakiye batiriwe babisabira agahushya.

Ariko nyuma leta yaje gufata icyemezo cyo gutaburura imibiri yose ikajyanwa mu inzibutso nubwo abacikacumu batabishakaga. Leta yasobanuraga ko bizayifasha gucunga no kuzitaho ariko mu by’ukuri kwari ukugirango babone uko bacuruza inzibutso no muri gahunda yo gucecekesha abatavuga rumwe nayo. Imibiri imwe yarashyinguwe ariko indi ikomeza kwanikwa mu tubati, igikorwa kinyuranyije n’umuco nyarwanda. Ikindi cyari kigamijwe kwari ugukumira abacikacumu kuba bahora bibuka ababo.

Mu by’ukuri iyo urebye uko inzibutso ndetse n’abazishyinguyemo usanga ari ibintu bibiri bitandukanye cyane ahanini bishingiye ku nyungu za leta ku ruhande rumwe n’iza abacikacumu ku rundi. Ariko hagati y’izo mpande zombi abacikacumu nibo bafite umutima n’ubushake bwo kuba bakwita kuri izo nzibutso kurusha leta cyane ko bazifata nka bimwe bigize ubuzima bwabo. Ikibabaje nuko leta ishishikajwe n’inzibutso ariko mu by’ukuri ititaye ku bazinshyinguyemo.

Ingero ni nyinshi: kutabibuka uko bikwiye, gutesha agaciro abishwe babamanika mu tubati, guhindura inzibutso umutungo n’ibindi. Iyo igihe cyo kwibuka kigeze usanga aribwo leta igangahutse kwita ku nzibutso cyane ko biba biteganyijwe ko hari abashyitsi bazazana agatubutse.

Ubusanzwe inzibutso (abayahudi n’abandi) zitabwoho n’abacikacumu noneho leta igatanga amafara gusa, niyo ibyinjiyemo usanga uruhari rwayo ari ruto cyane. Reka ndangize ngira nti: leta nihe abafite ku mitima abashyinguye mu nzibutso aho kuziteza cyamunara.

Prosper