UBUTABERA KU MURYANGO WA RWIGARA Assinapol

Emmelyne MUNANAYIRE 

Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE

Tugarutse ku karengane Paul Kagame n’ agatsiko ke bagirira abanyarwanda muri rusange, kugirango twongere tuzirikane ku karengane kagiriwe umuryango wa RWIGARA Assinapol by’umwihariko. 

Ni akarengane kashegeshe abanyarwanda kakaba kamaze no kurenga n’imbibi z’u Rwanda ku buryo gateye inkeke n’ abanyamahanga bakunda ubutabera, nubwo usanga leta ya Kigali itabyumva, igakomeza kwibasira abashishikajwe n’ubutabera bose.

Nanditse nshaka gusubiza nyandiko umunyamakuru RUZINDANA Jean Charles, yanditse ku ya 10 ukuboza 2018 kinyamakuru INDATWA.  Iyo nyandiko yayise:” Ibigarasha bya RNC byishimiye irekurwa rya Diane RWIGARA n a nyina MUKANGEMANYI Adeline RWIGARA”.

Muzi mwese ukuntu mu minsi ishize umuryango wa Rwigara wibasiwe, ukuntu Rwigara ubwe yishwe azira akamama, ukuntu imitungo ye yasahuwe ikagurishwa, ukuntu umuryango we watotejwe mu gashinyaguro kenshi, bakabafunga  bakajya kubandagaza mu nkiko z’inshinjabinyoma.

Nyamara bo bagaragaje ubutwali budasubirwaho, banga guterwa ubwoba n’ibitotezo, bakomeza umutsi bihambira ku kuri. Ubwo butwali bwabo bwatumye urubyiruko rw’abanyarwanda rufata umwanzuro wo gushyigikira uyu muryango. Urugero ni urubyiruko rwo mu bubiligi rwishyize hamwe   rwandikira Kagame ibaruwa ifunguye bamusaba gufungura imfungwa za politique n’ izindi nzirakarengane no kubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Hakurikiyeho urubyiruko rw’Abanyakenya baranzwe n’ intero ivuga ngo” Free Diane RWIGARA”. Bahereye kuri Diane Rwigara kandi biyemeje kuvugira imfungwa za politike zo mu Rwanda kugeza zose zirenganuwe.

                                                            

Ubwo bafashe umugambi wo kujya bigaragambya mu rwego rwo gushyigikira izo mfungwa no kuzikorera ubuvugizi kugeza ikinyoma kirandutse buri wese akabona ubutabera akwiye. Iyo ntero yumvikanye vuba mu Bubiligi, maze urubyiruko rwaho na rwo rwiyemeza gufatanya n’Abanyakenya bahereye ku bikorwa bisanzwe nko kwitabira sit- in, imbere y’ ambassade y’ u Rwanda mu Bubiligi.

Tugarutse ku kinyamakuru indatwa usanga ibyo banditse bibasira bamwe mu bitabira sit-in nka Musa Habimana, Niyomwungeli Eric, Mugabe Michel na Mutarambirwa Athanase, usanga ari rwa rugomo rwabo no kwibasira abantu babinyujie mu binyamakuru; kuko kujya kuri sit- in atari umwihariko wabo ahubwo hari n’ abandi banyarwanda benshi bo mu bubiligi bajyayo.  

pastedGraphic_1.png

Naho gushyigikira Diane RWIGARA njyewe numva bikwiye ku muntu wese udakunda ikinyoma, wanga akarengane, utari rusahurira mu nduru, utari nyamujyiyobijya, udakunda munyangire, utagira ivangura, ahubwo ushyira mu gaciro agakunda ukuri, maze agaharanira ubutabera n’amahoro. 

Kuba ikinyamakuru INDATWA cyarahitishije iriya nkuru ni ikimenyetso cyuko gikorera mu kwaha kwa leta ya Kigali, ikindi dusangamo ni uko kwandika amagambo umuntu yavugiye ahantu hatari mu ruhame, bigaragaza ko hari abantu bashinzwe kuneka no kumviriza abiyemeje guhangana n’agatsiko ka Kigali, kandi gutangazwa n’uko hari abantu benshi bishimiye irekurwa rya Diane, ni ukwirengagizako n’ubundi nta mpamvu yagombaga kubashora mu manza uretse gusa ubugome n’umurengwe by’agatsiko.

Byatangiye birengagiza ubuntu Rwigara yabagiriye bituma bambura uwabahaye; mu kwibagirwa aho yabakuye bashora abandi bantu benshi muri munyumvishirize; ngabo abajepe, abapolisi, abanyamakuru, abashinzwe amatora, abashinzwe imisoro, ibi byose rero iyo ubirebye usanga byari uburyo bwo kubagwiriza ibyaha no kubatesha agaciro kugirango hatagira ubacira akari urutega.

Nyamara ubutwali n’ ukuri byabaranze muri iryo totezwa ryose, ryateye benshi kubashyigikira mu buryo ubwaribwo bwose: gutinyuka kujya mu rubanza rwabo ntabwoba, kubakorera ubuvugizi hirya no hino, ibitaramo by’ amasengesho, …

Nubwo bari barabigirijeho nkana ibyo byose byakoraniye ku banyakinyoma bananirwa kwemeza ibyo babashinjaga maze puresha ituma babarekura ndetse no mu rubanza abacamanza babura ayo bacira nayo bamira, basinyira akarengane kabo, maze abakobwa b’intwali bamanuka bemye. 

Nguko uko ukuri kwatsinze n’ubutabera burigaragaza nkuko Adeline MUKANGEMANYI yahoraga abihamya nta bwoba bw’imbunda n’amapingu byabaga bimwugarije, ahubwo yiringiye imbaraga za Bibiliya ye atigeraga atana na yo.

Ikinyoma cyakomeje gusambagurika, abenshi mu gatsiko bacika ururondogoro bavuga ko irekurwa rya bene Rwigara rihangayikishije rubanda kandi ko bagomba gukoresha uko bashoboye ngo bazarijuirire, none ubu twandika ino nkuru, ikinyoma cyanogotse, banyiracyo batangaje ko batakijuririye urubanza rw’ abo kwa Rwigara. Nkaba numva ko hakwiye kuza igihe cya nyuma y’ urubanza aricyo cyo kubahiriza ubutabera; bityo rero umuryango wa Rwigara ugomba gusubizwa icyubahiro cyawo n’inzego zose zivanze mu bya bo, guhabwa impozamarira z’umubyeyi wa bo Rwigara agatsiko kishe, gusubizwa imitungo ya bo bambuwe n’iyo bashenye, guhabwa indishyi y’ akababaro kubyabayeho byose, kubasubiza uburenganzira bwabo, no kureka kwikoma no gutoteza umuryango wabo, inshuti zabo n’ ababashigikiye bose.

Banyarwanda muri uyu mwaka mushya dutangiye uzatubere twese muhire, dukomeze kwegerana dushyire hamwe, mu kuri twese tuzatsinda.