Patrick Mazimpaka yaguye mu Bitaro mu Buhinde azize indwara!

Yanditswe na Marc Matabaro

Patrick Mazimpaka yitabye Imana mu gitondo cya none ku wa kane tariki ya 25 Mutarama 2018 mu bitaro byo mu Buhinde azize indwara nk’uko amakuru ava mubo mu muryango we abyemeza.

Nk’uko Protais Musoni, umwe mu bo mu muryango wa Patrick Mazimpaka yabibwiye igitangazamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ngo Mazimpaka yitabye Imana saa kumi n’ebyiri za mugitondo uyu wa kane azize uburwayi.

Patrick Mazimpaka kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yari Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi.

Mazimpaka wavukiye mu Rwanda tariki ya 26 Mata 1948, mu 1962 ababyeyi be bahungiye mu gihugu cya Uganda.

Yize amashuri muri Uganda abona Master’s mu by’ubutaka ‘geology’ (siyansi yiga ku kumenya ibigize ubutaka) anakurira ishami ry’aya masomo muri iyi Kaminuza, nyuma ajya gukora muri Kenya no muri Canada.

Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira intambara, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR hamwe no kuyihuza n’amahanga.

Mu gihe cy’imishyikirano y’Arusha bivugwa ko Patrick Mazimpaka ariwe wazanye amakuru avuga ko ngo Colonel BEMS Théoneste Bagosora yamubwiye ko agiye gutegura imperuka (apocalypse), Ayo magambo yamamajwe cyane bivugwa ko nta wundi wayumvise Colonel BEMS Bagosora ayavuga uretse umuntu umwe witwa Patrick Mazimpaka.

Patrick Mazimpaka hagati ya Paul Kagame na Colonel William Bagire

Mu 1994, FPR imaze gufata ubutegetsi Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 ubwo yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Mu gihe abaministre bamwe birukanwaga umusubizo hakoreshejwe inteko nshingamategeko, Perezida Bizimungu wariho icyo gihe yarwanye kuri Patrick Mazimpaka wari inshuti ye, bikavuga ko ari we yahisemo kurwanaho kuko yari umututsi yirinda kuba yarana ku ba ministre b’abahutu ngo ataregwa amacakubiri.

Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho hagati y’u Rwanda na Congo, umurimo we yawugejeje ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva 2003 nibwo yageze ku rwego rwa Africa aho yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Africa.

Patrick Mazimpaka nyuma y’imirimo inyuranye yari yarahagaritse Politiki ngo aruhuke nk’uko yabitangaje muri Werurwe 2014. Ariko hari amakuru yemeza ko yari yashyizwe ku gatebe koko ngo ari mu bakekwaga kudashyigikira manda ya 3 ya Perezida Kagame no guhindura itegeko nshinga.

Patrick Mazimpaka yashakanye na Dr Jolly Rwanyonga Mazimpaka asigiye abana batatu b’abakobwa.