Tom Ndahiro ntashimishwa n’ibivugwa na Radio Ijwi ry’Amerika

Nyuma yo kwerekana ko atishimiye imikorere ya Radio Ijwi ry’Amerika abicishije ku rubuga rwa Twitter mubona hano hasi, Tom Ndahiro yakoresheje amayeri yo kwiyita andi mazina maze acisha inyandiko mu kinyamakuru kiri hafi ya Leta, igihe.com aho yigize umuturage usaba ko Radio Ijwi ry’Amerika ryahagarikwa gukorera mu Rwanda. Iyo nyandiko yayise:

Impuruza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kubera Radiyo Ijwi rya Amerika

Muri iyi nyandiko haribasirwa umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse na Radio Ijwi ry’Amerika ndetse hasabwa ko yahagarikwa kuvugira muri FM mu Rwanda ngo kuko Hari Andi maradiyo y’abanyarwanda ahavugira agera kuri 30!