Leta y’u Rwanda yatangiye kwirukana abagande bakora mu Rwanda!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru ChimpReports cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko bamwe mu bagande bakoraga mu Rwanda mu nzego za Leta n’izigenga batangiye kwirukanwa, naho abandi amasezerano yabo y’akazi ntiyongerwe!

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ukwakira 2017 byatangiye kuvugwa mu gihugu cya Uganda ko hari abagande basanzwe bakora mu Rwanda barimo kwirukanwa cyangwa guhagarikwa mu buryo budasobanutse. Bikaba bishimangira ko umubano hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi ugenda urushaho kuba mubi.

Bamwe mu bagande bahuye n’iki kibazo bari basanzwe bakora mu bigo byigenga cyangwa mu nzego za Leta mu Rwanda bamaze muri iyo mirimo imyaka myinshi.

Uwavuzwe cyane ni Vivian Igunduura, wari umuyobozi mukuru wungirije muri Cogebanque, bivugwa ko Ari yo banki ya 3 mu bunini mu Rwanda. Ikinyamakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mutegerugori yamenyeshejwe ko Banki ihagaritse amasezerano ye y’akazi mu kwezi k’Ukwakira 2017. Nta mpamvu yahawe yatumye amasezerano y’akazi ahagarikwa. Vivian ni umufasha w’uwahoze ari umwe mu bayobozi b’ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri muri Uganda(CAA), Ignie Igunduura.

Beatrice Kibwika Kantono, we wakoraga muri MTN Rwanda ashinzwe iby’ikoranabuhanga, yasabwe gusezera ku Kazi, yamenyeshejwe mu kwezi kwa Nzeli 2017 ko atagikenewe mu Kazi yakoraga!

Ojongoro wakoraga muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’umuyobozi ushinzwe Imari yisanze amasezerano ye y’akazi asubiwemo mu kwezi k’Ukwakira 2017!

Ikinyamakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru kandi kivuga ko hari abagande babiri bakoraga mu myanya yo hejuru muri RwandAir bamenyeshejwe ko batazongererwa amasezerano y’akazi. Umwe mu bayobozi ba Uganda wakurikiraniye hafi iki kibazo yavuze ko nta n’impamvu ifatika yatanzwe yatumye aba bakozi batongererwa amasezerano y’akazi.

Ushinzwe Diplomasi muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Margaret Kafeero, we yatangaje ko atarabona amakuru kuri iki kibazo cy’abagande barimo kwirukanwa mu Kazi mu Rwanda. Ariko hari amakuru avuga ko iki kibazo kirimo kwigwaho mu nzego za Diplomasi zo mu rwego rwo hejuru mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo kigera iwandabaga.

Nabibutsa ko muri iyi minsi hasa nk’ahari intambara y’ubutita hagati y’igihugu cya Uganda n’u Rwanda ku bibazo byinshi bikomeye bijyanye n’umutekano, ubutasi n’imishinga migari yo mu rwego rw’akarere ihuza ibihugu byombi. Ariko Ushinzwe Diplomasi muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Margaret Kafeero yakomeje gushimangira ko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza.

Mu minsi ishize inzego z’iperereza za gisirikare muri Uganda zataye muri yombi abayobozi bakuru benshi mu gipolisi cya Uganda, bakekwaho gusubiza mu buryo butemewe n’amategeko impunzi z’abanyarwanda mu Rwanda. Twavuga nka Lt Joel Mutabazi wahawe Leta y’u Rwanda mu 2013 akaba yari umwe mu basirikare barinda Perezida Kagame. Akaba yarakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa Gisirikare.

Ministre w’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Henry Oryem Okello, aganira na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI yavuze ko barimo gukora isuku mu nzu yabo, yagize ati: “ntacyo turimo gukora cyahungabanya umubano wacu n’u Rwanda, turakubura inzu yacu kugira ngo imigenderanire yacu n’u Rwanda ice mu mucyo kandi ibe nta makemwa nka mbere.”

1 COMMENT

Comments are closed.