Polisi y’u Rwanda yashyize yemera ko yafunze umuhanzi Kizito Mihigo

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi y’u Rwanda riravuga ko yataye muri yombi abantu batatu ngo bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kwivugana abagize Guverinoma y’u Rwanda!

    Umuririmbyi Kizito Mihigo, umuyobozi wa Radio yitwa Amazing Grace, Cassien Ntamuhanga, ndetse n’umugabo wahoze ari umusirikare witwa Dukuzumuremyi Jean Paul nk’uko bitangazwa na Polisi ngo bemereye polisi ko bakoranaga n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bo mu ihuriro Nyarwanda RNC ngo kandi bagakorana na FDLR.

    Umuririmbyi Kizito Mihigo ntiyaherukaga kugaragara ku buryo byari byakwiriye hose ko yaburiwe irengero mbere gato y’icyunamo, ariko mu itangazo ryayo Polisi iravuga ko yamufashe kuwa gatanu w’icyumweru gishize (tariki 11 Mata 2014).

    Polisi mu itangazo ryayo itangaza ko, “Kizito, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi barakorwaho iperereza ku ruhare mu itegurwa ry’ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, gutegura gukuraho Leta iriho bakoresheje guteza umutekano muke, gutegura guhitana abagize Leta y’u Rwanda no gutuma abaturage basubiranamo.”

    Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo, ACP Damas Gatare yemeza ko ngo Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo ibisasu bya grenades n’amakuru yakuye mu bandi bantu mu iperereza ryakozwe. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemeye ko bakorana n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR!

    Itangazo rikomeza rivuga ko ibimenyetso ngo birashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe iperereza ku bantu bandi bakekwaho gukorana na FDLR na RNC rigikomeje. Hagati aho igipolisi kirasaba umuntu wese ufite andi makuru ajyanye n’ibi birego aba bantu bashinjwa, kuyatanga mu gufasha iperereza.

    Mu gihe aya makuru arimo kuvugwa hari benshi badashidikanya ko umuhanzi Kizito Mihigo mu byo azira harimo indirimbo yashize hanze yise igisobanuro cy’urupfu. Si ibyo gusa kuko ubu hari benshi ubu batangiye kwibaza ku ndirimbo imaze iminsi ishyizwe hanze n’undi muhanzi Cécile Kayirebwa yise: Ubutumwa

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2014, polisi y’u Rwanda ishobora kuzereka abanyamakuru umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be, ibyo ngo bishobora kubera ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru

    Ubwanditsi

    The Rwandan