SINAPFUYE NDAHARI

Thomas Sankara Habyarimana

Yanditswe na Habyalimana Thomas Sankara

Nabonye inyandiko imbika hano kuri facebook, ariko nta kibazo buri gihembwe barambika! Nanjye ngahora nisobanura impamvu nkiriho. Ubundi jyewe nta kibazo mfite, uretse mu minsi ishize aho nagiranye ibibazo na polisi ya Kayihura na Kagame, nuko mfata icyemezo cyo kubasengera kuko amashitani yirukanwa no gusenga.

Narabasengeye cyane ndavuga nti Mana yanjye nzi ko utajya urenganya, nanjye nanga akarengane, bariya bagabo ubarebe, ibyabo byose ari ibibi cg ibyiza bakorera muri Uganda, uzabishyire kukarubanda, ntihazagire n’itafari risigara rigeretse kurindi. Ubundi uzabacire urubanza rubakwiriye ukurikije kutabera kwawe. Nongeye ho ko niba ari bo bishe Kaweesi, amaraso ye azabagaruke ababere ikigoyi n’umutego.

N’ubu amasengesho ararimbanije ku banzi banjye bose, kuko maze igihe kirekire mfite abanzi benshi kandi jye nta muntu nanga n’umwe. Abanzi banjye bose narabareze ku Mana. Bamwe barantangatanze impande zose, bajya no muri HCR, igipolisi cyabo kindiho, nuko ndabasengera, batangiye kurimbuka ni bwo nagiye kwibaruza nk’izindi mpunzi, kuko igihe cy’Abanyarwanda bibaruje ho, jye bari banteze ngo banyice, bakanavuga ko bazaza kunyiba iwanjye, nuko sinajyayo. Nanjye ndahira ko nta muntu nzatakira, kandi uzaza iwanjye atazanywe n’amahoro, azamenya ko mu Bisirayeli hari Imana. Murumva ko ntari guhunga Polisi kandi ari yo ishinzwe umutekano w’abaturage twese. Nirinze no kubigeza kwa Perezida, mvuga nti niba atabona ko hari mo “imungu”, ni ikibazo ndetse nawe ubwe bimureba, dore ko bataduhiga bamuretse!

Ariko ubusanzwe ntabwo nzi impamvu abantu bamwe bambarira mu bo iriya ngoma mbi yakwica. Mu bintu byatuma Kagame angira ho ububasha nta na kimwe kindiho. Nubahiriza ingingo zose zerekana itandukaniro ryanjye nawe. Nabibabwiraga turebana amaso ku maso, bamfungiye I Kami. Nababwira ga ko batanshobora, bakabyita ibisazi, kandi ababivugaga bagapfa ngihari. Nkanabibwirira ko nta mbwa izagira icyo intwara. Ariko incuro bagerageje zose nta somo bahakuye, n’ubu baracyagerageza, bamwe barapfa bagasigira abandi.

Ubusanzwe rero ndi umuhungu uri kuri mission, nasezeranye isezerano n’Imana. Reka mbibabwire nubwo nta muntu n’umwe wari uhari, icyambere yambwiye ni ukubaho. Abumva bashaka kunyica nyoberwa aho izo mbaraga bazikura! Ikindi twasezeranye n’Imana ni uguhesha isi umugisha, no kuzahesha Abanyarwanda bose umugisha ari wo mahoro. Ndetse Integeka kujya numvira ijwi rimwe gusa, ari ryo jwi ryayo, ngo ntazayoborwa n’abantu n’iyo baba ari abahanuzi. Ayo ni amwe mu masezerano nagiranye n’Imana mbabwiye, uwumva ashaka kuyahindura, amese kamwe ajye kubisaba Imana yivuguruze.

Mukomere, abasenga Imana muyisenge mu mwuka no mukuri, Imana ntiba mu mazu yubatswe n’abantu! Abashaka ayo makanisa mwubahirize amategeko agenga ubucuruzi bwose murebe ko mutazaturana neza na Kagame. Igihe kirageze ngo ab’Imana bagaragare, batandukane na ab’aba Kagame. Nizo nkuba zibakubitira muri ibyo bituro mwita insengero, ni uko ari amasezerano yegereje, n’abasigaye nimutihana muzarimbuka mutyo! Hari igihe ntababuriye ngo muve mu bituro?!