Nsubize Habyalimana Thomas Sankara.

Thomas Sankara Habyalimana

Ikiswe “coup d’etat” y’I Gitarama yo kuli 28 Mutarama 1961, si coup d’etat nkuko zijya zivugwa mu bindi bihugu.

Gufata Ubutegetsi ku ngufu bikozwe n’ abantu bitwaje imbunda cyanga abasilikare bigometse ku Butegetsi busanzwe bwemeye ni byo bakunda kwita: Coup d’etats.
Iyo ali rubanda yigaragambije, ikibonamo imbaraga zihagije, ikirukana Ubutegetsi bwaliho, kenshi bakunda kuvuga ko habaye “Revolusiyo”. Iyo Revolusiyo ishobora kumena amaraso, hakagira abantu bahagwa, aliko kandi biranashoboka ko yaba mu Mahoro ntawe uhakomerekeye, nkuko byabaye muli Burkina Faso Abaturage birukana ku ntebe Prezida Blaise Compaore.

Mu Rwanda hali abakunda kuvuga ko ngo mbere ya 1959, Abanyarwanda bose babanaga mu ituze no mu mahoro. Bakongera ngo aliko aba-Koloni bali baratangiye kubiba amacakubili mu batura-Rwanda. Bakongeraho ko ngo Ubwami bwahuzaga bose butabogamye!

Nyamara ababivuga batyo ni abali barakamiwe n’INGOMA ya Gihake na Gikolonize.

Icyo gihe Rubanda yo yali yarapfuye urupfu, ikubitwa ibiboko, itegekwa gufata igihe kwa surushefu na shefu, , ihigishwa ishiku, ikoreshwa uburetwa bw’ubwoko bwose, yamburwa utwayo nta rubanza, mbese muli make yarabaye ingaruzwa-muheto, yokamwe no kubaho mu bucakara butavugwa.

Si ibyo gusa.Rubanda yali yarahinduwe inkehwa ku buryo bwose. Agatsiko k’iBwami hamwe n’Abiru bako babonaga Rubanda ahanini rugizwe n’ubwoko bw’Abahutu, nk’abantu baremewe kugenda bunamye, kuko bumvaga ko kuvuga ‘Umuhutu” alicyo kimwe no kuvuga “umugaragu”.

59 rero yageze, intimba mu mitima ya Rubanda yararenze inkombe! Ibyo ni byo Abakamiwe n’INGOMA biyibagiza. Rubanda ntiyivumbura nk’inkuba ikubise, biturutse mu kirere kitagira ikizinga. Agatsinda imvururu zose zijya kurota, byaturutse ku Bagaragu bakuru b’I Bwami banze kumva ikibazo nyamukuru cyariho. Bukeye Abatware nka Mbanda bahiga Abarwanashyaka mpaka mu Burundi aho biciye ba Kanyaruka na mugenzi we. I Bwami ku ngoma ya Kigeli V, abarwanashyaka ba Rubanda nka Sagahutu na bagenzi be batabwa ku ngoyi!

Ubutegetsi bw’agatsiko ka gitutsi, aho kwemera amatwara mashyashya yarilimbaga Demokrasi, yahagurukiye kwica Gitera, aho gushakisha icyamuteraga kuvugira Rubanda nta bwoba nta mususu. Twese turabizi ko Demokrasi ali Ubutegetsi bwa Rubanda, bushyirwaho na Rubanda kandi bugakorera Rubanda.

Gitarama rero ya 28 Mutarama 1961 ntiyabaye Coup d’etats nk’izo twumva. . Yaje ali Umusozo ngombwa wa Revolusiyo ya Rubanda. LONI ntiyahise iyemera. Birumvikana.
Ntiyali inyuze mu nzira Abategetsi ba Cyami bali barayemeje. Aliko amaherezo, Kamarampaka ya 25 Nzeli 1961 yabaye Umusozo wahagarariwe kandi wemewe n’izo Nteko z’Amahanga zali muli LONI.

Si ingeso mbi rero yatangiye icyo gihe. Ingeso mbi ni iyali imaze imyaka kalijana ikandamiza Rubanda. Kuko ali “moralement tres juste”iyo Abakandamijwe bashoboye kwivumbura bakipakurura ababakandamije.

Ndetse niyo Amahanga atihungije ishingano zayo, ategetswe gutera ingabo mu bitugu ababoshwe bose n’ingoyi ya Gihake, Apartheid n’ubundi bukandamizwe bwose.

Wali umuganda wanjye

Dr A. Gasarasi

2017.02.01