Singire inkovu nkomeretsa

Vestine Umugwaneza

Nyuma yo kubona ubukana umuryango ibuka yashize kuri padiri Nahimana Thomas ba bagenzi be barimo uruhinja batangaje ko bazaza mu Rwanda kurusura no kugerageza kwandikisha ishyaka ryabo ritavuga rimwe n’ubutegetsi natangajwe no kubona abarokotse ubwicanyi basaba Nyakubahwa perezida wa Repubulika gufata injishi padiri agashyirwa ku ngoyi.

Byancanze kuko sinumva ukuntu abagize uwo muryango uhagaratiye inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ubonamo ikibazo Padiri utashye uje avuga demukarasi azanye n’umugore ufite uruhinja abantu bamusabira kujishwa !

Amateka FPR yandika ya jenoside harimo abakekwaho ibyaha automatiquement kubera amashyaka ya politique barimo ndetse za Gacaca zavuze yavuze ibyo bakekwaho bitavuga ko ibyo bashinzwa babikoze nta nkiko bamwe bajyanywemo.
Ko bamwe muri abo bajya i Kigali bagashyirirwaho tapis rouge bakakirwa butware Ibuka ntikopfore byaba bigenze gute ngo ibone uruhinja na nyina na padiri witwaje umusaraba n’amashapule ikome akamo ngo umutekano muke uraje?

Ibuka irancanze kuri iyi ngingo. Bamwe mubakekwaho ibyaha bya jenoside iyo bagiye iwabo bakizwa amashyi y’urufaya na tapis rouge ntawe ukoma.

Umwana utashye iwabo ashaka kwiyamamariza kuba perezida araje induru ibaye urwamo!

Nshuti zanjye mu nsobanurire ibyo ibuka yaba yaba itinya ako kageni.

Singire inkovu nkomeretsa ndasobanuza!

Turi kumwe!

Vestine Umugwaneza