Rwanda:Abantu bitwaje intwaro bateye Musanze na Burera.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019, benshi babyutse basoma mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ko abantu bitwaje intwaro bateye mu turere twa Burera na Musanze bakica abantu bakabakaba 10.

Bimwe mu binyamakuru byahise bitunga agatoki umutwe wa FDLR n’ubwo Polisi y’igihugu yo mu itangazo ryayo itagize uwo itunga agatoki ahubwo yavuze ko hishwe abantu 8 abandi 18 barakomereka.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko batandatu muri bo bicishijwe intwaro gakondo abandi babiri bicwa barashwe amasasu.

Bamwe mu batuye mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze kari mu majyaruguru y’u Rwanda baravuga ko babonye imirambo y’abantu icyenda barimo abagore bane n’abagabo batanu. Bamwe mu bishwe bari batuye muri centre y’Akajagari iri hafi ya pariki.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko iki gitero cyagabwe n’urwunge rw’imitwe ya gisirikare y’abanyarwanda yaje iturutse muri Congo kikaba kibasiye Bisate Logde, ahakorera polisi n’ikigo cya gisirikare cya RDF kitwa Camp Nsoro.

Icyo kuri Camp Nsoro ntabwo cyamaze igihe ariko icya Bisate cyamaze umwanya. Muri rusange imirwano yamaze amasaha 2.

Ubuhamya twahawe n’abaturage batuye muri ako gace avuga ko RDF yategetse abantu kuguma mu mazu yabo. Ngo yazamuye za blindes, amasasu yari kuvuga ari menshi. Gusa abaturage bake bashoboye guhunga. Hagaragaye n’indege mu kirere. Biravugwa ko RDF yohereje abasirikare benshi baturutse mu duce twa Busogo, Cyuve na Muhoza.

Nyuma RDF yakoresheje inama ku kibuga cy’isoko aho habaye kwibasira abaturage babashinja gukorana n’abateye.

Kugeza mu masaha ya saa tanu, bamwe mu batuye mu mirenge ya Musanze na Kinigi bavugaga ko bacyumva amasasu.

Hari abaturage babwiye Ijwi ry’Amerika ko mu mugoroba wo ku itariki ya 4 y’uku kwezi babonye ibimenyetso ko bashobora guterwa kandi ko n’inzego z’umutekano zari zabimenye mbere.

Bamwe mu baturage bahunze

Hari abaturage bakeka ko abo bateye kandi baba bafite ibyitso mu baherekeza ba mukerarugendo ari na bo babahaye amakuru abafasha kwinjira mu giturage baciye abasirikare mu rihumye.

Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba ibyo bitero byaraye bibaye