SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE (suite)

Bavandimwe nkunda kandi bana b’lMANA, duherukana mbagezaho uko Umwami Charles Léon Pierre MUTARA III RUDAHIGWA yatuye lmana u RWANDA n’Abanyarwanda, ndetse nawe ubwe bwite. Uyu munsi ndagirango dufatanyirize hamwe gusesengura amwe mu magambo akomeye agaragara muri ririya sengesho rikomeye mu Mateka y’u Rwanda.

Duhereye aho yatangiriye, umwami yateruye agira ati: <<Nyagasani Yezu Mwami w’abantu bose n’uw’lmiryango yose, wowe hamwe n’Umubyeyi wawe Bikiramariya Umugabekazi w’ijuru n’isi, Njyewe MUTARA KARORI LEWO RUDAHIGWA, ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko b’u Rwanda mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo…>>.

Bavandimwe, ndagirango mbabwireko ari muri ubu buryo ububasha bwose buri mubiganza bye n’ubw ‘abazamusimbura bose kubuyobozi bw’u Rwanda yabweguriye Nyiringoma zose.

Musenyeri BAHUJIMIHIGO Kizito nawe mubusesenguzi bwe yakoze kuri irisengesho, yasanze ahereye kuri aya magambo navuze haruguru, ko guhera ubwo nta muntu uzongera kuyobora u Rwanda mu mahoro atayobotse YEZU Kristu ngo abigereho. Imyaka yose azajya yihambira kubutegetsi izajya iba iy’umuruho n’umwiryane mu banyarwanda. (Aya magambo y’uyu Musenyeri murayasanga muri Archive za Radio Mariya Rwanda).

Aya magambo ya Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO arashimangira imvugo yamamaye muri iyi minsi ko u RWANDA ruzaba AKARORERO k’amahanga, ko ruzahesha amahanga yose umugisha. Ruzaba akarorero k’amahanga kuko nk’uko uyu Musenyeri akomeza abivuga Rutazashingira ubuhangange bwarwo ku: • INGUFU ZA GISIRIKIRI • IKORANA BUHANGA • UMUTUNGO KAMERE cg KUBUCURUZI UBU N’UBU, ahubwo buzashingira ku lSENGESHO kuzagera ubwo amahanga abicyubahira, ndetse akaza no kugishakaho umugisha kiyarusha. Uku niko lgihugu lMANA yitoreye kizamamara ku isi yose kititabaje intwaro za kimuntu maze uruhinduke u Rwanda ruvugwa ibigwi ku isi yose.

Abirukana lmana mu Rwanda murarye muri menge mumenyeko mukuru wanyu yarushyize mubiganza byayo bidasubirwaho, agira ati << … Ndapfukamye ngo nemezeko arimwe bagenga b’inteko bu Rwanda mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yabwo…>> lyumvire nawe !! Warangiza ngo lMANA uyikuye mu mategeko y’ u Rwanda. BARIGEZA ni umwana w’ umunyarwanda.

Hari uruhererekane rw’ibimenyetso bikomeye kandi bifatika, byerekana ko koko hari uko u Rwanda lmana yarwitoreye ikarugira umwihariko wayo. Bimwe muri byo twavuga:

• Mbere y’umwaduko w’abazungu n’iyogeza butumwa muri Afrika no mu Rwanda iyi mvugo ngo “GAHORANE IMANA RYANGOMBE” yari isanzwe iriho kandi izwi hose mu Rwanda. Ryangombe wafatwaga nk’Imana, muri iyi mvugo Abanyarwanda bagaragazagako bemera ko hari indi Mana lmurusha ububasha. Muriyumvira muri iyimvugo kandi ko bamwifuriza guhorana umugisha uturuka kubundi bubasha buruta ubwo basanzwe bamuziho. lbi bigaragazako Abanyarwanda na mbere y’uko bigishwa lmana bacaga amarenga ko bari bayizi n’ubwo icyo gihe byari bigoye kuyisobanura. kubw ‘urukundo rw’lMANA, ubwayo niyo yabashyiragamo iyo myumvire ko ari lnyabubasha ko ibarutira Ryangombe.

• IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA. lki nacyo ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza uko IMANA yanyuzaga mu Banyarwanda ubutumwa bwayo bubamenyesha ko yabagize umwihariko wayo nubwo bwose bo batahitaga babyumva batyo.

• lgikorwa Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yakoze cyo gutura IMANA igihugu cyose n’abagituye, cyo ni icy’indashyikirwa mubigaragaza ko u Rwanda ari umwihariko w’lmana. Ibi tubigaragarizwa nuko PAPA PIYO wa 12 amaze kumva iyo nkuru y’iturwa IMANA ry’u Rda yahise agenera umwami RUDAHIGWA umudari w’ishimwe witiriwe GREGOIRE Mukuru uhabwa lntwari zikomeye i Roma,ziba zaragaragaje ubudashyikirwa mugufasha mu iyogeza butumwa rigera kubantu benshi mugihe gito. Yawambitswe n’ lntumwa ya PAPA i Leopordiville (Kinshasa y’ubu ) taliki ya 20/04/1947.umuhango wabereye i KABGAYI.

• Amabonekerwa ya KIBEHO, ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hari ukuntu Abanyarwanda n’lmana babanye kuburyo bw’umwihariko : I. Mwibuke munazirikane ubutumwa bw’umubyeyi BIKIRAMARIYA yahaye ba bana batatu abereka lby’ubwicanyi n’ikibaya gitemba amaraso. II. Muzirikane ukuntu Umubyeyi BIKIRAMARIYA ubwe yishakiye kwibukiriza mu Rwanda ISHAPURE Y’UBUBABARE nyuma y’ibinyejana bigera kuri 6 byose isa naho yari yaribagiranye. III. Aya mabonekerwa ni ikimenyetso cy’uko u Rda ari umwihariko w’lmana, ariko kandi ni n’ikimenyetso cy’uko lmana yakiriye ituro ry’Umwami KAROLI MUTARA III RUDAHIGWA.

Bavandimwe reka mbe mpiniye aha ni aho ubutaha. Tuzakomeza tuganira by’umwihariko kuri KIBEHO, doreko dushigaje iminsi igera kuri 7 gusa ngo twizihize wa munsi mukuru twibukaho BIKIRAMARIYA abonekera bwambere Alphonsine MUMUREKE.Hari taliki ya 28/11/1981.

Murakoze lmana ibarinde. Mbaragije Umubyeyi BIKIRAMARIYA.

Uwasize TUMUKUNDE Marie Jeanne.

Duterimbere – Media.