Nunganire Diane RWIGARA

HABIMANA Moussa

Mu minsi ishize umukobwa Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame Paul ibaruwa ifunguye, atabariza abacikacumu ba Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma y’iyo baruwa ye, imiryango ubundi dusanzwe tuziko ariyo yagombye gufata iya mbere mu kubavugira doreko inabifite mu nshingano zayo, yihutiye kumwamagana no kumwandagaza. Baramwikomye nkaho ntaburenganzira afite bwo guterwa agahinda na bene wabo bicwa.  Babyitwayemo nk’abantu batiyumvisha neza ukuntu Jenoside ari amahano mabi umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwamaganira kure no gukumira kuruta kuyarebera akaba.

 Diane we yahisemo kurwanya abakomeje gutsemba abacikacumu ahubwo barangiza bagasigara bigamba ko aribo ngo bayihagaritse.

Hano rero mumbabarire, ndumva nta rwitwazo tugifite rwo kurya indimi nyuma yo kumenya neza ukuntu Kagame yagize uruhare mu mfu z’abatutsi bamwe babarirwa mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ubuhamya bwinshi bukomeje gutangwa bwemeza ko Kagame atigeze akoresha ububasha yari afite ngo abasilikare be bahabwe amabwiriza yo gutabara Abatutsi bicwaga, ahubwo twumva abagiye bahanirwa ko bafashe icyemezo cyo gutabara ku giti cyabo mu gihe we yabaga ashaka ko barwanira gusa gufata ubutegetsi. 

Ubu rero nandika ubutegetsi bwa Kagame buraganje ntacyo bwitayeho kandi Abatutsi bakomeje kwicwa.

 Tuvugese ko hakiri interahamwe zibibasiye wenda kuzirwanya bikaba bigoye? Haba se hari umwiryane wavutse muri rubanda tukaba twakeka ko ari ugusubiranamo mu baturage? Ndasaba buri munyarwanda kwibaza kuri ibyo bibazo akanibonera igisubizo. 

Byongeye ariko nk’uko Diane Rwigara we abyemera kandi abisobanura, ikibazo uko cyaba kimeze kose, ingabo za Kagame bavugako zakoze ibitangaza zigahagarika Jenoside amahanga yose yananiwe, ubu zaba zisigaye  zinanirwa  no gukora iperereza ku bwicanyi nka buriya bwibasira bake baba barabashije kurokoka?

Muri make rero Banyarwanda bene wacu tuve mu icuraburindi ry’ikinyoma cya Kagame na FPR, maze twisobanurire ko inzego z’umutekano zibaye zitari inyuma ya biriya bikorwa byose by’urukozasoni, nta muntu numwe wamara iminsi ibiri yaraburiwe irengero ngo habure ubisobanura.

Rero tutabiciye iruhande, twese turabona ko ubwicanyi Diane Rwigara avuga bukorwa n’inzego z’umutekano zikuriwe na Kagame.

Bityo rero turasaba abantu bo muri izo nzego kugira ubushishozi bwihariye bakanga gukomeza gushorwa mu makosa bashobora kuzaryozwa mu gihe kizaza. Turasaba abasilikare, abapolisi n’indi mitwe inyuranye yo mu rwego rw’umutekano kwishakamo abantu b’abagabo bagahindura ibintu inzira zikigendwa cyangwa se bakitandukanya n’iriya ngoma ikomeje kutumaraho abantu.  Kandi sinarangiza ntabwiye Abanyarwanda bose aho bava bakagera ko igihugu ari icya rubanda ko aritwe tugomba kwigobotora ubutegetsi bubi maze tukishyiriraho abayobozi batubereye.

 Moussa HABIMANA