Nk’uko tubikesha urubuga Umuseke ku wa 25 Ukwakira 2012, ni bwo umurambo wa nyakwigendera Turatsinze Theogène washyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo nyuma yo kwicwa n’abagizi ba nabi ku wa 12 Ukwakira 2012, aho yari atuye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambike.Imihango yo gusezera kuri nyakwigendera yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu munsi i Kagugu, habaho igitambo cya misa muri paroise ya Regina Pacis i Remera ahavugiwe amagambo atandukanye ku buzima bwa nyakwigendera.
Nubwo haguye imvura nyinshi kandi ari ku munsi w’akazi, ntibyabujije abantu batari bacye kuza gusezera uyu mugabo wayoboye Banki itsura amajyambere y’u Rwanda BRD.
Nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo Orlando Madumane umuvugizi wa Police ya Maputo yatangaje ko bamaze kumenya bamwe mu baba baragize uruhare mu rupfu rwa Thèogene Turatsinze n’ubwo ngo ntawe barata muri yombi kugeza ubu.
Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa kuwa 23 Ukwakira nyuma yo gusezerwa n’abantu b’i Maputo barimo Joachim Chissano wahoze ari perezida wa Mozambike n’umufasha we, umufasha wa wa Perezida Armando Guebuza wa Mozambike, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Igenamigambi ba Mozambike ndetse na Ambasaderi w’uRwanda muri Mozambike ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo Karega Vincent.
Urupfu rwa Théogène Turatsinze rukomeje kuba urujijo, ariko umuhango w’ishyingurwa rye witabiriwe n’abantu benshi bo mu rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’u Rwanda ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu mu gihe kudatabara bimaze kuba umuco mu buyobozi bw’u Rwanda. Iri tabara rigaragaza ko hari amabwiriza yatanzwe ngo abantu batabare ku bwinshi. Wenda ba bandi babajije Lt Gen Kayumba ngo kuki atibajije impamvu batamutabaye yapfushije umubyeyi we ubu noneho batanze amabwiriza yo gutabara. N’ubwo nta gihamya cy’uwahitanye Théogène Turatsinze ariko iri tabara ryibutsa umuhango w’ihambwa rya Félicien Gatabazi i Butare wari witabiriwe n’abayobozi ba FPR ari bo bari bamaze kumuhitana.
Mu bikonyozi byari bihari twavuga:
-James Kabarebe, ministre w’Ingabo
-James Musoni, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu
-Senateri Bernard Makuza
-Protais Mitali, ministre w’umuco
-Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru
-Fred Ibingira, umugaba mukuru w’inkeragutabara
-Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ingabo
-N’abandi
Photos DAVE/Umuseke.com
Comments are closed.