Nyina wa Alexia Mupende yavuze ko umwana we atishwe n’umukozi!

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019 habaye umuhango wo gusezera ku munyamideli Alexia Uwera Mupende wishwe mu minsi ishize atewe icyuma mu ijosi.

Habanje umuhango wo kumusezereho  mu Rusengero rwa Rehoboth Center  saa sita z’amanywa, kumushyingura biba saa cyenda mu irimbi rya Rusororo.

Mu buhamya bwatanzwe n’ababyebyi ba nyakwigendera, batangaje ko yitangaga atizigamye, ndetse ko  apfuye yareraga imfubyi. Mu bindi byamuranze ngo yari umuntu ukunda ukuri akanga umuntu ukora ikibi cyangwa uhohotera abandi.

Rose Mupende, nyina wa Alexia avuga ko atemera ko umwana we yishwe n’umukozi wo mu rugo, ahubwo ko bishoboka ko yaba yarishwe n’undi muntu bigizwemo uruhare n’uwo mukozi.

Ati “Ntabwo tuzaruhuka tutamenye uwabikoze. Uriya mukozi si we, ni akana kakoreshejwe, wenda yakinguriye umuntu araza aramwica. Yari ari kuvugana na bakuru be bapanga iby’ubukwe bigeze nka saa kumi n’ebyiri n’igice birahagarara, bibwira ko wenda umuriro umushiranye.

Rose nyina wa Alexia Mupende iburyo

Alexia Uwera Mupende (Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984. Yari afite abavandimwe batanu, bavuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende.

Amashuri abanza yayize i Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari na Saint Laurence muri Uganda.

Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.

Kweli (ibumoso) umusore wari ugiye kurushinga na Alexia

Alexia Mupende yiteguraga kurushinga na Allan Rwamu Kweli ku wa 16 Gashyantare 2019.

Umuhango wo gusezera kuri Alexia Mupende witabiriwe n’abantu benshi bakomeye twavuga nka Pasiteri Ezra Mpyisi, Gen James Kabarebe, Sam Rugege, Gen Karenzi Karake, Dr Richard Sezibera…

Gen Karenzi Karake n’umugore we nabo bari batabaye
Pasteri Ezra Mpyisi
James Kabarebe
Prof Sam Rugege, Perezida wwgurukiko rw’ikirenga